Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikumvikana ku Mugabane wa Afurika.

Ni urutonde rwasohotse mu Ukuboza 2018. Ruriho indashyikirwa mu byiciro bitandukanye birimo politiki, ubukungu, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, sosiyete sivile, itangazamakuru, ubugeni n’umuco, siporo n’ibindi.

Rwakozwe n’ikinyamakuru New African cyandikirwa mu Bwongereza, cyashinzwe mu 1966.

Cyanditse ko impinduka u Rwanda rwanyuzemo ruva mu mateka ateye isoni ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zitangaje ndetse zagizwemo uruhare na Perezida Kagame cyagereranyije n’umunyabitangaza wa Afurika.

Mu myaka 20 ishize, imiyoborere ya Perezida Kagame yafashije u Rwanda kuva mu cyiciro cy’ibihugu bikennye cyane rwinjira mu bifite ubukungu buringaniye.

Perezida Kagame yavuze ko “Ubukungu bwose bwateye imbere, hatabayeho umwihariko buva ku musaruro w’isoko rusange ry’ubucuruzi n’imikoranire ihamye iganisha ku iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje avuga ko “Demokarasi n’iterambere bishingira kuri politiki nziza, idaha umwanya wihariye abafite inyungu mu bihugu binyunyuza ibindi hashingiwe ku bukoloni, cyangwa bitewe inkunga n’intambara y’amagambo.”

Nyuma y’intambwe y’u Rwanda, Perezida Kagame yashyize imbaraga ze mu kuvugurura Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), anayobora mu 2018.

Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF mu myaka ine iri imbere na we ari kuri uru rutonde. Ni umugore wa mbere ukomoka muri Afurika watorewe umwanya ukomeye mu bihugu bivuga Igifaransa.

Yanditse amateka muri politiki y’u Rwanda kuko yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga warwo igihe kirekire, kingana n’imyaka icyenda.

Mu bandi bantu bakomeye bashyizwe kuri uru rutonde barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; uwa Misiri, Abdel Fatah el-Sisi; Nana Akufo Addo wa Ghana; Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, umuhanzi ukomeye muri Uganda akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Bobi Wine yaserukiye abandi.

New African yanashyize abanyamuziki David Adedeji Adeleke [Davido] na Ayodeji Ibrahim Balogun [Wizkid] mu bakomeye muri Afurika ndetse na rutahizamu wa Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohammed Salah.

Mu Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yanahawe igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane, mu bihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.’

Ibihembo by’uyu mwaka byatangiwe mu Mujyi wa Gauteng muri Afurika y’Epfo, byatanzwe ku bufatanye na CNBC Africa. Byagenewe abari mu myanya ifatirwamo ibyemezo bagize uruhare mu kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika kandi bagaragaza ubushobozi bwihariye mu bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihe.

 

Perezida Kagame na Mushikiwabo bashyizwe ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikumvikana muri Afurika
https://igihe.com/politiki/article/perezida-kagame-na-mushikiwabo-ku-rutonde-rw-abantu-100-bavuga-rikumvikana-muri