Saa yine n’igice mu mapingu, Paul Rusesabagina nibwo yari amaze kururuka mu modoka itwarwamo abakurikiranweho ibyaha, maze umwe mu bakozi ba RIB aramubaza ati “Uraho neza muze?” Undi ati “muraho!” Arongera ati “u Rwanda warubonye?” undi ati “narubonye rwose”. Arakomeza ati “Waruherukagamo ryari?” na we ati “mu 2004”.

Ifatwa rya Rusesabagina ryibagije benshi imihangayiko batewe na Coronavirus, baravuga bati uko 2020 yaba mbi kose, isize nibura Rusesabagina na Kabuga Félicien batakidegembya!

Mu ikote ry’umukara na karuvati itukura, uyu mugabo wakunze kuvugira ibwotamasimbi imvugo ziharabika u Rwanda, ariko anatera inkunga ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu, yeretswe itangazamakuru.

Ku maso yagaragaraga nk’umuntu ufite ikimwaro, wabuze ayo acira n’ayo amira, areba impande n’impande, ku buryo muri make uwavuga ko atari azi ibirimo kumubaho, ataba abeshye.

Imvugo ze usibye izigamije inabi ku Rwanda, kenshi yumvikanaga nk’umuntu w’umuhanga mu mipango n’amayeri ku buryo kumufata byaba ari ibintu bitari ibyo hafi aha.

Yibukirwa ku magambo yavuze ubwo hatangiraga gukwira amakuru yavugaga ko Nsabimana Callixte “Sankara” yafatiwe muri Comores, akavuga ko u Rwanda rwoherejeyo abantu ngo bamufate, ariko MRCD ye ikamubambura.

Ati “Sankara ari ahantu hizewe kandi hari umutekano”. Ni mu gihe hari hashize iminsi azanywe mu Rwanda, afunzwe na RIB. Birashoboka ko umutekano yavugaga ari uwo mu Rwanda kandi koko nibyo yarawubonye.

Ibi byose yabivugaga ashimangira ko we n’abantu be bakenetse ibyo barimo, bazobereye amacenga yose ku buryo nta wapfa kubameneramo, gusa birasa n’aho amacenga ye na bagenzi be yamaze kubashirana kuko hafi ya bose, utarafatwa yarapfuye cyangwa se yihishe kure ubudakoma.

Rusesabagina asanze Nsabimana Callixte

Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yafatiwe mu Birwa bya Comores umwaka ushize. Icyo gihe yari afite pasiporo ya Lesotho yaguze ibihumbi bitanu by’ama-rand [amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo], ni ukuvuga agera ku bihumbi 300 Frw.

Kimwe n’abandi bose barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, muri uwo mugambi yiyitaga amazina atari aye, kuko muri iyo pasiporo nk’uko nawe yakunze kubyivugira, yitwaga Kabera Joseph wavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yafashwe nyuma y’aho yari amaze igihe yidegembya mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo birimo Afurika y’Epfo, Eswatini [yahoze ari Swaziland], Mozambique, Malawi, Tanzania, Comores na Madagascar.

Yafashwe nyuma y’igihe umutwe wa FLN ugaba ibitero mu Ntara y’Amajyepfo, byahitanye abaturage icyenda mu bice bya Nyabimata n’ahandi mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe. https://www.youtube.com/embed/P08BJq1ZXbg

Uko Nsabimana yamenyanye na Rusesabagina

Sankara yigeze kuvuga ko yamenyanye na Rusesabagina mu 2014, akiri muri RNC. Uyu mutwe w’iterabwoba niwo Nsabimana yagiyemo ubwo yari avuye mu Rwanda mu 2013, ngo agezeyo yumvishijwe na Kayumba Nyamwasa ndetse na Patrick Karegeya ko agomba kubiyungaho bakarwanya u Rwanda.

Gusa ngo yaje kuva muri RNC amaze kubona ko nta demokarasi ibamo, kuko ngo ibikorwa byayo byose byari bishingiye kuri Kayumba Nyamwasa na murumuna we Frank Ntwali. We na Rusesabagina ngo batangiye kuvugana nk’abantu baziranye bahuriye muri opozisiyo, bikubitana n’uko bombi banakomoka mu karere kamwe.

Ati “Dukomoka mu Karere kamwe mu yahoze ari Komine Murama ubu ni mu Karere ka Nyanza, naho umugore we akomoka i Rusatira, yari aturanye na mama kuko bavuka hamwe.”

Icyo gihe ngo batangira kuvugana, bavuganiraga kuri telefoni cyane kuri WhatsApp, baza kwemeranya gukorana muri Werurwe 2018. Biyunze mu mpuzamashyaka MRDC ihuriwemo na CNRD yayoborwaga na Gen Wilson Irategeka, mu gihe we [Rusesabagina] yayoboraga PDR Ihumure, Nsabimana wiyise Sankara akayobora RRM.

Basinyanye amasezerano y’imikoranire batari kumwe, kuko babikoze bifashishije ikoranabuhanga, gusa mu nyandiko bandika ko inama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi, bitewe n’uko Rusesabagina ariho yari atuye.

Icyo gihe PDR Ihumure yahawe umwanya wa Perezida mu gihe cy’umwaka, Rusesabagina ayobora gutyo, CNRD ya Irategeka ihabwa umwanya wa Visi Perezida mu gihe Nsabimana yagizwe Visi Perezida wa Kabiri, naho Umunyamabanga Mukuru yabaye uwa CNRD witwa Kalinijabo Jean Paul, yungirizwa n’umuntu wo muri PDR Ihumure witwa Seka.

Muri iyi mpuzamashyaka, Rusesabagina yafashe inshingano zo kuba umuntu ushinzwe ibya dipolomasi n’imari, mu gihe uruhande rwa Irategeka rwo rwari rushinzwe ibya gisirikare, ariho hagaruka umutwe wa FLN wari ushamikiye kuri iyi mpuzamashyaka.

Irategeka ni we wabaga ufite ububasha bwo kohereza ahantu runaka abasirikare, kuko yari Umugaba w’Ikirenga. Uwari Umugaba Mukuru yari Lt Gen Habimana Hamada; Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa ari Gen Maj Sinayobye Bernabé; Umuyobozi ushinzwe agace k’amajyaruguru ari Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Java, mu gihe Nsabimana Callixte yari umuvugizi.

Mu miterere y’uyu mutwe, Umunyamabanga Mukuru wa Kabiri yari Nahimana Straton, bombi uko ari batandatu nibo bari bagize Biro Politiki ya MRCD. https://www.youtube.com/embed/MCQbcRFkb6k

Uko abari bakomeye bagiye bapfa urusorongo abandi bagafatwa

- Wilson Irategeka yarishwe

Wilson Irategeka yari Umugaba w’Ikirenga wa FLN, magingo aya ntakibarizwa ku Isi y’abazima nyuma yo gukurwamo umwuka n’ingabo za RDC.

FARDC kuva Perezida Félix Tshisekedi yajya ku bugetetsi, yacanye umuriro ku mitwe ibarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, maze si ukuyihindamo ubudehe karahava, benshi barapfa abandi baratatana, ari nako hari abafatwa ari bazima.

Irategeka ni umwe mu baguye muri ibyo bitero. Inkuru y’urupfu rwe iherutse kwemezwa n’umwe mu bari abasikare be wafashwe, ubu uri muri gereza mu Rwanda, wavuze ko uyu muyobozi we yarashwe akaza kwicwa no kuva cyane.

Nizeyimana Marc wiyitaga Masambaka Marc yabarizwaga muri FLN, ni umwe mu basirikare 57 barimo n’umuhungu wa Wilson Irategeka baherutse kwerekanwa na RIB nyuma yo gufatirwa muri RDC.

Amazina nyakuri Wilson Irategeka ni Laurent Ndagijimana. Nizeyimana wari ufite ipeti rya Colonel, yari komanda w’ingabo ndetse yari ayoboye abarwanyi bose bari bahari ubwo Irategeka yapfaga.

Asobanura ko umwaka ushize, ingabo za RDC zatangiye kubagabaho ibitero aho yari ari n’ingabo zigera kuri 600 mu gace ka Kalehe. Muri ibyo bitero, ntabwo yibuka neza umubare w’abapfuye, nta nubwo azi abasigaye gusa bamwe mu bari abasirikare bakuru bapfuye bo ngo arabazi.

Ati “Mu bapfuye harimo Lt Gen Irategeka Wilson ariko witwa Ndagijimana Laurent wategekaga CNRD-Ubwiyunge wapfuye ku itariki 21 Ukuboza tugeze ahitwa i Kasese.”

Nizeyimana avuga ko ari we wari uyoboye abarwanyi bose bari muri ako gace. Ngo ubwo urugamba rwari ruhinanye, yabonye abasirikare bagize ubwoba, afata iya mbere kugira ngo abatinyure bakomeze inzira.

Ati “Ubwo njye maze kwambuka umuhanda, amasasu yatangiye kuvugira inyuma maze kwambuka ikiraro. Muri ayo masasu [Irategeka] yakomeretse mu kibero cy’ibumoso arava cyane, arapfa.” https://www.youtube.com/embed/GLdm_Z_Ls8E

- Gen Jean Pierre Gaseni yarishwe

Ku wa 30 Ugushyingo 2019 nibwo byatangajwe ko Gen Jean Pierre Gaseni wari umwe mu barwanyi bakomeye ba FLN yishwe. Uyu mugabo yapfuye kimwe n’abandi benshi baguye mu bitero Ingabo za RDC zagabye ku mitwe ibarizwa mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Gaseni yari ashinzwe ibikorwa muri MRCD Ubumwe-FLN.

Icyo gihe Umuvugizi w’Ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Capt Dieudonné Kasereka, yavuze ko bagabye ibitero ku nyeshyamba z’Abanyarwanda mu Karere ka Kalehe, bakazambura uduce zari zifite.

- Brig Gen Shemeki Shaban na Muhawenimana Théogène barishwe

Urupfu rwa Brig Gen Shemeki Shaban narwo rwemejwe na Nizeyimana wavuze ko yaguye mu gitero cyanaguyemo Irategeka.

Ubwo yavugaga ku baguye muri icyo gitero yagize ati “Harimo Brig Gen witwa Shemeki Shaban wapfuye ku itariki ya munani, hakaba n’umu-Colonel witwa Festus n’abandi basirikare basanzwe.”

Uyu Shemeki Shaban yari azwi nka Kagabo Patrick, ni we wari ushinzwe ingabo muri FLN. Muhawenimana Théogène uzwi nka ‘Festus’ wari ufite ipeti rya Colonel yari ashinzwe kurinda Icyicaro gikuru cya FLN. Urupfu rwe rwakurikiye urwa Gen Jean Pierre Gaseni wishwe ku wa 30 Ugushyingo 2019.

- Col Sinayobye Barnabé yaburiwe irengero

Mu miterere ya FLN yemejwe ku wa 18 Werurwe 2018, Col Sinayobye Barnabé yagizwe Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa. Amakuru ariho muri iki gihe ni uko nta muntu n’umwe uzi aho aherereye, kuko mu 2019 byavuzwe ko yaburiwe irengero.

Bivugwa ko tariki ya 30 Nzeri 2019, saa mbili za mu gitondo, Sinayobye wari uzwi ku izina rya Morani, yaburiwe irengero aho yari atuye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Icyo gihe umugore we w’umurundikazi yatangaje ko umugabo we yasohotse mu rugo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nk’ugiye kureba umuntu hafi, ntiyongeye kumuca iryera.

Ati “Yasohotse nk’ugiye ku irembo, yari yambaye inkweto za kambambiri anavugira kuri telefone, saa mbili n’igice nibwo namuhamagaye nsanga telefoni ye itakiri ku murongo.”

Uwasimbuye Nsabimana ku buvugizi bwa FLN afungiye i Kigali

Muri Mutarama uyu mwaka RIB yerekanye Nsengimana Herman wari umuvugizi wa FLN, umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’. Muri Mata 2014 nibwo Nsengimana yavuye mu Rwanda ajya mu ishyaka rya Nsabimana Callixte Sankara ryitwaga RRM (Rwandese Revolutionary Movement), ashinzwe itumanaho.

Yihuje n’ihuriro rya CNRD/MRCD rya Rusesabagina Paul mu ngabo zaryo za FLN, aza kuzibera umuvugizi nyuma y’ifatwa rya Nsabimana, ndetse yigambye ibitero byo guhungabanya umutekano mu Bweyeye.

Ibyo bitero byagabwe mu mpera z’umwaka ushize, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu gace ka Bweyeye, umurenge wo mu Karere ka Rusizi wegereye ishyamba rya Nyungwe.

Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo ishyaka MRCD, rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryasohoye itangazo rishyirwaho umukono na Paul Rusesabagina, avuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN.

Icyo gihe MRCD yavuze ko Nsengimana yakoranye bya hafi na Nsabimana yasimbuye, ndetse ngo yamuhaye inshingano yizeye ko azagera ikirenge mu cy’uwamubanjirije.

Mu mashusho yigeze gukwira ku mbuga za internet, Nsengimana yavuze ko ari umuvandimwe wa Niyomugabo Gérard waburiwe irengero mu 2014.

Uyu Niyomugabo yumvikanye mu rubanza rwa Kizito Mihigo, aho yahuje uyu muhanzi na Nsabimana Callixte, batangira kujya bagirana ibiganiro, byaje kuvamo ibyaha byose uyu muhanzi yashinjwaga. https://www.youtube.com/embed/iBUAQEkDjBk

- Nta kanunu ka Lt Gen Habimana Hamada

Kuva uyu mutwe wakotswa igitutu n’ingabo za RDC, watangiye gucika intege ndetse na bamwe mu bari abayobozi bayo bararuca bararumira, mu gihe mbere bidegembyaga amanywa n’ijoro.

Kuva icyo gihe nta makuru ya Habimana Hamada, Umugaba Mukuru w’uyu mutwe. Mu ntangiriro z’uyu mwaka hari amakuru yakwirakwiye ko ashobora kuba yarahinduye imikorere akerekeza amaso muri Uganda, nyuma y’aho muri RDC ho ibintu bihinduye isura.

Bivugwa ko yakundaga kujya cyane muri iki gihugu n’ubundi mu bikorwa bya FLN. Amakuru avuga kandi ko muri Uganda ariho umuryango w’uyu mugabo uba, kuko yahubatse inzu y’akataraboneka.

- Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Java aracyidegembya

Brig Gen Hakizimana Antoine uzwi nka Java, avuka mu yahoze ari Komine Karambo, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kanjongo, Akagali ka Kigarama.

Yahunze mu 1994 ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, yinjirira muri ALIR yaje guhinduka FDLR ahitwa i Tingi Tingi mu 1996.

Mu 1998 yoherejwe na FDLR kwiga muri Kaminuza ya Lubumbashi mu Ishami ry’imibare. CNRD Ubwiyunge yashinzwe afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Bivugwa ko muri iki gihe ari we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya FLN.

Ni umwe mu barwanyi b’uyu mutwe bakidegembya, nubwo mu minsi ishize byari byavuzwe ko yatawe muri yombi gusa akabinyomoza binyuze mu mashusho yanyujije kuri YouTube.

Mu gihe bagenzi be bakomeje kubura ubuzima abandi bamenyera amapingu, birashya bishyira ku kuba ari we utahiwe kugira ngo aryozwe ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Gasopo ku baterankunga ba FLN

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi rya Rusesabagina, yaburiye abantu bose bagira uruhare mu byaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko amaherezo bazafatwa bakabiryozwa.

Uwo muburo ntureba abagaba ibitero gusa, urareba n’abandi bashyigikira iyi mitwe. Nsabimana yigeze kuvuga ko usibye ubufasha bahabwaga n’ibihugu birimo Uganda n’u Burundi, hari n’abantu ku giti cyabo batera inkunga uyu mutwe.

Yatanze urugero kuri Dr Eliel Niyitegeka ufite ibitaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abandi benshi, inkunga zigakusanywa n’umubitsi wa MRCD witwa Eric Munyemana uba mu Bubiligi. Aba biyongeraho kandi uwitwa Celestin uba muri Canada, wakunze kujya yishyura amatike y’ingendo za Nsabimana na bagenzi be inshuro zose babaga bagiye mu bikorwa byabo, mu bihugu bitandukanye. https://www.youtube.com/embed/jQoLn1fAz-4 Wilson Irategeka ntakibarizwa mu isi y’abazima Col Sinayobye Barnabé ubu yaburiwe irengero. Yari umwe mu bayobozi batandatu bo hejuru b’uyu mutwe kuko yari Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa Herman Nsengimana wasimbuye Nsabimana ku buvugizi bwa FLN nawe aherutse gutabwa muri yombi Nizeyimana Marc wiyitaga Masambaka Marc ni umwe mu barwanyi b’uyu mutwe uherutse gutabwa muri yombi. Aha yari ari kwerekwa itangazamakuru Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Java aherutse gushyira amashusho kuri Youtube mu gihe byavugwaga ko yaburiwe irengero

Yanditswe na Kuya 1 Nzeri 2020

https://www.igihe.com/amakuru