Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Iyi raporo yamuritswe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’imyaka ibiri itsinda ry’abanyamateka 13 riri gucukumbura ibikubiye mu nyandiko zitari zigeze zishyirwa ahagaragara zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994. Yamurikiwe Perezida Emmanuel Macron kuri uyu wa Gatanu, dore ko ari na we washyizeho komisiyo yayikoze.

Ni raporo ya paji 1222 yitiriwe Komisiyo “Duclert” kuko uwari uyikuriye ari Prof Vincent Duclert. Mu mwanzuro wayo, isobanura ko u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 aba bashakashatsi babashije kuzinyuzamo amaso kuko muri raporo yabo basobanura ko hari zimwe babuze, bishoboka ko zaba zarimuriwe mu bubiko rusange, cyo kimwe n’uko hari izindi batabashije kubona kuko bishoboka ko zitashyizwe mu bubiko.

Iyi raporo isobanura ko umubano mu bya gisirikare n’imishinga y’iterambere u Bufaransa bwagiranye n’u Rwanda, watangiye gushinga imizi mu myaka ya 1970, ukagenda urushaho gufata indi ntera cyane guhera mu Ukwakira 1990 ubwo FPR yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

Kuva icyo gihe, ngo u Bufaransa bwatangiye gushyiraho politiki zitandukanye zireba u Rwanda zimwe “zivuguruzanya”.

Ikomeza igaragaza ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, u Bufaransa bwihutiye gucyura abaturage babwo “bunita ku guhungisha umuryango w’umugore wa Habyarimana”.

U Bufaransa bwishe ijisho ku byabaga mu Rwanda

Ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi raporo hari aho igira iti “U Bufaransa bwaba bwaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi? Aha turashaka kuvuga ubushake bwo kwiyunga ku bikorwa bya Jenoside, nta kintu na kimwe mu nyandiko twasuzumye zari mu bubiko kibigaragaza”.

Abashakashatsi kandi bagaragaza ko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, rushingiye ku myitwarire ya politiki yabwo idahwitse yo gukomeza “kwica ijisho” mu gushyigikira ubutegetsi buronda ubwoko, bwamunzwe na ruswa kandi bwimakaje ubugizi bwa nabi”.

Iti “Abayobozi bumvaga ko Perezida Habyarimana ashobora kugeza igihugu kuri demokarasi n’amahoro.”

Nyuma kandi yo kubona ko amacakubiri ari gukaza umurego mu Rwanda, raporo igaragaza ko nta “politiki n’imwe u Bufaransa bwigeze bushyiraho igamije gufasha mu kurwanya ubuhezanguni bw’Abahutu no kurwanya irondamoko igihugu cyari cyarimakaje”.

Raporo inenga abayobozi b’u Bufaransa bari barangajwe imbere na Perezida Mitterrand ku bwo kwimakaza politiki yagaragazaga Habyarimana “nk’umuhutu” uhanganye n’ “umwanzi” w’ingabo ziturutse muri Uganda.

Bashingiye kuri iyi ngingo, aba bashakashatsi muri raporo yabo bagize bati “Ubushakashatsi bwagaragaje uruhare rukomeye kandi ndengakamere”.

Raporo yabererekeye Opération Turquoise

Abasirikare b’u Bufaransa bakunze gushinjwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kuba ikiraro cyambukije benshi mu ngabo za leta zayikoraga cyo kimwe n’izindi Nterahamwe zikabasha guhungira muri Zaire.

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu 2016 yakoze urutonde rw’abasirikare b’Abafaransa baba abari mu Rwanda mu 1994 n’abari i Paris igaragaza uruhare buri umwe yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi raporo mu myanzuro yayo, yagumye ku murongo n’ubundi usanzwe u Bufaransa bwafashe bw’uko nta mabi yakozwe muri Opération Turquoise ahubwo ko yari igamije kurokora Abatutsi bicwaga.

Igaragaza ko ingabo zagiye muri iyi operation, zoherejwe imburagihe ndetse ko ku ikubitiro hari urujijo ku nshingano zahabwaga bituma misiyo yazo itabasha kurokora ibihumbi by’Abatutsi.

Igira iti “Amahano yabaye mu Rwanda yasize ashegeshe igihugu n’intsinzwi k’u Bufaransa.”

Ibyabaga mu Rwanda, raporo ivuga ko byakirwaga mu buryo butandukanye n’Abaminisitiri, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n’abahanga; ku buryo bamwe byabaga bitabashishikaje cyangwa batabyitaho.

U Rwanda rugiye gutanga raporo yarwo

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda nyuma y’uko iyi raporo ishyizwe hanze, rivuga ko yakiriwe neza ndetse igaragaza intambwe ikomeye mu kumva mu buryo bumwe uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Riti “Raporo y’iperereza yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda mu 2017 nayo izashyirwa hanze mu byumweru biri imbere. Byitezwe ko ibizayivamo bizuzuzanya n’ibya Komisiyo ya Duclert.” Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron iyi raporo ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu Iyi komisiyo yakozwe n’abanyamateka 13 bashyizweho na Macron mu myaka ibiri ishize Raporo yagaragaje ko politiki ya François Mitterrand wari inshuti ikomeye ya Habyarimana, ntacyo yigeze ifasha mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Kuya 26 Werurwe 2021

https://www.igihe.com/amakur