Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu berekeje i Nyagatare mu Ntara y’Iburasurazuba aho uturere dusinyana imihigo n’Umukuru w’Igihugu, umuhango wari umaze umwaka usubitswe.

Muri Kanama 2019 nibwo uyu muhango wagomba kuba gusa usubikwa ku busabe bwa Perezida Kagame wifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo iki gikorwa kiza kuba. Bitandukanye n’imyaka yabanje kirabera i Nyagatare muri Epic Hotel mu gihe mbere cyaberaga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Abayobozi bose bahuriye ku Biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, aba ariho bafatira imodoka rusange zabajyanye i Nyagatare. Bagiye mu mvura nyinshi yaramutse igwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Ubwo gusinya imihigo byasubikwaga mu 2019, hari nyuma y’inama Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yari yagiranye na za Minisiteri, abayobozi b’ibigo n’ab’inzego z’ibanze kuva kuri Guverineri kugeza ku mudugudu yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, aho yabagezagaho ubutumwa bwa Perezida Kagame bujyanye n’imihigo.

Nyuma yaho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye itangazamakuru ko imihigo yagiye ivugururwa kandi ikagenda ifasha mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu bice byaryo byose, haba iterambere mu by’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no mu miyoborere.

Yavuze ko biragaragara ko hari irindi vugurura rikenewe kugira ngo imibereho myiza y’umuturage ishobore guhinduka vuba kandi mu buryo bwitaweho by’umwihariko mu igenamigambi no mu mihigo.

Ati “Perezida wa Repubulika akaba yarasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya imihigo nk’uko yari yateguwe ahubwo inzego zifata umwanya zikabanza zikinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage kugira ngo imihigo ibe koko umusemburo w’impinduka nziza ku mibereho y’umuturage mu rugo rwe aho atuye”.

Yakomeje agira ati « Bimwe mu bigaragara bikwiye kwibandwaho wasangaga bigenda bidindira, bisigara inyuma, hari nk’ibijyanye n’imiturire, abaturage batishoboye. Turacyafite ibihumbi by’abaturage badafite amacumbi ajyanye n’igihe, haracyari abaturage badafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa, haracyari abaturage babana n’amatungo, ibyo byose bikagira n’ingaruka ku isuku idahagije no ku mibereho myiza y’abo baturage ».

Mu mihigo kandi Perezida Kagame yasabye ko hongerwamo ’imiyoborere’ ni ukuvuga uruhare rw’umuyobozi mu guhindura imibereho y’umuturage.

Imihigo yatangiye mu 2006 nk’uburyo bwo gufasha igihugu kwihutisha iterambere, kwihutisha ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’umunyarwanda. Yatangiye ikorwa ku rwego rw’akarere ariko mu 2009/2010, iragurwa ishyirwa no mu nzego nkuru z’igihugu za Minisiteri.

Muri 2017/18 yaravuguruwe hongerwa uburemere ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, hatangizwa n’imihigo ihuriweho. Hanavuguruwe uburyo bwo kuyisuzuma. Kuri iyi nshuro igiye kongerwamo umwihariko w’ibikorwa bihindura imibereho y’umuturage harebwa urugo ku rundi n’imiyoborere.

Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gakurikirwa na Gasabo na Rulindo; mu gihe Nyamagabe, Ruhango na Nyanza aritwo twaje mu myanya ya nyuma.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Mukankomeje Rose Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Ndayisaba Fidèle

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gej James Kabarebe ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gej James Kabarebe, yinjira mu modoka

Umukuru w’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, Clare Akamanzi agera kuri Primature mu mvura yaramutse igwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostome Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver ari kumwe na Ndayizeye Janvier ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, ubwo yageraga kuri Primature Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, Dr. Uwera Claudine ari kumwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith mu modoka bitegura kwerekeza i Nyagatare

Amafoto: Niyonzima Moise

Yanditswe na Kuya 30 Ukwakira 2020

https://igihe.com/