Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n’abangiza umutungo w’igihugu, avuga ko agiye kugendera ku bwihutirwe bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu gukemura ibyo yise ibindi “byorezo” bihari ku buryo abashaka gusubiza igihugu inyuma birengagije aho cyavuye babyishyura.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo yayoboraga inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yavuze ko iyi nama yayitumije kugira ngo haganirwe uko u Rwanda rwitwaye n’uko ruzakomeza kwitwara kuko bisa n’aho icyorezo ntaho kirajya ndetse abenshi bakibona nk’aho aribwo kigitangira.

Iyi nama yahuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango. Yabaye mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abayitabiriye bakurikije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi batandukanye ko icyorezo cya Coronavirus cyaje mu gihe hari n’ibindi bibazo igihugu gisanganywe ku buryo kugisohokamo bisaba kwibuka ko hari n’ibindi bisanzwe bitarakemuka bikwiye kuva mu nzira.

Yaburiye abayobozi batubahiriza inshingano zabo, abanyereza umutungo wa rubanda, ko igihe cyabo cyarangiye ahubwo ubu bagiye gutangira kubyishyura.

Ati “Ngiye kugendera ku bwihutirwe bw’icyorezo mbukoreshe mu gukemura ibi byorezo bindi […] mushinzwe abaturage, mufite akazi mushinzwe, namwe mukwiye kwiha agaciro nk’abanyarwanda.”

“Ntabwo ari ibintu byo gukina, ntabwo ari igihugu twubatse […] amaraso yamenetse y’abazize ubusa, hameneka ay’abarwaniye igihugu mwarangiza mukabikinira hejuru, ndabasezeranya ko abantu baraza gutangira kubyishyura.”

Perezida Kagame yavuze ko mu mikorere ya muntu amakosa abaho umunsi ku wundi, ko atari yo aba bayobozi bazaryozwa ahubwo ko bazabazwa ibyo batubahiriza mu buryo busa n’agahimano.

Ati “Amakosa yo ya buri munsi arasanzwe, ayo ntabwo ariyo tuziza abantu. Ntabwo waziza abantu amakosa asanzwe, abantu bakora amakosa ariko ibi bindi by’agahimano, byo kwangiza, ukangiza umutungo w’igihugu, ukangiza ibikwiriye kuba bifasha abaturage ukabigira ibyawe, byo birahagarara byanze bikunze. Byanze bikunze, ubu byarangiye.” Perezida Kagame yavuze ko abigwizaho umutungo w’abaturage ubu ibyabo « byarangiye »

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi ngingo iganirwaho inshuro nyinshi n’abayobozi mu nama n’indi mihuro inyuranye ariko ko nta gihinduka, kandi ababa bari muri izo nama ari abantu bamwe.

Ati “Buri munsi turabiganira. Buri gihe ni abantu bamwe cyangwa abandi, ubundi tukaba twahuye, tugahurira mu mwiherero, tugahurira mu mushyikirano, mu nama z’umuryango zisanzwe, ziduhuza turi benshi ubwo ndavuga RPF ariko no mu zindi nzego za leta. Turi abantu bari bakwiye kuba bumva icyo dushaka, uko twakigeraho, ibigomba gukorwa, ibyo dutanga.”

Yavuze ko ku Isi hari ibihugu bigera ku byo bishaka ku buryo uko byari bimeze mu myaka nka 20 cyangwa 30 ishize atari ko bimeze ubu, ariko n’iyo bigize icyo bigeraho biticara ahubwo byiha izindi ntego zisumbuyeho.

Perezida Kagame yavuze ko abagera kuri ibyo, ari abuzuza ibyo bagomba gukora mu byo baba barahisemo, mu nshingano baba barihaye.

Ati “Ni abagira ukubazwa inshingano, udakoze uko byagakwiriye kuba bikorwa hakagira umubaza, bakagenda bapima intambwe batera bashakisha n’uburyo bwabashoboresha no kugera ku bindi. Nta nzira y’ubusamo. Nta nzira zindi wanyuramo ugenda uhunga ibikomeye ngo ntuhangane nabyo ugahora ushakisha ibyoroshye ngo hanyuma hari inzira yoroshye abantu banyuramo mu kugera ku byo bashaka. Nta yibaho na busa.”

Yavuze ko n’iyo iyo nzira ibayeho, ibaho rimwe kandi n’ibyavuyemo ntibirambe. Yasabye abakiri bato nibura abagejeje ku myaka 45, kumva ko ibihe biri imbere aribo bafite igihugu mu maboko.

Ati “Nibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababaje imbere, ba twebwe, ukumva bayakomeje, bakayabamo ntacyo bayatwaye, ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago. Ni uguhitamo nabi, ntabwo baba nka bya bihugu navuze bigera ku byo bifuza.”

Perezida Kagame yihanije aba bayobozi mu gihe hashize iminsi abayobozi mu nzego zitandukanye bavanwa ku mirimo yabo ku bw’amakosa atandukanye.

Mu minsi ishize uwari Minisitiri w’Umutekano, Gen Patrick Nyamvumba yakuwe kuri uyu mwanya, ndetse ba Guverineri babiri, Gatabazi JMV wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Gasana Emmanuel wayoboraga iy’Amajyepfo barahagarikwa, batangira gukorwaho iperereza “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranweho”.

Ni ihagarikwa ku mirimo kandi ryari rikurikiye ubwegure bwakunze kubaho muri uyu mwaka cyane mu myanya yo hejuru mu buyobozi bw’igihugu. Perezida Kagame yasabye abakiri bato gutangira kwitoza gukosora amakosa yakozwe n’abakuru kuko u Rwanda rw’ejo ruri mu biganza byabo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, atanga ibitekerezo muri iyi nama Perezida Kagame yavuze ko abayobozi batareba aho igihugu cyavuye ahubwo bagakora ibikorwa bigamije kugisubiza inyuma, batazigera bihanganirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, atanga ibitekerezo

Perezida Kagame ateze amatwi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Charles Habonimana, ni umwe mu bayobozi bari bitabiriye Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Kaitesi Usta, akurikiye impanuro z’Umukuru w’Igihugu Umukuru w’Igihugu yatumije iyi nama kugira ngo haganirwe ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya COVID-19 no kurebera hamwe ibigomba gukorwa mu minsi iri imber

Yanditswe na Kuya 27 Kamena 2020

https://igihe.com