Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya, barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) na Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera.

Abandi basenateri bashyizweho ni Kanziza Epiphanie na Twahirwa André.

Aba basenateri basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre, mbere yo gushyirwaho na Perezida wa Repubulika nka senateri, yiyamamarije uyu mwanya ahagarariye Intara y’Amajyepfo, ariko ntiyabasha gitsinda. Amaze igihe kinini ari umwalimu muri kaminuza zitandukanye.

Ni mu gihe Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko,

. Yeguriye rimwe na Dr Isaac Munyakazi.

Kanziza Epiphanie yari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abagore baharanira ubumwe, mu gihe Dr Twahirwa André ari umuhanga mu ndimi, umaze igihe aba mu Bufaransa.

Nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya, Uwizeyimana yanditse kuri Twitter ko ari ishema rikomeye cyane mu buzima bwe, ashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

Ati « Nyakubahwa, ubu mfite imbaraga nyinshi, ishema n’ukwiyemeza gukorera igihugu cyacu turangajwe imbere n’imiyoborere yanyu myiza. » https://platform.twitter.com/embed/index.html?creatorScreenName=igihe&dnt=false&embedId=twitter-widget-0&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1317039862185418752&lang=en&origin=https%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2Famakuru%2Fu-rwanda%2Farticle%2Fperezida-kagame-yashyizeho-abasenateri-bane-barimo-prof-dusingizemungu-na&siteScreenName=igihe&theme=light&widgetsVersion=ed20a2b%3A1601588405575&width=550px

Kuki bashyizweho nyuma y’umwaka manda ya Sena itangiye?

Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi.

Mu miterere y’Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n’Umutwe w’Abadepie. Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by’amatora hari aba bagikomeje manda yabo.

Ku wa 20 Nzeri 2019 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane mu munani yemererwa n’itegeko, barimo Dr. Iyamuremye Augustin (ubu ni Perezida wa Sena), Nyirasafari Espérance (ubu ni Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma), Habiyakare François na Dr Mukabaramba Alvera (Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n’abakozi).

Abandi bane bari basigaye bagombaga kujyaho nyuma y’umwaka manda nshya itangiye, hirindwa ko habaho icyuho by’umwihariko mu nshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo no kwemeza abayobozi.

Aba basenateri bashyizweho nyuma y’uko ku wa 24 Nzeri 2020 Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoreye Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ndetse bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Basimbuye Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D’Arc, nabo basoje manda nyuma y’umwaka umwe kuri bagenzi babo, bijyanye n’igihe bagiriyeho nabo bari batanzwe n’iri huriro.

Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, yagizwe Umusenateri Kanziza Epiphanie yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abagore baharanira ubumwe (Women Organization for Promoting Unity) Umuhanga mu ndimi, Twahirwa André, yagizwe Umusenateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yari asanzwe ayobora IBUKA

Yanditswe na Kuya 16 Ukwakira 2020

https://www.igihe.com