Umuhanzi Didace Ntakirutimana (Mr D) yababajwe bikomeye n’amagambo yanditsweho n’umwe mu batanze ibitekerezo ku IGIHE.COM, nyuma y’aho amenyekanishije ko yateganyaga kuza gutaramira Abanyarwanda. Iyo nkuru twarayitangaje irasomwa, mu bitekerezo habonekamo uwamusebeje hagira ababyuririraho. Anyomoza kandi anasobanura uwo ari we, yoherereje abasomyi ba IGIHE.COM ubutumwa bukurikira:

Ubwo ku Igihe.com hasohokaga inkuru ivuga ku byo nteganya mu minsi iri imbere muri gahunda zanjye z’ubuhanzi, naratunguwe cyane, ubwo umuntu ntazi ndetse utaramenyekana yanyibasiye akemeza neza ko ndi umu FDLR. Akemeza ko naje ino aha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mvuye mu ishyamba rya Congo ndetse ngo nahagera bakambaga amasasu.

Ntababeshye nasanze uwo muntu anziho bike rwose. Ku byo avuga byo kubagwa byo rwose narabazwe simbihakana; nabazwe kubera ikibazo nari maranye imyaka itari mike, kandi ndagirango nshimangire ko atari amasasu nabazwe ahubwo ni uburwayi bwizanye nkiri umwana ndetse ubwo burwayi bwaranzahaje nkiri umwana mutoya ndabukurana ku buryo rwose n’abaganga benshi bo mu Rwanda bangezeho ariko ntibabasha kubirangiza.

Ku kindi kintu cyo kuvuga ngo ndi umu FDLR, ntababeshye rwose basomyi ba Igihe namwe bakunzi banjye byarantungqye ndetse bintera kwibaza byinshi aho nibajije nti : “Ese kwitwa iryo zina byaba bifatira ku yihe ngingo?” Rwose ndabinginze ababa baziranye n’uyu muntu wabyanditse mumumbarize mbone igisubizo cyangwa se nawe ajye kuri uru rubuga twese
dukunda kandi rudufasha asobanure uburyo ndi umu FDLR. Comments (ibitekerezo byose) ntacyo zitwara, ariko iyo hajemo kumvanga muri politiki ntarigera nkora indirimbo ya politiki cyangwa ngo nibura ngaragare nk’umunyalitiki uba umbangamiye rwose.

image
image

Ncuti bavandimwe, ndagirango mbabwive ko ubuhanzi bwanjye bwibanda ku rukundo, ubuzima bw’abantu muri rusange, gushimisha abumva injyana, ndetse no gutanga message yubaka. Uzumva nasohoye indirimbo ivuga undi nabi ibyo nzabibazwe rwose.

N’ubundi nari niteguye ko uko biri kose comments (ibitekerezo) zose zitazaza ari nziza, nk’uko bisanzwe bigenda no ku zindi nkuru. Ariko sinigeze nitega comment inyita umu FDLR, kuko nta mpamvu n’imwe mbona yatuma mpabwa iryo zina; rwose ubifitiye ibimenyetso ajye ahagaragara ku Karubanda abihamye, ariko nzi ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ikindi kintu cyo kuvuga ngo ngendana cyane n’abahunze ubutegetsi cyangwa igihugu; reka mbabwire rwose jyewe umuntu wese mbona hano
nkumva aravuga ikinyarwanda simuhunga kuko mpita numva ko dusangiye amaraso y’Ubunyarwanda. Nta burenganzira na buke mfite hano muri Amerika bwo kubaza umuntu ngo ese uri impunzi cyangwa se cas / case yawe ni iyihe kugira ngo mvugane nawe cyangwa se nsangire nawe. Rwose abo mvugana nabo sinzi ko bahunze cyangwa bafite ibindi bakoze mu Rwambyaye, ni ukuri ndarengana! Cyokora niba nzira ko ntarobanura byo n’Imana izabimpore.

image
Mr D iwe munzu atuyemo

Ikindi nababwira ni uko mba hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuturage utuye byemewe n’ amategeko, si ibanga njye mpaba nka permanent resident (umuturage utuye). Sinigeze nitwa impunzi muri iki gihugu kandi sinzanaba yo (impunzi) kuko ndabyemerewe kuhaba, kandi uruhushya rwo kuhaba narubonye nkiri ku mugabane wacu wa Afurika.

image

Abakunzi banjye ntimucibwe intege n’amagambo yamvuzwe n’umuntu ntazi na gato ndetse akagerekaho no kumbeshyera bene aka kageni kuko n’ubundi mu Kinyarwanda baca umugani ngo: ”Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina”. Njye rero kuba naravutse ubwo narabyemeye, cyokora rwose mbabwije ukuri kunyita umu FDLR byarambabaje cyane kuko hari benshi mu bakunzi banjye bashobora kugirango koko nibyo ariko ndagirango mbabwize ukuri kose: Sinigeze mba umu-FDLR ndetse sinteze no kuba we mu buzima bwanjye bwose. Ahubwo njyewe nabonye ko uyu muntu yashatse kunyicira izina ku mpamvu kugeza n’ubu ntaramenya.

Nk’uko nabyihanganiye namwe mubyihanganire kuko bijya bibaho gusebanya. Amahoro y’ Imana abane namwe mwese.

Murakoze cyane.

Bikorewe i Dayton, Ohio
United States of America,
Tariki ya 09 Werurwe 2011
Ntakirutimana Didace (Mr D)

Inkuru bifitanye isano:

N’ubwo amaze imyaka irenga itanu muri Amerika, Umuhanzi Mr D arateganya kuza gutaramira Abanyarwanda

Posté par rwandanews