Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi bari bahungiye mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu bitewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo batangiye gusubira mu gihugu cyabo.
Batangiye gutaha kuri iki Cyumweru nyuma y’uko bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo cyagabanyije umuvuduko wo kuruka. Aba baturage bari binjiriye ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zitandukanye mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.
Abinjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda. Bakihagera bakiriwe neza bahabwa imikeka yo kuryamaho n’ibiringiti byo kwiyorosa, amazi n’ibyo kurya na Croix Rouge y’u Rwanda mu gihe abaraye mu mirenge bacumbikiwe n’abaturage ndetse baranabagaburira.
Ubwo iki kirunga cyari gitangiye kuruka, u Rwanda rwihutiye gufungura imipaka irutandukanya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo abaturanyi barwo babashe kubona aho bahungira.
Hari hashize igihe iyi mipaka ifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nka bumwe mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
I Rubavu ku mipaka yombi, Abanye-Congo bari uruvunganzoka, abatinjiye mu Rwanda bahungiye mu bindi bice bitekanye nka Sake.
Bakirwaga mu buryo buri mu mucyo cyane, bamwe bagacumbikirwa n’abaturage bagenzi babo abandi bajyanwa muri Stade ya Rubavu. Aho babaga bari, inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda zari zihari, guhera ku muyobozi w’umudugudu kugera ku buyobozi bukuru hiyongereyeho Ingabo na Polisi kugira ngo umutekano wabo ube wizewe.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “ Imipaka y’u Rwanda irafunguye kandi kwakira abaturanyi bacu biri gukorwa mu mahoro. Nta gufunga imipaka uko ariko kose kwabayeho ahubwo habayeho uburyo bwo kwinjira mu gihugu buteguye neza.
Hari amashusho yandi yagiye hanze agaragaza Abanye-Congo benshi, biruka cyane mu gihiriri binjira ku mupaka wa La Corniche. Kuri uwo mupaka, hari abayobozi baberekera inzira yo kunyura, bababwira bati ’mwihute mwihute’.
Ku rundi ruhande, Congo yatanze amatangazo ijoro ryose yifashishije Radio n’ibindi binyamakuru imenyesha abaturage bayo inzira bashobora kunyuramo bahungira mu Rwanda.
Urugero, ni nko kunyura ahitwa Bujovu-Kabutembo- Rwanda, urugendo rw’ibilometero umunani; Kahembe – Petite Barriere – Gisenyi ho hareshya n’ibilometero bine. Hari kandi Majengo – Sep Congo – Kabutembo- Rwanda n’izindi nzira.
Nubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyatuje, abaturage baracyafite inkeke kubera imitingito yakurikiye iruka ryacyo.
Sibomana Cyprien umwe mu bahunze akarara muri Stade Umuganda, mbere yo gusubira mu gihugu cye yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo bakiriwe.
Ati “Nimugoroba twatunguwe no kubona ikirunga gitangiye kuruka nuko badusaba guhunga ariko ndashima Leta y’u Rwanda kuko ntacyo bataduhaye’’.
U Rwanda rwashyizeho imodoka zitwara aba Banye-Congo ku buntu
Mu masaha y’ijoro ubwo aba Banye-Congo binjiraga mu gihugu, bakwiriye Umujyi wa Rubavu. Mu buryo bwo kubacungira umutekano muri ayo masaha, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwihutiye gushaka imodoka zabatwara bose bagahurizwa ahantu hamwe kugira ngo babashe kwitabwaho.
Bwakodesheje Coaster zari muri Gare ya Rubavu muri iryo joro, zitambagira Umujyi wose zitwara aba Banye-Congo zikabageza kuri Stade Umuganda aho bitabwagaho. Bahabwaga amazi yo kunywa, ibyo kurya nk’amandazi ndetse n’ibiringiti byo kwifubika.
Mu gitondo ubwo ikirunga cyari cyamaze kurekera kuruka, izi modoka zifashishijwe mu gucyura aba Banye-Congo by’umwihariko abafite ubumuga, abagore batwite n’abarwayi.
Abana batari bari kumwe n’ababyeyi babo bo u Rwanda rwashyizeho imodoka zo kubacyura, ziri kuzenguruka Umujyi wose zibashakisha.
Abanyarwanda bashimiwe urugwiro berekanye ubwo Abanye-Congo bahungaga binjira mu Rwanda.
Amb. Rafiki Bahizire yashimye abaturanyi bo mu Rwanda uko bakiriye Abanye-Congo.
Amatangazo yanyuranyuraganamo aho aba baturage bari bacumbikiwe mbere yo gusubira mu gihugu cyabo yabazaga abafite ibibazo byihariye kugira ngo bitabweho.
Mu mashusho Amb. Rafiki yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, humvikanamo itangazo ryabazaga riti “Utwite, niba ufite umurwayi, niba ufite umwana ufite munsi y’amezi atandatu ubivuge. Abibwire umupolisi cyangwa umusirikare wese abona hafi ye.’’ Imodoka zakodeshejwe na Leta y’u Rwanda ziri gutambuka mu Mujyi wa Rubavu zikusanya Abanye-Congo bose kugira ngo babashe gutaha mu mahoro Izi modoka mu masaha y’ijoro zifashishijwe mu guhuriza muri Stade Abanye-Congo bari bahunze
Hari abanye-Congo bitwikiriye iruka ry’ikirunga basahura bene wabo
Guhera saa moya z’umugoroba, mu Mujyi wa Goma abantu bari uruvunganzoka. Abagore, abagabo n’abana banyuranyuranamo na moto n’imodoka zagendaga amasigamana. Hari amafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ababyeyi bikoreye imikeka n’ibikapu banahetse abana babo biruka kibuno mpamaguru.
Bivugwa ko hari ababonye abandi bahunga, aho kugira ngo babakurikira bakigumira mu Mujyi wa Goma basahura. Byakozwe n’insoresore ziraye mu maduka no mu ngo z’abari bamaze kwambuka mu Rwanda, zirabacucura. Ubwo bahungaga, bari bifashe mapfubyi batumva neza ibyababayeho gusa u Rwanda rubakiriza yombi Abakuze n’abato bose bakijije amagara yabo bagana mu Rwanda
Buri wese yahunganaga icyo afite hafi… Aba bari bikoreye ibikapu birimo udukoresho twabo tw’ingenzi Uyu musore yateruye kimwe mu bikoresho by’ingenzi kuri we yerekeza mu Rwanda. Aha yari ku Mupaka w’u Rwanda na RDC wa Petite Barrière
Ibikoma by’ikirunga byageze no hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Goma
Mu masaha y’ijoro, ibikoma by’iruka ry’iki kirunga byageze no ku Kibuga cy’Indege cya Goma, byangiza ibikorwa remezo biri hafi aho birimo n’inzu z’abaturage.
Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibikoma by’iki kirunga biri hafi mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege cya Goma.
Mu bice bya Goma ndetse no mu nkengero zayo mu Rwanda, mu masaha y’igitondo humvikanye umutingito udakanganye watewe n’iruka ry’iki kirunga. Aho ikirunga cyarutse, cyangije ibikorwa remezo byinshi birimo inzu z’abaturage
Ni ku nshuro ya 35, Ikirunga cya Nyiragongo cyari kirutse. Nubwo bitazwi neza igihe cyatangiriye kuruka, ababikurikiranira bavuga ko byatangiye kuva mu 1882.
Iruka rya vuba rikomeye rya Nyiragongo ryatangiye ku wa 17 Mutarama 2002, nyuma y’iminsi yari ishize imitingito yarabaye myinshi mu bice byegereye ikirunga, kugeza ubwo iki kirunga cyaje kwiyasa maze gisuka ibikoma mu masaha menshi hagati ya metero 2,800 na 1,550, bigera mu mujyi wa Goma uri hafi aho, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Abaturage bari baburiwe ndetse abagera ku 4000 bari bamaze kuvanwa muri aka gace kimwe no mu Mujyi wa Gisenyi, mu gihe cy’iruka ry’icyo kirunga.
Abantu 250 bahasize ubuzima kubera kubura umwuka bitewe na gaz yoherezwaga n’ikirunga, ndetse inzu zimwe zirahirima kubera amazuku n’imitingito. Abantu 120.000 bakuwe mu byabo. Ubwo Nyiragongo iheruka kuruka, ibikoma byayo byangije 30% by’Umujyi wa Goma, byagendaga ku muvuduko wa kilometero 65 ku isaha.
Nyuma y’iruka ryo mu 2002, ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’amezi atandatu, ku buryo ibikoma bitasohotse byahise biharema ikiyaga cy’amazuku.
Ikirunga cya Nyiragongo kiri ku butumburuke bwa metero 3 470, giherereye muri kilometero 20 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Ni kimwe mu birunga bikiruka ku Isi ndetse gifatwa nka kimwe mu bifite ubukana bukomeye.
Bivugwa ko nibura buri mezi atatu, iki kirunga kigaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kuruka, rimwe na rimwe kikazamura umwotsi ubundi kigatutumba ariko ntikiruke. Byari byitezwe ko kizongera kuruka hagati ya 2024 na 2027.
MU 1977 ni bwo, Nyiragongo yarutse igahitana abantu benshi aho abagera kuri 600 bitabye Imana.
Indi nkuru wasoma:
Abanye-Congo ba mbere bari bahungiye mu Rwanda batangiye gutaha Basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kumenyeshwa ko ikirunga cyagabanyije umuvuduko Abenshi bari gutaha banyuze ku mupaka wemewe Abaturage bari bahungabanye bacyumva ko ikirunga kiri kuruka, bahita bahunga batinya ingaruka iryo ruka rishobora guteza zirimo no gutwara ubuzima bwa benshi
Abaturage binjiriye mu Mujyi wa Rubavu barajwe muri Stade Umuganda Bahise bahabwa ibyangombwa by’ibanze birimo ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibiribwa Abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda ni bo batanze ubutabazi bwihuse