Madamu Jeannette Kagame yashimiye abakobwa 25 bahembwe nk’abitwaye neza kurusha abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye, bakakirwa mu muryango mugari w’abakobwa babaye indashyikirwa bazwi nk’Inkubito z’Icyeza.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umuryango Imbuto Foundation wizihizaga imyaka 15 ishize y’ubukangurambaga ku burezi bw’umwana w’umukobwa, bwatangiye mu 2005, ari nabwo hatangijwe gahunda yo guhemba abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya leta.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira ni nabwo habaye umuhango wo guhemba abakobwa 25 babaye indashyikirwa mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka ushize, batangarijwe kuri Televiziyo Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi, yavuze ko kubera icyorezo cya COVID-19 kiri mu gihugu, bitashobotse ko hakorwa ibirori bihuza abantu benshi byo kubashimira, ariko ngo harebwe uburyo byakorwamo hagamijwe gushimira abana b’abakobwa no kubatera ingufu.

Yakomeje ati “Uyu mwaka rero mu izina rya Imbuto Foundation n’ubuyobozi bwacu, nifuje kubagezaho amazina y’Inkubito z’icyeza, batsinze neza ibizamini bisoza amasomo y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye, hanyuma abarangije amasomo asoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, uko tugenda tureba uko icyorezo kigenda, tuzareba uko dushobora gukora umuhango mugari ubahuza, ariko uyu munsi twahereye kuri bakuru babo barangije umwaka wa gatandatu.”

Abahembwe barimo Noella Nyinawumuntu (Gicumbi), Alice Kubwimana (Rubavu), Olive Muhawenimana (Kicukiro), Joselyne Mukamana (Gasabo), Patience Cyuzuzo (Nyamasheke), Aline Iradukunda (Ruhango), Simbi Nadine Ishimwe (Nyanza), Georgette Uwera Nyiraneza (Kicukiro), Gisele Ufitinema (Kicukiro), Adeline Utetiwabo (Rubavu), Emelyne Igihozo (Gasabo) na Viviane Umuhoza (Kamonyi).

Harimo kandi Grace Usabyimababazi (Rutsiro), Diane Musabese (Nyagatare), Hidaya Ikirezi Uwase (Nyarugenge), Marie Iphigenie Bera (Musanze), Marie Grace Izabayo (Muhanga), Mariella Uruyange (Nyanza), Evelyne Uwase (Rubavu), Kevine Karigirwa (Rwamagana), Anne Natacha Ashimwe (Gasabo), Divine Amizero (Burera), Blandine Mpinganzima (Rwamagana), Yvette Izanyibuka (Nyagatare) na Bonheur Rebayesu (Kicukiro).

Abahembwe muri iki cyiciro biganjemo abarangije mu mashami arimo ubwubatsi, ubukerarugendo, imibare, ubugenge, ubutabire n’ubukanishi.

Umutesi yakomeje ati “Ndagira ngo tubabwire ngo mukomeze, ahangaha ntabwo ariho urugendo rusoreza, mugomba guhora muri inkubito z’icyeza n’ishema ry’abakobwa.”

Rebayesu Bonheur wize ibijyanye n’ubukanishi wavuze mu izina rya bagenzi be bahawe ibihembo muri uyu mwaka, yashimiye Madamu Jeannette Kagame watangije umuryango Imbuto Foundation ari nawo uri inyuma y’ibihembo bahawe.

Yavuze ko guhembwa bibatera imbaraga, bikanatanga ubutumwa kuri bagenzi babo ko bakwiye kwigirira icyizere, kuko nta masomo batashobora igihe bashyizemo ubushake.

Yagize ati “Nize muri IPRC Kigali, nahize ari urugendo rutoroshye, abantu barandebaga bagaseka bati ese uzabishobora, umukobwa witwaje amasupana, ese uzashobora kujya munsi y’imodoka cyangwa munsi y’imashini… ariko hamwe n’ubufatanye bw’igihugu, umuryango, ishuri, abarimu ndetse n’abanyarwanda muri rusange, badufashije kubona ko no ku bakobwa bishoboka cyane kuba wagera ku nzozi zawe, kandi n’iyo waba ubona ko ari wowe wenyine urimo kwiga icyo kintu, nta mpamvu yo gutinya ngo uvuge ngo njyewe ntabwo nabishobora, birashoboka cyane!”

“Ikindi, ku bijyanye no kuvuga ngo umukobwa ntabwo agomba kwiga aya masomo, aya ni ay’abakobwa cyangwa ni ay’abahungu, ibyo ni ukubeshya, byose abakobwa twabishobora, nongere mbisubiremo twabishobora. Tuvukana ubwenge bungana n’ubw’abahungu, tuvuka dufite ubushobozi bungana n’ubw’abahungu. Bakobwa bagenzi banjye, ni ukuri turashoboye. Twebwe nk’ikubito z’icyeza twarabyerekanye ko tubishoboye, yaba mu bijyanye n’imyuga, siyansi n’andi masomo.”

Yavuze ko inkubito y’icyeza atagomba kuba umukobwa utsinda mu ishuri gusa, ahubwo agomba no guharanira gutsinda mu bindi byiciro byose by’ubuzima, akaba umukobwa wifitiye icyizere.

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yageneye aba bakobwa bahembwe, yabashimiye intambwe bateye, anashima umusaruro wa bakuru babo.

Yagize ati “Ducyeje abakobwa 25 twakiriye mu muryango w’ Inkubito z’Icyeza! Ibyiza bakuru banyu bagezeho muri iyi myaka 15, biduteye ishema n’umunezero, kuri uyu munsi twizihiza urugendo rw’imyaka 15 yo guteza imbere uburezi bw’Umukobwa.”

Umuryango Imbuto Foundation watangiye mu 2001 witwa PACFA, aho wafashaga abanduye agakoko gatera Sida, ariko uza kwinjira mu burezi nyuma yo kubona ko bikenewe.

Muri icyo gihe hari impungenge z’uko abana bose batabasha kujya ku ishuri, cyane ko hari hashize igihe gito igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ingaruka zayo zirimo n’ubukene zikiri zose.

Minisiteri y’uburezi igaragaza ko hashingiwe ku buryo abana bagana amashuri abanza, abahungu bitabiraga ishuri ku kigero cya 93.3% mu 2008, bagera kuri 97.3% mu 2016. Abakobwa bo mu 2008 bari ku gipimo cya 95.1%, mu 2016 bagera kuri 98.0%.

Mu 2011 kandi mu bigaga kaminuza, abakobwa bari 43.2%; wareba ku byo bigaga, muri koleji y’Ikoranabuhanga bari 17.4%, mu burezi ari 29.0% naho mu buforomo n’ububyaza ari 82.2%.

Iyo urebye mu mibare ya vuba ariko ugendeye ku byo bigaga, muri siyansi bari 50.8% mu 2012 bagera kuri 55.2% mu 2016. Mu ndimi naho bavuye kuri 48.7% mu 2012, bagera kuri 56.6% mu 2016.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa kuri Televiziyo Rwanda harimo Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey; Umuyobozi mukuru ushinzwe ibizamini bya Leta n’isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) Dr Alphonse Sebaganwa; Umuyobozi wa Ecole des Sciences Byimana, Frère Crescent Karerangabo na Bonifride Uwimbabazi, umwe mu babaye inkubito z’icyeza. Iyi gahunda yabereye mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda, kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yari mu bitabiriye ikiganiro Madamu Jeannette Kagame yakomeje kwitangira uburezi bw’umwana w’umukobwa Gahunda yo guhemba abakobwa batsinze neza igamije kurushaho kubongerera ingufu Abana b’abakobwa bakomeje kugaragaza ubushobozi bukomeye mu byo biga Abakobwa bamaze gukangukira amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga

Yanditswe na Kuya 29 Ukwakira 2020

https://igihe.com/