Ambasade y’u Rwanda muri Congo ikomeje urugendo rwo gusobanurira Abanyarwanda baba muri iki gihugu bakuriweho sitati y‘ubuhunzi, ko bakwiye gushaka ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kukibamo mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa babishaka bagataha mu Rwanda kuko nta mpamvu zituma bitwa impunzi zikiriho.
Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 yarangiranye na tariki 31 Ukuboza 2017, icyo gihe gisiga Abanyarwanda bagera ku 16 000 bambuwe ubuhunzi.
Muri abo, harimo abagera ku bihumbi umunani bari muri Congo, aho zimwe muri serivisi bahabwaga zirimo nko kuba abana babo bakwiga bafashwa na HCR zavuyeho.
Bavuga ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kuba bahohoterwa n’abapolisi kuko ngo iyo umupolisi amufashe akamusaba ibyangombwa undi akabibura amwaka amafaranga, yayabura akamuhohotera.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Dr Jean Baptiste Habyalimana, yabwiye IGIHE ko kuva sitati y’ubuhunzi yavaho, bari bafite amahitamo abiri ariyo kuba bataha mu Rwanda cyangwa se bakaguma muri Congo ariko nabwo bafite ibyangombwa bibibemerera.
Ati “Usibye ibyo, keretse bake bavugururiye sitati y’ubuhunzi bwabo ku mpamvu tutazi, abandi ntabwo bakibona amahirwe bahabwaga na HCR. Bagomba kwibeshaho kugira ngo abana babo bige, ariko abenshi ntabwo barabona amakarita yo gutura mu gihugu kuko ugomba kubyishyurira. Icyo twumvikanye na Leta ya Congo, ni uko abashaka ibyangombwa baza muri Ambasade, tukabasabira pasiporo, abashaka gutaha tukabafasha bagataha, abashaka kuguma muri Congo ku mpamvu zabo nabo bagasaba ibyangombwa ariko nta bufasha bwa HCR bagifite.”
Hari umubare muto w’Abanyarwanda bari impunzi bagiye mu nzego za Congo, basaba ko sitati yabo y’ubuhunzi yongerwa nk’abitwaje ko bavuye mu Rwanda ari abanyapolitiki ko batarugarukamo n’ibindi.
Hari undi mubare kandi w’Abanyarwanda batatashye bagishakisha ibyangombwa ngo bagire ubwenegihugu bwa Congo, aho Ambasaderi Habyalimana avuga ko nta kibazo kirimo kuko u Rwanda rwemera umuntu ufite ubwenegihugu bubiri.
Ati “Ahubwo kuba bafata ibyangombwa by’u Rwanda byabafasha kuba babona ubwenegihugu bwa Congo. Ibyo byose turabibasobanurira.”
Ambasaderi Habyalimana avuga ko hari Abanyarwanda babyumva ariko ko hari undi mubare w’abafite ibyo bikekaho bafite n’ubushobozi bagenda babeshya abandi ku buryo basa n’ababafashe bugwate.
Ati “Ikigaragara ni uko umuntu wageze inaha mu 1997, yibereye mu cyaro, afite isambu inaha ahinga yibwira ko afite amahoro. Ariko kuva babura amakarita ya HCR batangiye gukanguka, abenshi batangiye kujya baza gusaba za pasiporo, cyane ko hari n’abashoboye kongeresha amakarita ya HCR urumva ko basa n’abacitsemo kabiri. Abadafite amakarita bamenye ko hari abashoboye kugira amakarita kandi barabashukaga ko bose ari bamwe, ko ibibazo byabo ari bimwe ko bagombaga gufatanya.”
“Ariko abafite ubwo bushobozi bwo gucengera n’amafaranga bashoboye kongera amakarita yabo, ubu bafite ayo mahirwe atangwa na HCR, umubare munini wabonye ko harimo abababeshya ko bose ari impunzi kandi batagifite sitati y’ubuhunzi.”
Ku rundi ruhande, kuba ari abahinzi, abacuruzi bagira uruhare mu iterambere rya Congo, usanga igihugu nacyo nta bushake gifite mu gutuma ikibazo cyabo gikemuka kuko gikomeza kubaryamaho kubera inyungu kibabonamo.
Ati “Ku buryo hari aho wagera ugasanga ba Meya, ba Superefe baravuga bati aba ni abantu bacu ariko ntibabahe ibyangombwa bya burundu ngo bagume hano. Ni nk’ibintu byo gusa no kubafata bugwate.”
Habarurwa ko abatarenze 800 aribo bagumanye sitati y’ubuhunzi, abandi batakaza amahirwe babonaga yo kuba abana babo bakwiga, bakwivuza n’ibindi; ku buryo umunsi Congo izatangira kubasaba ibyangombwa, bose bazashaka uburyo bwo kubisaba cyangwa se bagataha.
Hakorwa ibiganiro bitandukanye yaba kuri za televiziyo bagasobanurirwa impamvu sitati y’ubuhunzi yakuweho kuko guhera mu 2011 byavugwaga ko izavaho ariko nyuma ikavugururwa, biza kurangira mu 2017 ikuweho burundu.
Mu mpamvu zituma hari abadataha, hari abashingira ku makuru y’ibihuha bahabwa n’abantu batandukanye ko utahutse iyo ageze mu Rwanda agirirwa nabi, abandi bakibaza uko bazabaho bageze mu gihugu mu gihe aho bari ubu babayeho neza, bafite ibyo bakora n’izindi mpamvu nk’izo.
Ambasaderi Habyalimana ati “Ariko na cyane cyane kuba hari abagize uruhare muri Jenoside bababeshya no gutekereza ko ahari Congo izabareka ikabaha ubwenegihugu ariko ntiyabubaha kuko ubundi bakagombye kugira ibyangombwa by’u Rwanda noneho bakabona gusaba ubwa Congo, usaba ubwenegihugu uvuga uti nari mfite ubu, ndashaka ubu kubera impamvu izi n’izi.”
Iyo impunzi ikuriweho sitati bisobanuye ko iba ikuriweho imfashanyo yahabwaga, ikamburwa uburenganzira nk’impunzi ndetse ibihugu biyicumbikiye bigasigarana uburenganzira bwo kuyifata nk’umwimukira utemewe n’amategeko.
Ishami rya Loni ryita ku mpunzi rivuga ko Abanyarwanda basaga miliyoni 3.5 batahutse mu gihugu ku bushake kuva mu 1994. Abanyarwanda bari impunzi muri Malawi bakirwa mu Rwanda mu 2013
Yanditswe na Kuya 21 Kamena 2020