Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yagize uruhare mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, akomeje umugambi wo kuyihakana byeruye, yifashishije igitabo gishya yise Les Interahamwe du FPR- RPF Killers.
Ni umugambi ukomeza w’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, badatinya kwikuraho ibyo bakoze muri jenoside, byemezwa n’ibimenyetso n’ubuhamya, ahubwo bakabigereka kuri FPR Inkotanyi yakumiriye abayikoraga, ikagarurira icyizere Abanyarwanda.
Kambanda avuga ko nyuma yo kurenganywa n’Ibiro by’Umushinjacyaha wa ICTR, uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994, ku wa 10 Ugushyingo 2011 yandikiye uwari Perezida w’Urukiko icyo gihe, Khalida Rachid Khan, amugezaho amakuru ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abahutu.
Editions Sources du Nil yatunganyije icyo gitabo, yatangaje ko “gishingiye ku bikubiye muri iyo baruwa. Aba agaruka ku bo yise “Interahamwe za RPF”, bashyizweho, bagahabwa umurongo ndetse bakayoborwa na FPR ubu iri ku butegetsi mu Rwanda,” akavuga ko bakoze Jenoside.
Ni imvugo zihura neza n’iz’umunya-Canada Judi Rever, muri Werurwe 2018 wasohoye igitabo yise ‘In Praise of Blood’, ashinja FPR kuba yarinjiye mu Nterahamwe ndetse ko yanagize uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi.
Rever we avuga ko ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akagaruka ku ngingo ivuga ko ngo habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.
Ni imvugo kandi zakunze kugarukwaho n’umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden – ibintu adatangira ibimenyetso – ko hari abasirikare ba FPR babaga mu Nterahamwe.
Kambanda yemeye ibyaha bya Jenoside
Bitandukanye n’uburyo aba ahakana Jenoside mu magambo yadukanye, kuwa 1 Gicurasi 1998 Kambanda Jean yemeye icyaha cya jenoside mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Kwemera kwe bwari ubwa mbere uregwa yemera ko yagize uruhare mu cyaha cya jenoside, mu cy’ubwumvikane bugamije gukora jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Ageze mu rukiko yasomewe ibyaha bitandatu yashinjwaga, hagendewe ku kuba nka Minisitiri w’Intebe kuva kuwa 8 Mata 1994 kugeza kuwa 17 Nyakanga 1994, yarayoboye inama z’Abaminisitiri hakavugwa ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko ntagire icyo abikoraho mu kubihagarika. Kuri ibyo hakiyongeraho no guhamagarira rubanda ubwicanyi bukuraho ubwoko bw’Abatutsi.
Yanagize uruhare mu ikurwaho rya Perefe wa Butare, Jean-Baptiste Habyalimana, wari we wenyine wakomokaga mu Batutsi mu bayoboraga Perefegitura. Ibi byaje koroshya itangira ry’iyicwa ry’Abatutsi muri Butare.
Byongeye, hagati ya 8 Mata na 17 Nyakanga 1994 muri Butare na Gitarama, Jean Kambanda wakomokaga mu ishyaka rya MDR yakwirakwije imbunda mu baturage, zaje gukoreshwa mu kwica Abatutsi. Yashimangiraga ko imbunda itagomba kuba iy’umusirikare, buri wese agomba kumenya kuyikoresha.
Muri Mata 1994 yanagiye ategeka ko hashyirwaho za bariyeri, ari nazo zifashishijwe mu kugenzura indangamuntu, uwo basanze handitsemo ko ari Umututsi ntaharenge.
Hamwe n’ibindi byinshi byarondowe n’Umushinjacyaha, aho uyu mugabo wavukiye i Gishamvu ku wa 19 Ukwakira 1955, ataruhije Urukiko rwa Arusha, abajijwe niba yemera cyangwa ahakana ibyo ashinjwa, yemeye ibyaha byose yaregwaga birimo icya Jenoside, ubugambanyi mu cyaha cya Jenoside, gushishikariza abaturage gukora Jenoside, kugira uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urukiko rwa Arusha rwaje gukatira Kambanda Jean gufungwa burundu. Ubu afungiye muri gereza ya Koulikoro muri Mali, aho yoherejwe kurangiriza igihano.
Uretse ubu buryo bushya yagerageje, mu mwaka wa 2015 Kambanda yagiranye na Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV, ikiganiro imusanze aho afungiye muri gereza ya Koulikoro icunzwe cyane muri Mali.
Yabajijwe impamvu atakoresheje ububasha bwe ngo ahagarike Jenoside, n’akanyamuneza ko kubona umunyamakuru, amwenyura, yavuze ko imbaraga bari bahanganye zari nyinshi ku buryo ngo ntacyo bari gukora. Abajijwe niba ataratangaga intwaro ngo zice Abatutsi, yagize ati “Natanze intwaro ngo abantu birinde barinde umutekano wabo ntabwo nazitanze ngo bice Abatutsi.”
Impuguke mu by’amategeko zahise zamagana guha umwanya mu itangazamakuru umuntu wakatiwe ku byaha aregwa, zivuga ko nta kindi uba ukoze usibye kwerekana ko ari umwere ku byaha byamuhamye.
’Ni ugupfobya gukabije’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yabwiye IGIHE ko bibabaje kubona nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari abantu bisa n’aho nta somo barakuramo.
Yavuze ko ari ikibazo kubona umuntu nka Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma yateguye ikanakora Jenoside, uyu munsi ari ku cyiciro cya nyuma cyayo, ni ukuvuga icyo kuyihakana no kuyipfobya.
Ati “Kambanda we ubwe, nta gahato, yemereye urukiko rwa Arusha uruhare rwe muri Jenoside, asobanura neza umugambi wayo, uko yateguwe, ariko uyu munsi nyuma y’imyaka 26 agashaka kuguma hahandi yari ari, bivuze ngo mu by’ukuri n’ibyo yavuze ari mu rukiko, uyu munsi imvugo ye, inyandiko ze, ibiganiro bye birahakana ibyo yavugiye mu rukiko.”
Yavuze ko bibabaje kuba umuntu nka Kambanda ufite umugambi wa Jenoside wose n’ishyirwa mu bikorwa ryawo mu mutwe, atinyuka agashaka gutera icyuhagiro Interahamwe kandi azi neza uko zatoranyijwe, zahawe amahugurwa n’ibikoresho zakoresheje muri Jenoside, cyane ko na we yabigizemo uruhare.
Yakomeje ati “Uyu munsi mu by’ukuri kugira ngo atwerere ibyaha Umuryango FPR Inkotanyi wahagaritse Jenoside, warwanyije umugambi wa Jenoside, ukagira uruhare mu kubaka igihugu, kugisubiza ubuzima, mu by’ukuri ni ugupfobya no guhakana bikabije.”
Yananenze inzu z’ubwanditsi zigira uruhare mu gutangaza bene ibyo bitekerezo, avuga ko ari ibintu bidakwiriye “gushyigikira ibinyoma nka biriya, zikagira n’uruhare mu kubikwirakwiza.” Yanenze n’ibinyamakuru bikomeza guha urubuga abapfobya Jenoside, ko bidakwiriye kuko ibigaragaza ukuri ku byabaye mu Rwanda bihari.
Ambasaderi uheruka kwemezwa ngo ahagararire u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, ni umwe mu batanze ibitekerezo kuri Twitter yavuze ko guhamwa n’icyaha cya Jenoside, bigakurikirwa no gukatirwa gufungwa burundu, bikwiye kugira igisobanuro n’impamvu.
Yakomeje ati « Birababaje kuba uwahamijwe icyaha cya Jenoside, wakatiwe gufungwa burundu, yemererwa gutanga ikiganiro ku gitangazamakuru mpuzamahanga akanatangaza igitabo gihakana ya jenoside afungiwe. » https://platform.twitter.com/embed/index.html?