Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko kuva tariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda ruzafungura ingendo zose z’indege, nyuma y’uko zafunzwe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus.

Utembereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, usanga aho abagenzi banyura basohotse mu Rwanda bajya mu mahanga n’aho banyura binjira mu gihugu, hateguwe uburyo bufasha abagenzi n’abakozi kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivili, RCAA, Col Silas Udahemuka, yavuze ko amabwiriza yo kwirinda azaba ahera ku mugenzi ku giti cye, akanyura ku kibuga cy’indege gisukuye, akagenda mu ndege isukuye.

Yakomeje ati « Kuva aho guverinoma itangarije ko ubwikorezi bwo mu kirere, imizigo n’abagenzi bizatangira, tuzafungura ikirere ku ndege zose zitwara abagenzi ku itariki ya 1 Kanama, ndetse na mbere kuva aho ibibuga bihagarariye kwemerera indege kwinjira, twakomeje twitegura kuzafungura, bizagenda bite, hazakorwa iki. »

« Hari amabwiriza Minisiteri y’Ubuzima itanga, hari amabwiriza mpuzamahanga y’Ikigo gishinzwe iby’Indege za Gisivili (ICAO), ayo yose hamwe n’ayo igihugu cyacu cyashyizeho twarayakurikije, tuyavanamo amabwiriza abakora ubwikorezi bwo mu kirere bagomba kubahiriza, twakoze ubugenzuzi burambuye buhagije, ku buryo twumva gutangira ingendo zo mu kirere turi tayari kubikora kandi neza. »

Inzira isohoka mu gihugu

Ku bantu bagiye kurira indege, bazajya batandukanira n’ababaherekeje muri parikingi yo hanze, babanze gusukura intoki bakoresheje umuti usukura intoki mbere yo kwinjira mu nyubako ku kibuga cy’indege, kandi hitabwe ku guhana intera hagati y’umuntu n’undi. Hagiye hashyirwa ibirango umuntu akurikiza mu guhagarara.

Azajya anyura kuri Camera ifite ubushobozi bwo gupima umuriro nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus, mo imbere asangemo imashini imufasha kubona urwandiko rumwinjiza mu ndege (boarding pass) n’agapapuro karanga umuzigo we.

Ubwo ni uburyo bushya kuko umuntu yajyaga atonda umurongo imbere y’umukozi w’ikigo cy’indege yaguzeho itike, akaba ariho akura ibyo byangombwa.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, avuga ko izi mashini zateguwe mu kugabanya uburyo bantu bashobora guhura kubera serivisi iyo ariyo yose.

Umuntu azajya akomeza ajye aho bapimira umuzigo, awiterekereho ukomeze ujyanwa mu ndege, nta muntu uwumuteruje nk’uko byakorwaga.

Ugeze ahagenzurirwa pasiporo na viza, hashyizwe ikirahuri gitandukanya umugenzi n’umukozi w’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, ndetse mbere yo gukora ku rwandiko, ni ngombwa kwisukura hakoreshejwe umuti wabigenewe.

Ahantu hose bisaba gutonda imirongo hashyizwe ibyapa bigaragaza aho umuntu ahagararara ahanye intera na mugenzi we, kimwe n’aho abantu bicara. Ni kimwe n’aho abantu basakirwa, mbere yo gushyira ibintu ufite ku kameza ubanza gukaraba umuti usukura intoki, ubundi ugakomereza aho bategerereza indege.

Mu ndege naho harateguwe

Makolo yavuze ko abakozi bo mu ndege bose bazajya bambara imyenda ibafasha kwirinda nk’udupfukamunwa n’amazuru n’uturindantoki. Hari n’umuti umuntu azajya akandagiramo, kugira ngo niba hari na virus atwaye mu nkweto itaza kwanduza abandi.

Yakomeje ati « Kwinjira mu ndege nabyo bizajya bikorwa mu guhana intera, abagenzi bazajya binjira mu matsinda mato haherewe ku bicara mu gice cy’inyuma, twakoze mu buryo indege igomba kuba isukuye, nyuma ya buri rugendo igaterwa umuti, twanahinduye ibiribwa bitangwa mu ndege kugira ngo tugabanye uguhura kw’abagenzi n’ababafasha mu rugendo mu buryo bwose bushoboka. »

Byongeye, umuntu azajya yinjirana umuzigo umwe aho abagenzi bicara, hirindwa ko abantu bakora ku bikapu byinshi mu ndege.

Nubwo kwicara mu ndege abantu bahanye intera nko mu myanya rusange (economic class) bigoye, ngo kuko mu ntangiriro abagenzi bazaba ari bake, bizafasha mu kubahiriza ihame ryo guhana intera.

Makolo yakomeje ati « Abantu bose bazajya baba bambaye udupfukamunwa, ahubwo turashishikariza abantu kujya bitwaza udupfukamunwa duhagije nko ku ngendo ziba ari ndende, ku buryo bashobora kuduhindagura buri masaha ane. »

Muri icyo gihe kandi ahantu hakoreshwa cyane nk’ubwiherero hazaba haterwa imiti buri gihe umuntu avuyemo, ndetse mu ndege hazaba harimo imiti myinshi isukura intoki.

Byitezwe ko ingendo zizakorwa ku ikubitiro bizaterwa n’ibihugu bizaba bimaze gufungura amarembo, RwandAir isanzwe yerekezamo.

Makolo yakomeje ati « Bizaba ari ibyerekezo byo mu karere n’ibihugu bimwe bya Afurika, mu ngendo ndende ho turateganya kubanza i Dubai, tukagenda twagurira n’ahandi gahoro gahoro uko amabwiriza agenda yoroshywa. Kuva ku wa 1 Kanama hari Nairobi, Lusaka, Cotonou, Libreville, Dubai n’ahandi hake. »

Mu ndege kandi hateguwe uburyo hagize umuntu wakekwaho COVID-19, yahita ashyirwa mu kato, yagera ku kibuga cy’indege akitabwaho n’abaganga.

Abinjira mu gihugu bariteguwe

Umuntu agisohoka mu ndege agiye kwinjira mu nyubako y’Ikibuga cy’Indege cya Kigali azajya abanza gusukura intoki akoresheje umuti washyizwe ku muryango, atambuke anyura kuri camera zipima umuriro.

Hari kandi robot Urumuri, imwe mu zo u Rwanda ruheruka kwakira, izaba igenda isuzuma abantu umuriro binyuze mu kubareba gusa ikamenya niba ari umuriro usanzwe cyangwa niba ukabije, igacunga uko abantu bubahiriza amabwiriza yo guhana intera hagati yabo, umuntu yaba atambaye agapfukamunwa ikamusaba kugashaka, yaba anakambaye nabi ikamusaba kubikosora.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko inzego z’ubuzima ziteguye, kuko hafashwe icyemezo ko umuntu uza mu Rwanda azajya abanza kugaragaza ko yipimishije COVID-19 bagasanga ari muzima, yagera no mu Rwanda akongera agapimwa.

Yakomeje ati « Mbere y’uko akomeza akazi cyangwa se ikimuzanye ndetse n’Umunyarwanda utashye, natwe tuzajya twongera tumupime, ategerereze ahantu habigenewe mbere y’uko ahabwa igisubizo, nabona igisubizo cy’uko adafite ubwo burwayi kandi yanazanye n’ikindi gisubizo cy’uko atarwaye, ibyo bibiri bizaba biduhagije tuvuge ko ntawe uje mu ndege afite n’ubwo burwayi. »

Bitandukanye na mbere kuko umuntu yafataga indege akagenda, ndetse ngo ibyo bipimo mu bihugu byinshi nta byari bihari no mu Rwanda hari hataragera ubushobozi buhagije bwo gupima umubare munini w’abantu.

Dr Nsanzimana yakomeje ati « Tuzagenda tureba uko icyorezo gihinduka, hanyuma ingamba zibe zahindurwa cyangwa zanozwa bitewe n’aho tubona hari ikibazo, ariko ikiri nyamukuru ni uko umuntu uzagera hano wese azaba afite igipimo, natwe tukamupima, agategerereza ahantu hazaba harateganyijwe mbere y’uko ajya mu buzima busanzwe. »

Kugeza ubu mu Rwanda hakorera ibigo umunani by’indege, kandi byose ngo byiteguye gutangira gukora. Umukozi w’Ikigo Gishinzwe Ibibuga by’Indege, Gacinya Emmanuel, asobanura uko abantu bazajya binjira mu kibuga cy’indege, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 Umuntu azajya yinjira abanje gusukura intoki Umuntu azajya yinjira arebwa na camera imupima umuriro Camera ibasha kurobanura mu bantu benshi uwagaragaje umuriro mwinshi Hari umukozi uba agenzura ibipimo bya camera Hashyizweho ibyuma bifasha umuntu kubona icyangombwa kimwinjiza mu ndege, adatonze umurongo Umuntu yifashishije pasiporo ye, ashobora kubona serivisi adatonze umurongo

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko uburyo bwashyizweho buzagabanya inshuro abantu bahura Imbere aho bapimira imizigo, abantu bazajya bahagarara bahanye intera Ahapimirwa imizigo hagatangirwa n’izindi serivizi z’ibigo by’indege mbere y’urugendo, hari imiti isukura intoki Imbere mu kibuga cy’indege abantu bagomba guhagarara bategeranye Abakozi bashyiriweho uburyo bwo kwirinda COVID-19 Aho abantu basakirwa naho babanza gusukura intoki

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, avuga ko hafashwe ingamba zose zishoboka mu kurinda abakozi n’abagenzi Abagenzi bashobora gusangwamo COVID-19 bashyiriweho ivuriro Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Umuyobozi Mukuru wa RCAA, Col Silas Udahemuka n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Makolo Yvonne, bitegereza imyiteguro yakozwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali Abinjira mu gihugu bazajya bahagarara bagendeye ku bimenyetso byashyizweho Ku kintu cyose umuntu akora, agomba gusukura intoki Izi camera ziri n’aho abavuye mu mahanga binjirira

Umukozi w’inzego z’ubuzima agenzura ibipimo by’umuriro birimo gufatwa na camera Umukozi wa RBC ushinzwe Ikoranabuhanga mu kurwanya COVID-19, Semakura Mohammed, asobanura uko robot Urumuri izajya yifashishwa mu kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa Urumuri izifashishwa cyane ingendo nizifungurwa

Yanditswe na Kuya 17 Nyakanga 2020

https://www.igihe.com/amakuru

Amafoto: Himbaza Pacifique