Guillaume Ancel wahoze ari Umusirikare Mukuru w’u Bufaransa wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yasabye ko Hubert Védrine wahoze akora muri Perezidansi y’u Bufaransa yimwa ijambo mu ruhando mpuzamanga mu gihe ataremera cyangwa ngo asobanure uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Védrine yari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa Perezida François Mitterrand, nyuma yaje kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Nubwo inyandiko n’ubuhamya bwinshi bwemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside, butera inkunga kandi bubizi Leta yakoraga Jenoside, nta na rimwe Védrine w’imyaka 73 yigeze abyemera.
Mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwe, Guillaume Ancel yasabye ko Védrine atazongera guhabwa umwanya wo kugira icyo avuga mu ruhando mpuzamahanga cyangwa se ngo agire inshingano ajyamo mu izina ry’u Bufaransa.
Yavuze ko kuba Védrine akomeza guhakana no kujijisha ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugukomeza kwambika isura mbi u Bufraansa no gusiga icyasha Abafaransa bariho n’abazaza hejuru y’amakosa yakozwe n’abantu ku giti cyabo.
Ati “Bidasubirwaho, Hubert Védrine ni umwe mu banyapolitiki bake babigizemo uruhare bakiriho wakabaye atubwira uburyo twageze aho dukora amakosa akomeye nk’ariya. Kuki twashyigikiye kariya gatsiko kirimbuzi ? Ese ni izihe nyungu bumvaga bakurikiranye mu izina ry’u Bufaransa?”
Ancel yakomeje agira ati “Mu kudufasha kumva ayo makosa, byakabaye byiza Hubert Védrine abanje kuyemera. Gukomeza kuduheza mu ihakana ku bw’inyungu ze bwite, bizatuma twese duhorana ubwoba n’ipfunwe tuzakomeza kugendana nta n’ibisobanuro tubifitiye.”
U Bufaransa bwagize ijambo rikomeye cyane mu Rwanda ku butegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri icyo gihe bwatanze inkunga ikomeye haba mu by’ubukungu n’ibya gisirikare.
Guhera mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kwibohora, icyo gihugu cyakomeje gutanga inkunga ya gisirikare n’imyitozo ku Ngabo z’u Rwanda n’umutwe w’Interahamwe, byagize ruhare rukomeye muri Jenoside.
Ancel agaragaza ko ubwo umugambi wa Jenoside wategurwaga, u Bufaransa bwari buzi amakuru. Icyo atsimbararaho kandi, ni uko na nyuma y’uko Jenoside itangiye, u Bufaransa butitandukanyije n’abayikoraga.
Ati “Twahaye ikaze muri Ambasade yacu i Kigali Guverinoma y’inzibacyuho yari iri kwica abantu. Twakomeje gufasha ubwo butegetsi bwari bwasaze. Ku mugaragaro twagiye twakira intumwa zabwo muri Perezidansi y’u Bufaransa ndetse twohereza ingabo zo kujya kubafasha.”
Ubwo Jenoside yari irimbanyije, Ingabo za Leta yayikoraga zisumbirijwe n’iza FPR Inkotanyi yayihagaritse, u Bufaransa bwashyizeho Opération Turquoise nk’igamije ubutabazi, nyamara Ancel yemeza ko bwari uburyo bwo kurinda Leta y’abajenosideri no kubaha ubuhungiro ngo bajye kwisuganyiriza mu yahoze ari Zaïre.
Ancel yavuze ko Védrine nk’umuntu wakoraga mu biro bya Perezida, azi amabanga yose ajyanye n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.
Mu gihe atarabivuga uko biri, Ancel yasabye ko uwo mukambwe yimwa umwanya mu ruhando mpuzamahanga ndetse no kugira aho ajya mu izina ry’u Bufaransa.
Ati “Mu gihe cyose ataremera ibyabaye, ntiyagakwiriye gutumirwa ngo agire icyo avuga ku mubano mpuzamahanga cyangwa ngo agire aho avuga mu izina ry’u Bufaransa […] kubera ko ari kwangiza isura y’u Bufaransa yanga kuvugisha ukuri ku byabaye.”
Kuri ubu, Védrine ahagarariye u Bufaransa mu gatsinda k’impuguke kashyizweho umwaka ushize ngo kige ku hazaza h’Umuryango w’ibihugu bihuriye mu bufatanye mu bya gisirikare, OTAN/NATO.
Ancel avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ariyo u Bufaransa bwari bufite ubushobozi bwo kuba bwahagarika, nyamara ntibwabikoze.
Ati “Kugeza mu 1994 twafashije abateguraga Jenoside , twarabateguye, tubaha intwaro, tubaha inama ndetse hamwe na hamwe tukaberekera mbere y’uko biroha muri ibyo bikorwa rurangiza byakorewe mu maso yacu.”
Mu biganiro byinshi Védrine yagiye atumirwamo ngo asobanure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arabihakana kavuga ko nta ruhare. Ahubwo ajya mu murongo umwe n’abahakana iyo Jenoside, aho avuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bikozwe na FPR mu gihe amaperereza atandukanye arimo n’ay’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza ryo mu mahanga (DGSE), yagaragaje ko ibisasu byahanuye iyo ndege byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyaganzurwaga n’ingabo za Leta.
Védrine kandi ari mu murongo umwe n’umunya-Canada Judi Rever uzwi mu nyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bombi bavuga ko mu Nterahamwe zakoze Jenoside hari harimo Abatutsi binjiyemo, bagamije gufatanya nazo kurimbura benewabo b’Abatutsi, ibintu Ancel avuga ko ari ibihimbano by’ubusazi kandi bitumvikana.
Ancel avuga ko ibimenyetso byose bigaragaza ko u Bufaransa ari umufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Védrine abifiteho amakuru ashaka guhisha. Védrine yakoranye bya hafi n’ubutegetsi bwa Mitterrand ariko ntajya yemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ancel yasabye ko Védrine akomanyirizwa mu gihe ataravuga uruhare rwe n’urw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe na Kuya 24 Ukuboza 2020