Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Nana Akufo-Addo uherutse kongera gutorerwa kuyobora Ghana muri manda ya kabiri, asezeranya uwo yise “umuvandimwe n’inshuti” gukomeza imikoranire iganisha ku iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Nana Akufo-Addo w’imyaka 76 yatorewe kuyobora Ghana muri manda ya kabiri mu matora yabaye ku wa 07 Ukuboza 2020. Yagize amajwi 51,30% mu gihe John Mahama yasimbuye we yagize amajwi 47,36%.

Perezida Kagame yamushimiye kuri iyi ntsinzi yegukanye yamuhesheje gukomeza kuyobora Ghana mu myaka ine iri imbere, amusezeranya ko nk’umuvandimwe we akaba n’inshuti, bazakorana neza baharanira iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati “Ni ikimenyetso cy’icyizere abaturage ba Ghana bagufitiye. Twiteguye gukomeza ubushuti buri hagati y’ibihugu byacu byombi ndetse n’imikoranire iganisha ku iterambere ry’abaturage bacu.”

Ghana n’u Rwanda bifitanye umubano wihariye ugamije kunoza imibereho myiza y’abaturage babyo.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yatumye kuva ku wa 2 Kamena 2013, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itangira ingendo zigana mu Mujyi wa Accra.

Ingendo za RwandAir zoroheje ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, zinazamura imigenderanire mu bacuruzi n’abashoramari babiturukamo cyane ko mu 2014 Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwasinyanye n’Urwego rushinzwe Ubucuruzi muri Ghana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ishoramari mu buhinzi bwa kijyambere, ubukerarugendo, inganda zikora imyenda, ishoramari mu bwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yabonanye na Perezida wa Ghana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yari ari kugirira muri iki gihugu.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwafunguye Ambasade muri Ghana, mbere inyungu zarwo zarebwaga na Ambasaderi warwo muri Nigeria. Ubwo Perezida Kagame yari kumwe na mugenzi we wa Ghana mu nama yabereye i Accra mu 2017

https://igihe.com/