François Bayrou wari Minisitiri w’Uburezi mu Bufaransa mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga ndetse akaza no kuba na Minisitiri w’Ubutabera mu gihe cya Emmanuel Macron, aherutse kumvikana avuga ko asanga nta mpamvu n’imwe igihugu cye gikwiye gusaba imbabazi ku ruhare gishinjwa mu mateka ashaririye y’u Rwanda.

Mu kiganiro uyu mugabo wabaye muri Guverinoma ya François Mitterrand yahaye radiyo ‘France Inter’ ku wa 6 Gicurasi 2021, yumvikanye avuga nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bayrou yumvikanye avuga ko atemera ‘politike zishingiye ku kwiyerurutsa’ ndetse mu buryo busa no kwinangira avuga ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi cyane cyane hashingiwe ku byatangajwe na Raporo ya Komisiyo Duclert.

Ati “Sinzi icyo u Bufaransa bugomba gusabira imbabazi, haramutse hagaragajwe ibimenyetso wenda u Bufaransa bwavuga ko habaye amakosa muri kiriya gihe ariko sinkunda ibya politike yo kwiyerurutsa.”

Bayrou yakomeje avuga ko mu Biganiro yagiranaga na Perezida Mitterand atigeze abona ubushake na buke bwa Guverinoma y’u Bufaransa bwo kuba yagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aya magambo ya Bayrou wanabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Emmanuel Macron mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu 2017, aje akurikirana n’ayatangajwe na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyayigizemo ko ahubwo uruhare rwagizwe n’ibindi bihugu bikomeye bitagize icyo bikora.

Uretse gusunukira uruhare rw’igihugu cye ku yandi mahanga, muri iki kiganiro Balladur yumvikanye avuga ko atemeranye n’umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ‘iki gihugu cyayigizemo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa”

Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

“Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

Ni umurage wa Mitterand

Si Balladur na François Bayrou gusa badakozwa ibijyanye n’uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002) akomeje kubyigarika aho adasiba kumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside.

Ibi bigaragaza uko bamwe mu bayobozi bo ku bwa Mitterand bagifite umutima winangiye wo kwanga kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi babikora mu buryo busa n’aho ari umurage basigiwe n’ubutegetsi bwa Mitterand, cyane ko yarinze apfa ataremera uruhare rwa Guverinoma yari ayoboye mu marorerwa yabereye mu Rwanda, ahubwo agatangira kugoreka imvugo yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.

Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa.

Nyuma yo kubona ko iyi turufu yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri itagikora, aba bagabo bo mu kiragano cya Perezida Mitterand biyemeje gukomeza gutsimbarara no kwamaganira kure ugerageje kugaragaza ko u Bufaransa bufite ukuboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo aba bagabo bageze mu zabukuru bakomeje kugaragaza ukutava ku izima Raporo yakozwe na Komisiyo ya Ducleret yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994. François Bayrou n’abandi babanye muri Guverinoma ya Perezida François Mitterand bakomeje kwihunza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Kuya 12 Gicurasi 2021

https://igihe.com