“World’s Most Wanted” ni imwe muri filimi mbarankuru zigezweho muri iki gihe, yatangiye kwerekanwa ku rubuga rwa Netflix ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho mu minota 48 igize igice cyayo cya kabiri, hagarukwa ku rugendo rwo guta muri yombi Kabuga Félicien nk’umwe mu bantu bashakishwaga uruhindu ku Isi.

Iyi filimi igizwe n’ibice bitanu. Ivuga ku banyabyaha batanu bashakishijwe cyane ku Isi. Buri kimwe kitarengeje iminota 48 kigaruka ku muntu umwe ukwe.

Muri abo batanu usibye Kabuga harimo Samantha Lewthwaite, Umunya-Ireland ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba; Matteo Messina Denaro, mafia wo mu Butaliyani watangiye gukoresha imbunda afite imyaka 14; Mayo Zambada, ikirangirire mu gucuruza ibiyobyabwenge n’Umunya-Ukraine Semion Mogilevich ushinjwa nawe ibikorwa by’ubwicanyi.

Nko kuri Mayo havugwamo ko hashize imyaka irenga 20 inzego z’ubutabera za Amerika n’iz’ahandi muri Amerika y’Amajyepfo zishakisha Ismael « El Mayo » Zambada ushinjwa kuba ku isonga ry’abinjiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibiyobyabwenge birimo Cocaïne, Marijuana n’ibindi.

Igaragaramo amashusho y’uburyo ibiyobyabwenge birimo Opioïde byishe abantu benshi muri Amerika, bamwe bakazajya bapfira ku mihanda ku manywa y’ihangu.

Ibiyikubiyemo byose bishingiye ku buhamya bwatanzwe n’abantu bagize uruhare mu iperereza ku guta muri yombi aba banyabyaha mpuzamahanga.

Nko kuri Mayo, abatangabuhamya bagaragaza uburyo yihishe igihe kinini ku buryo nta jwi rye ryigeze ryumvirizwa kuri telefoni ndetse ko atizera n’abantu bakorana umunsi ku wundi. Ngo iyo agiye gutanga amabwiriza, mu kwirinda ko hagira umuntu umwumviriza, afata uwo ashaka akamujyana hanze bonyine, yarangiza akamubwira icyo ashaka.

Ku gice kireba u Rwanda harimo amafoto yafatiwe nk’i Nyamirambo agaragaza uko hameze n’ahandi hatandukanye muri Kigali.

Harimo amashusho ya kera cyane mu gihe cya Jenoside, urugero nk’ay’umugore uhetse umwana uba winginga Interahamwe ngo ntizimwice ariko ntizimwumve, zikamukubita umutego akagwa hasi zigatangira kumugirira nabi.

Pierre Prosper wari ukuriye gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gushyiraho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu wese uzatanga amakuru yaho Kabuga aherereye, ni we mutangabuhamya mukuru mu gice kivuga kuri Kabuga.

Muri iyi filimi, Prosper avugamo ko yari amaze igihe kinini arwanya ibyaha ariko ko ubwo yazaga mu Rwanda akabona uburyo Jenoside yagize ingaruka ku gihugu, byamukoze ku mutima kurushaho, binamwongerera umuhate wo gushaka Kabuga.

Ati “Ubwo nazaga mu Rwanda, byarandenze. Narenzwe n’ikigero gikabije cy’uburyo abantu babuzemo ubumuntu […] baragendaga bagatema inzirakarengane udutsinsino kugira ngo zitabasha kugenda hanyuma bakazitemagura.”

Abatangabuhamya bazi neza uburyo Kabuga yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nabo bagaruka ku ruhare rwe, aho nka Jean Pierre Ruzindana wakatiwe igifungo cy’imyaka icumi amaze guhamya ibyaha bya Jenoside avuga ko Kabuga yatanze “imbunda n’amasasu”.

Ati “Interahamwe zajyaga gufata amafaranga, impuzankano, inama niho zakorerwaga, ndetse bagafata n’ibyo kurya aho kwa Kabuga. Imipanga narayibonye n’amaso. Bayipakiye mu ikamyo bayitangira hano ku Muhima, nibwo batangiye kwica abantu, [bavuga ngo] umwanzi ni umututsi.”

Jacques Pitteloud wahoze ashinzwe ibikorwa by’ubutasi mu Busuwisi, avugamo ko umunsi umwe yigeze kwakira telefoni y’umwe mu bantu barokotse Jenoside uba mu Busuwisi, amubwira ko ariho Kabuga aherereye ndetse ko yatanze inyandiko zisaba ubuhungiro muri icyo gihugu.

Herekanwamo ahantu Kabuga yigeze gutura aho mu Busuwisi, ndetse umutangabuhamya witwa Louis de Gonzague Munyazogeye avugamo ko Kabuga yagiyeyo aherekejwe n’imodoka ebyiri afite n’ibikapu byinshi. Hagaragazwa kandi hotel yo mu Mujyi wa Bern yitwa Hotel City yarayemo icyo gihe.

Munyazogeye yerekanye aho Kabuga yari afite konti muri banki ya UBS ndetse ko mbere y’uko ava mu Busuwisi yagiye muri banki agakuramo amafaranga ye yose yarangiza agafata indege akajyana n’umuryango we.

Jean Phillippe Ceppi, umunyamakuru wo mu Busuwisi asobanura ko kugeza ubu bitumvikana uburyo Kabuga yageze mu gihugu hanyuma inzego zibishinzwe ntizimukurikirane ahubwo zikamureka akagenda.

Kubera ko nta buryo bwari buhari bwo gukurikirana aba bantu bwari bwarashyizweho, Prosper asobanura ko abantu bakekwaho Jenoside bahitagamo kwidegembya hirya no hino.

Kabuga avuye mu Busuwisi ngo yagiye muri RDC aba muri hotel Intercontinental. Jean Jacques Fontane, umunyamakuru wo mu Busuwisi atanga ubuhamya bw’uburyo yagiyeyo akajya muri iyo hotel ndetse akabasha kumuvugisha.

Ngo ageze hasi aho bakirira abantu, yasabye umukobwa wari uhari kuri “reception” ko ashaka kuvugana na Kabuga, areba ku rutonde rw’abantu bari muri hotel koko asangaho Kabuga hanyuma amuhamagarira nimero yo mu cyumba cye.

Fontane yahawe telefoni arivuga, avuga ko ari umunyamakuru wa Radio Swiss, hanyuma yemererwa kuzamuka ajya mu cyumba Kabuga yari arimo.

Kabuga ngo yari ari kumwe n’umuryango we mu cyumba, abana be n’umugore we. Muri iyo filimi herekanwa amashusho ye ari kumwe n’umukobwa we ariko utaravuzwe amazina, wasemuraga ibyo yavugaga, Kabuga yavugaga mu Kinyarwanda, umukobwa agashyira mu Gifaransa.

Fontane ati “Yari atuje. Kuri we yumvaga binyuranyije n’amategeko kuba yarirukanywe mu Busuwisi mu gihe yari yarasabye ubuhungiro. Yahisemo kunsubiza mu Kinyarwanda, umukobwa we niwe wasemuraga.”

Kabuga avugamo ko ubwo yajyaga mu Busuwisi nta bibazo bigeze bamubaza ahubwo ko yinjiyeyo mu buryo busanzwe.

Ati “Icyo gihe bambajije ibya RTLM […] nari umunyamigabane kimwe n’abandi kuko twari twashyizeho radiyo y’ubucuruzi, twe twari twayishyizeho ku buryo ikora, abashaka kwamamaza bakayikoreraho.”

Valérie Bemeriki wakoraga kuri RTLM atangamo ubuhamya, akavuga ko Kabuga yari umuntu wahaye iyi radiyo umurongo igenderaho, ndetse ko yakundaga kujya kuri radiyo inshuro nyinshi.

Herekanwamo kandi ikiganiro cya Kabuga na Minisitiri Rucogoza Faustin wari uw’Itangazamakuru, wavugaga ko itangazamakuru ridakwiye gushwanisha amoko, ndetse ko iribikora ridafite umwanya mu Rwanda.

Kabuga amusubiza ko RTLM idashobora gushimisha umuntu uwo ariwe wese. Ati “Nyamara rero, Nyakubahwa Minisitiri RTLM ivuga ibyo ibona, ivuga ibiriho kandi ni nacyo twayishyireho kugira ngo ijye isobanurira abaturage.”
Ni cyo kiganiro cya mbere cya Kabuga kigaragaza ko yari ashyigikiye umugambi wa Jenoside.

Nyuma yo kuva muri RDC, Kabuga yagiye muri Kenya. Hakozweyo umukwabu muri Opération zirimo iyitwa NAKI, maze hatabwa muri yombi abantu barindwi ndetse bashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Kabuga yari umwe mu bafashwe muri ibyo bikorwa, ariko aza kurekurwa nk’uko abatangabuhamya babigarukaho. Bivugwa ko yafashwe agafungirwa kuri Station ya polisi ya Kilimani ariko nyuma akarekurwa.

John Allan Namu, umunyamakuru wo muri Kenya, agira ati “Ubwo yafatwaga, abantu benshi barahagurutse. Abanyamategeko, abantu bo muri guverinoma bavugaga ko Kabuga akurikiranywe ku mpamvu za politiki. Yatawe muri yombi, hanyuma ararekurwa. Ibisobanuro byatanzwe n’umupolisi wamurekuye yavuze ko ari amategeko yaturutse ibukuru”.

Prosper yasobanuye ko Kabuga yakoranaga n’abayobozi bakuru muri Kenya ku buryo buri gikorwa cyose cyo kumuta muri yombi, yakimenyaga mbere.

Namu asobanura ko hari inyandiko zigaragaza aho Kabuga yasinye ashakira viza umuryango we, byose bishimangira ko ari umuntu wari ubayeho mu mudendezo.

Ngo inshuro nyinshi yakundaga gusohoka akajya guhaha mu maduka akomeye mu gihugu, ndetse ko yari afite inzu umunyakenya usanzwe atabasha kwigondera kugeza n’aho yatangije ibikorwa by’ubucuruzi.

William Munuhe wari ufite imyaka 27 mu 2002 agarukwaho muri iyi filimi nk’umuntu watanze ubuhamya ndetse bikaza kugaragara ko avuga ukuri kugeza ubwo FBI ifashe umwanzuro wo kugendera ku byo yari yavuze igashaka gufata Kabuga.

Hasomwamo ibaruwa yanditswe na Munuhe asobanura uburyo inzego z’umutekano muri Kenya zimaze kumenya ko yatanze amakuru kuri Kabuga, zamutaye muri yombi, zikamwambika igitambaro mu maso hanyuma zikamutwara mu modoka yari irimo Kabuga.

Igira iti “Yaranenze cyane ku bwo kumugambanira.”

Tariki ya 14 Mutarama 2003, Prosper asobanura ko ariwo munsi Kabuga yagombaga gufatwa, ariko baje gutegereza aho Munuhe yari yababwiye baramubura, ndetse nawe bamuhamagaye basanga atitaba. Nyuma biza gutangazwa ko yapfuye.

Nyuma y’urupfu rwa Munuhe, Prosper asobanura ko byari bigoranye kumenya aho Kabuga aherereye kuko abantu bose batinyaga gutanga amakuru. Byavugwaga ko ashobora kuba yarasubiye muri RDC, ko yagiye muri Seychelles cyangwa se mu Burayi na Aziya.

Hagarukwa kandi ku buryo Kabuga yinjiye mu Budage akoresheje pasiporo yahawe na Tanzania. Herekanwa kandi amashusho y’uburyo Polisi y’u Bufaransa mu 2010 yashatse gufata Kabuga, aho yagombaga gufatirwa mu muhango wo gushyingura inshuti ye Jean Bosco Barayagwiza ariko ntahagaragare ahubwo icyo gihe hagafatwa Dr Eugene Rwamucyo.

Ubuzima bwa Kabuga mu bwihisho bwarangiye tariki ya 16 Gicurasi 2020, ubwo benshi bari bagisinziriye mu rukerera rwa saa 6:30, Polisi y’u Bufaransa yakoze umukwabu mu nyubako z’i Paris aho Kabuga yabaga yiyita Antoine Tounga.

Iyi foto igaragara muri iyi filimi hasobanurwa uko Kabuga yafashwe Umunya-Ukraine Semion Mogilevich ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi nawe agarukwaho muri iyi filimi Matteo Messina Denaro wo mu Butaliyani yatangiye gukoresha imbunda afite imyaka 14 Samantha Lewthwaite, Umunya-Ireland ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba Ismael « El Mayo » Zambada ushinjwa kuba ku isonga ry’abinjiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibiyobyabwenge birimo Cocaïne, Marijuana n’ibindi

Yanditswe na Kuya 6 Kanama 2020

https://www.igihe.com