Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko amasomo ya COVID-19 akwiye gusigira abagore amahirwe yo kwerekana imbaraga zabo z’ukuri mu iterambere ry’ingo, ibihugu n’Isi muri rusange.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, mu Nama Ngarukamwaka yiga ku Ihame ry’Uburinganire, Imibereho myiza n’Imiyoborere (Gender Equality, Wellness and Leadership-GEWAL.

Iyi nama yabaye ku nshuro ya gatanu itegurwa na Motsepe Foundation, umuryango washinzwe na Dr Precious Moloi Motsepe, wibanda ku mishinga iteza imbere abagore no kububakamo ubushobozi. Iyi nama ikaba yahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwa buri wa 8 Werurwe.

GEWAL yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi bakuru muri Afurika y’Epfo barimo Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane; Madamu Tshepo Motsepe, umugore wa Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa n’abandi.

Iyi nama yahuriranye n’ibihe bidasanzwe aho Isi igihanganye n’icyorezo cya COVID-19, yateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha uruhare rw’abagore mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo (COVID-19).’’

Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by’umwihariko ab’igitsina gore. Mu 2020, abagore b’Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo COVID-19 yagize ingaruka ku buzima muri rusange ariko hari amasomo yasize.

Yagize ati “Dufatanyije, mureke ntitwirengagize amasomo yasizwe n’icyorezo ahubwo duharanire ko abagore n’abakobwa berekana imbaraga zabo nyakuri mu ngo, ibihugu n’Isi muri rusange.’’

Avuga ku ntambwe igihugu cyateye yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwandakazi berekanye imbaraga zihariye mu bihe bikomeye.

Yakomeje ati “Igihugu cyanjye cyamenye ko mu bihe by’akaga n’aho bikenewe, abagore b’Abanyarwanda berekanye ukwihangana kutagira akagero. Imibare ya nyuma ya Jenoside yerekana ko abagore n’abakobwa bari bagize 80% y’abaturage bari mu gihugu.’’

Umuyobozi wa Motsepe Foundation, Dr Precious Moloi-Motsepe, yavuze ko uburinganire atari ikibazo cy’abagore gusa ahubwo abagabo n’abasore bakwiye kugira uruhare kugira ngo bwimakazwe.

Ati “Ni ingenzi kugena ahazaza hubakiye ku buringanire buhamye. Uburinganire ntibuba bwuzuye iyo budatanga amahirwe angana mu bijyanye n’ubukungu.’’

Dr Precious yavuze ko u Rwanda ari urugero rw’ibyakorwa mu ‘kwerekana uruhare rw’igihugu mu guteza imbere abagore’.

Yifashishije raporo ya WEF ku kubahiriza ihame ry’uburinganire, yerekanye ko mu myaka itandatu ishize, mu bihugu 153 byakorewemo inyigo, u Rwanda rwazaga mu 10 bya mbere byimakaza uburinganire.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo uyu munsi ugamije kwishimira iterambere ry’umugore ariko hari n’ibibazo agihura nabyo bikwiye gushakirwa umuti.

Yagaragaje ko by’umwihariko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu ndetse abagore bagirwaho ingaruka nyinshi, ahanini kubera inshingano zo mu rugo ziyongereye.

Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyazanye imbogamizi zidasanzwe. Ingaruka zacyo za mbere zanahungabanyije inzego z’imibereho myiza n’ubukungu ndetse byakangaranyije ibihugu n’imiryango itandukanye.’’
Madamu Jeannette Kagame yanasangije abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uko u Rwanda rwateje imbere umugore ndetse agahabwa umwanya mu nzego zitandukanye.

Ati “Ntewe ishema no kuvuga ko kuva mu 2003, u Rwanda rwagize mu buryo buhoraho umubare munini w’abadepite b’abagore ku Isi. Ubu ni 61.3% mu Nteko ndetse imyanya 53% muri Guverinoma ifitwe n’abagore.’’

Ni iterambere ashimangira ko rifitanye isano n’imiyoborere myiza, ituma abari n’abategarugori biremamo icyizere.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hagikenewe kongera imbaraga mu kubahiriza iryo hame hibandwa ku kwigisha amahame yaryo mu bakiri bato, ari abakobwa n’abasore.

Yashishikarije buri wese gukomeza gukora cyane by’umwihariko mu guhangana n’ingaruka zatewe n’iki cyorezo.

Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane, yavuze ko hari ibikeneye gukorwa mu gukuraho ibibazo bikibangamira abagore.

Yagize ati “Iyo hari icyizere, abagore ntibiyitaho bonyine, bita ku muryango. Ni bo bari ku isonga mu bikorwa by’abatanga ubuvuzi kandi ntibita ku gishobora kuba kuri bo. Dufite ibibazo bijyanye n’imitekerereze aho abagore bapfa, dukeneye ko hagira igikorwa kuri ubu.’’

Abitabiriye iyi nama basabye ko mu guhangana n’ibibazo byatewe na COVID-19, hakwiye no kuzirikanwa kubaka ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’ubukungu no kumurinda ihohoterwa ryose. Madamu Jeannette Kagame yagaragaje intambwe yatewe n’abagore nyuma y’akaga gakomeye u Rwanda rwanyuzemo https://www.youtube.com/embed/nKBXo4N8wLk

Yanditswe na Kuya 8 Werurwe 2021

https://igihe.com/