Perezida Paul Kagame yasabye abarangije amasomo muri kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity, UGHE, gukoresha ubumenyi bahawe, bagamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Kuri iki Cyumweru nibwo hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumemyi ku banyeshuri 28 barangije muri UGHE, iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

Umuyobozi wa UGHE, Prof Agnes Binagwaho, yashimiye abasoje amasomo, avuga ko bize kuba abavugizi n’umusemburo w’impinduka, hagamijwe guteza imbere imitangire ya serivisi z’ubuzima “zifasha mu iterambere ry’umuturage.”

Yakomeje ati “Umuryango wacu wa UGHE uzakomeza kuzuza ubutumwa bwawo bwo guteza imbere imitangire ya serivisi z’ubuzima ku Isi hose, binyuze mu gutanga uburezi mu by’ubuzima bufite ireme, no mu gushyiraho porogaramu zijyanye n’ibikenewe uyu munsi.”

Umwe mu bashinze UGHE, Prof Paul Farmer, yashimye umusanzu ukomeje gutangwa n’iyi kaminuza mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, hagamijwe kubaka abakozi bo muri uru rwego kandi bashoboye, kuko aribwo intego yo kugeza ubuvuzi kuri bose izashoboka.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abarangije amasomo, ibihugu byabo bibategerejeho byinshi mu guteza imbere urwego rw’ubuzima binyuze mu nzego zirimo n’ubushakashatsi, ashimira abashoye imari mu gutuma ubumenyi bushobora gutangwa binyuze muri iyi kaminuza.

Yakomeje ati “Twizeye ko mwese muzabona uburyo bwo gusangira amasomo mukuye mu Rwanda n’akarere kimwe n’ahandi ku Isi, kandi nishimiye cyane kureba aho inzira mwahisemo ibaganisha.”

Ni ku nshuro ya gatanu abanyeshuri barangije muri iyi kaminuza guhera mu 2015. Abarangije kuri iyi nshuro basoje icyiciro cya gatatu mu bumenyi bw’imitangire ya serivisi z’ubuzima, Masters Programme in Science for Global Health Delivery (MGHD). Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye ibi birori mu buryo bw’ikoranabuhanga Abanyeshuri 28 basoje amasomo muri UGHE

Yanditswe na Kuya 9 Kanama 2020