Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, abanyeshuri bahise basabwa gutaha nk’imwe mu ngamba yo gufasha mu kubarinda icyorezo. Ubu hashize amezi hafi arindwi abanyeshuri batabonana na mwarimu imbonankubone ku mashuri.

Minisiteri y’Uburezi yashyizeho ingamba zo gufasha abanyeshuri gukurikirana amasomo hifashijwe za radiyo, televiziyo cyangwa kuri murandasi, ariko bamwe mu babyeyi bagiye bagaragaza ko hari abana batitaye ku gukurikirana ayo masomo, hakaba kandi n’abatari bafite uburyo bwo kubafasha.

Ibibazo byagaragaye mu buzima bw’abanyeshuri muri rusange

Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bavuze ko nubwo bitegura kongera kohereza abana ku mashuri, bafite impungenge z’uko imikorere yabo mu ishuri ishobora kuzasubira inyuma bitewe n’igihe gishize bibereye mu bindi.

Mukamana Marthe atuye mu Karere ka Kayonza, ni umubyeyi afite abana babiri biga mu mashuri abanza na babiri bo mu yisumbuye. Yavuze ko iki gihe abana bamaze batajya ku ishuri byagoranye gukomeza kubumvisha ko bakwiye kwiga kuko igihe cyabaye kirekire.

Ati “Wasangaga bigoranye kubumvisha ko bakomeza gusubiramo amasomo, by’umwihariko abiga mu yisumbuye. Bo babaga bibereye mu byabo bavuga ko n’ubundi badateze gutangira vuba.”

Ku rundi ruhande ariko hari abakomeje gufasha abana gusubiramo amasomo kugira ngo batazasubira inyuma. Umwe muri bo ni Havugimana Jean Népomuscène, afite abana batatu bose biga mu mashuri abanza. Avuga ko yakoze uko ashoboye kugira ngo abana bakomeze kwiga ntibarangare.

Ati “Njyewe narabafashaga uko nshoboye, ariko nanabashakiye umwarimu wagombaga kubasubirishamo amasomo hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ibi byatumye batarangara cyane. Gusa nanone sinavuga ko bitazabagora basubiye ku ishuri kuko hanze bahuye n’ibirangaza byinshi.”

Impuguke mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu zivuga ko ingaruka z’iki cyorezo mu mitekerereze zitageze ku bakuru gusa, ahubwo no ku bana ngo hari ingaruka.

Umwe muri bo, Uwihoreye Chaste yabwiye IGIHE ko zimwe mu ngaruka ku bana, ari ubwoba bagize kuva babwirwa guhita bataha kuko hateye icyorezo, nyuma yabwo kandi ngo hari n’izindi ngaruka nyinshi zagiye zibageraho.

Ati “Urumva ko bamaze amezi arindwi bari mu rungabangabo, bibaza bati ibi bintu bizarangira cyangwa ntibizarangira? Nzasubira kwiga cyangwa sinzasubirayo? Birumvikana ko ku mwana mu mitekerereze ye ahungabana cyane.”

Yongeyeho ko urebye cyane ku bageze mu yisumbuye, baba bageze mu kigero cyo kubaka icyo bazaba cyo no kubaka inzozi zabo. Hari abatangira kugira ubwoba ko inzozi zabo zipfuye nk’uwari uri kwiga afite intego yo kuzaba umuntu runaka ugasanga afite ubwoba ko atakibigezeho.

Ati “Rimwe na rimwe rero hari uhita atakara muri izo nzozi ze, agahita avuga ati sinkibaye wa wundi ndetse na ‘motivation’ yari afite zikaba zishobora gupfira aho. Ibyo rero bituma imitekerereze ye ishobora guhita imuroha mu bindi harimo ibyangiza ubuzima.”

Mudidi Emmanuel, Inararibonye mu burezi, akaba yaranabaye Minisitiri w’Uburezi kuri ubu akaba ari mu kirukuhuko cy’izabukuru, yabwiye IGIHE ko kuba abanyeshuri bamaze igihe batiga abona ntacyo bizahungabanya ku myigire yabo ubwo bazaba basubiye ku mashuri, ngo uretse igihe cyatakaye gusa.

Ati “Njye nta kibazo mbibonamo uretse kudindira, gusa si ibyo kwiga gusa byadindiye, ni mu nzego zose no mu bukungu hari ibyatakaye, no mu byo kwiga ubwoni igihe cyatakaye, ariko mu bushobozi bw’imyigire y’abanyeshuri nta kibazo byagateye.”

Uko amashuri n’izindi nzego zishinzwe uburezi ziteguye gufasha abanyeshuri

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko imyiteguro yo kongera kwakira abanyeshuri irimbanyije ndetse biteguye kuzabafasha byisumbuyeho kugira ngo basubire mu murongo mwiza wo kwiga.

Padiri Hakizimana Jacques ayobora College du Christ-Roi y’i Nyanza, yavuze ko babizi ko hari bamwe mu banyeshuri batakomeje gukurikirana amasomo, akavuga ko biteguye gukorana n’abarimu kugira ngo bafashwe gusubira mu murongo mwiza.

Ati “Harimo abakomeje kugira amahirwe yo gukurikiranwa mu muryango, bakagira umwanya wo gusubiramo amasomo ku buryo bitazabasaba umwanya gusubira kuri ‘rythme’ yo kwiga, hakaba rero n’icyiciro cy’abanibagiwe iby’amasomo rwose, abo nibo bigoye kugira ngo umuntu azongere abagarure kuri rythme yo mu ishuri.”

“Mwarimu rero agomba kwita kuri ba bandi cyane bataye icyanga cyo kwiga, kugira ngo abazamure babashe gushyigikira bagenzi babo.”

Ibi kandi abihurizaho n’Umuyobozi wa College St André, Padiri Nshubijeho Faustin, wavuze ko abanyeshuri bizagaragara ko bagize ibibazo mu myigire, abarimu biteguye kuzabafasha kugira ngo bajye ku rwego rw’abandi.

Ati “Umwarimu areba abanyeshuri akamenya urwego rwabo, abafite ibibazo akabafasha ku buryo bose bagendana.” Amashuri aragirwa inama yo kwita byihariye ku banyeshuri basa nk’abasigaye inyuma mu masomo kubera igihe kinini bari bamaze mu rugo

Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Masabo Martin, we yongeyeho ko ubwo abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri, bazita ku kubahumuriza kugira ngo bagaruke mu mwuka wo kuba abanyeshuri neza.

Ati “Abana bamwe bashobora kuba barahungabanye, ni ukubahumuriza tukareba ukuntu tubafasha kugira ngo basubire mu bunyeshuri. Ni ukubaganiriza tukareba uko bameze, kugira ngo tumenye ko bari tayali (biteguye) kwakira inyigisho.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyiyemeje ko mu gihe amashuri azaba atangiye kizafatanya n’amashuri kugira ngo abanyeshuri basubire ku kigero kimwe.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yagize ati “Hari inyandiko zitandukanye ziteganyijwe zizafasha amashuri. Hazabanza kwibutsa byihuse abana ibyo bize mu gihembwe cya mbere ndetse no kureba ubumenyi biyunguye hagati aha, hanyuma nibamara gushyirwa ku gipimo kimwe amasomo akomeze.”

Impuguke mu mitekerereza ya muntu, Uwihoreye yavuze ko mu rwego rwo gufasha abana kugaruka mu mitekerereze mizima, bari gukorana n’izindi nzego bahugura abarezi ku buryo bazita ku bana nibagaruka ku ishuri ndetse ngo hari n’isomo rishobora kuzashyirwaho mu guhugura abarimu muri icyo cyiciro.

Yavuze ko abana bakeneye guhumurizwa cyane bakumvishwa ko n’ubwo ibi byose byabaye, inzozi zabo bazazigeraho.

Uruhare rw’ababyeyi rukwiye kuba uruhe mbere y’uko bohereza abana?

Imyiteguro yo gufasha abanyeshuri gusubira mu murongo mwiza wo kwiga ntireba amashuri n’inzego zishinzwe uburezi gusa ahubwo ngo ireba cyane cyane n’ababyeyi nk’abafatanya nazo mu burere bw’abana.

Mudidi yavuze ko ababyeyi badakwiye kwibwira ko inshingano ari iza mwarimu gusa, ahubwo na bo ngo bakwiye kumva ko bafite uruhare runini mu gutuma imyigire y’abana babo iba myiza.

Ati “Ababyeyi bakwiriye kumenya ko ikintu cya mbere mu kwiga ari ‘discipline’ (ikinyabupfura), iyo mu rugo rero abana babaretse bakigira aho bashatse bagakora ibyo bashatse, bene abo bagora mwarimu iyo bageze ku ishuri.”

Ku ruhande rwa REB, Dr. Ndayambaje yavuze ko ababyeyi basabwa gufasha abana kwegeranya ibikoresho nkenerwa, yaba ku biga bataha cyangwa abacumbikirwa. Kuri ubu REB iri gukorana n’izindi nzego ngo harebwe ingamba zikwiye mu ifungurwa ry’amashuri.

Ati “Gahunda y’uko urugendo rw’amashuri ruzagenda izatangazwa mu gihe cya vuba, ubu turimo turakorana n’inzego zitandukanye ku bijyanye n’imyitwarire hamwe n’ingamba zikwiye mu ifungurwa ry’amashuri.”

Abayobozi b’amashuri na bo basabye ababyeyi gukomeza kugira uruhare mu burere bwiza bw’abana ba bo, ndetse no kubigisha byisumbuyeho babasaba kuzitwararika no kwita ku masomo mu gihe bazaba basubiye ku mashuri.

Uko amashuri azatangira

Minisiteri y’Uburezi yiherutse gutangaza ko guhera ku wa 12/10/2020, kaminuza n’amashuri makuru 17 zemerewe gufungura kubera ko hari ibisabwa zujuje. Zatangiye zifungura mu byiciro binyuranye hakurikijwe uko ziteguye gutangira. Inyinshi muri izi ni izizabanza kwakira abari mu myaka ya nyuma gusa.

Naho amashuri abanza n’ayisumbuye yo ategereje ingengabihe izatangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB, izagaragaza gahunda izakurikizwa mu itangira ryayo.

Ku wa 2 Ugushyingo 2020, nibwo hazatangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Kuri iyi tariki kandi hazatangira abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Binateganyijwe ko hazanatangira abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo. Muri iki cyiciro hazatangira abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane. Abo mu mashuri y’incuke n’abanza kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatatu, bazafungurirwa bitewe n’uko amashuri yafunguriwe mbere azaba ahagaze.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko amashuri asabwa gushyiraho uburyo burambye bwo gukaraba intoki, kugaragaza uko bazagabanya ubucucike mu ishuri mu kubahiriza guhana intera isabwa, gushyiraho uburyo bwo gupima umuriro no kugira ibyumba bibiri byihariye byo gushyiramo abaketsweho uburwayi. Ibigo bizemererwa gufungura imiryango ni ibyateganyije uburyo bufasha abanyeshuri kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na Kuya 18 Ukwakira 2020

https://www.igihe.com/amakuru