Perezida Paul Kagame yavuze ko bimwe mu byatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamba harimo uburyo icyo gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda cyakunze kwitwara nk’igishaka kurwereka uko rugomba kubaho.

Imyaka ibaye ine umubano w’u Rwanda na Uganda ujemo agatotsi. Byatangaiye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu batotezwa, bafatwa bagafungirwa mu bigo by’inzego z’umutekano bagakorerwa iyicarubozo, abadapfuye bakajugunywa ku mupaka ari intere.

Intandaro yo gufatwa kw’abo Banyarwanda byabaga ari uko banze kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorana n’ubutegetsi bwa Kampala irimo RNC, ubyanze akitwa intasi ya Leta y’u Rwanda n’ibindi.

Habaye ibiganiro bitandukanye ku mpande zombi bigamije gushyira ibitu mu buryo ariko nta musaruro byatanze.

Umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda, ibihugu byahoze ari inshuti wagarutsweho mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa, France 24 na RFI kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo bitandukanye by’imbere mu gihugu. Mu gihe rwabaga rushaka uko rukemura ibibazo byarwo, rwagiye rugira n’ibindi by’abantu bo hanze bashaka ko rukora uko bashaka, aho kureba ku cyo rushaka ari nabyo rwapfuye na Uganda.

Ati “Hari ibyo tutumvikanyeho, twagerageje kubikemura ariko ntibyagira icyo bitanga. Murabizi u Rwanda rwagize ibibazo byinshi, twagize ibibazo byacu bwite, tugerageza guhangana nabyo, tugerageza guteza imbere igihugu cyacu ari nako tugirwaho ingaruka kubera ko turi igihugu gito, abafite ibihugu binini bakumva ko twakabaye duhabwa amabwiriza nabo.”

Perezida Kagame yavuze ko abo babaga bashaka guha u Rwanda amabwiriza, basabwe kubihagarika ariko bamwe bakinangira.

Ati “Twakorana neza n’abandi ariko ntabwo dushaka ko baduha amategeko ngo batujyane uko babishaka. Yaba Uganda cyangwa ibindi bihugu, abakeka ko batubwira ngo mukore gutya, ngo ibi nibyo byiza kuri mwe mugire mutya, mugomba kunyumvira kubera iyi mpamvu […] Turi abantu bazi kubaha, tubabwira mu kinyabupfura tuti ‘oya, ntabwo ariko biragenda’, hanyuma rimwe na rimwe hakaba abashaka gukoresha imbaraga ngo bigende bityo, ibibazo bikavuka.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kubana neza n’ibindi bihugu. Yatanze urugero rw’u Bufaransa rwakunze kurebana ay’ingwe n’u Rwanda kubera kutemera uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kuba Perezida kwa Emmanuel Macron, umubano w’ibihugu byombi uri kugana heza kuko icyo gihugu cyemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame ahereye kuri urwo rugero rw’u Bufaransa, yavuze kubana neza na Uganda bishoboka.

Ati “Duhora tureba uburyo twakemura ibibazo ibyo aribyo byose twagirana n’uwo ari we wese harimo na Uganda. Mwabonye uko biri kugenda neza n’u Bufaransa, kuki se bitakunda ku bindi bihugu?”

Muri Kanama 2019 nibwo ku buhuza bwa Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano agamije kubyutsa umubano no guhosha ibibazo byari bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kamena na Nyakanga 2020, Uganda yagiye yoherereza u Rwanda bamwe mu baturage barwo bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu mugambi wo gukomeza guhosha ibibazo bihari.

Nubwo gutabwa muri yombi mu gihiriri ku banyarwanda bari muri icyo gihugu byagabanyutse, biracyakorwa ndetse hari abakijugunywa ku mupaka nyuma y’igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda. Perezida Kagame yavuze ko kubana na Uganda bishoboka, ashimangira ko u Rwanda rudakunda abashaka kuruha amabwiriza y’icyo rukwiriye gukor

Yanditswe na Kuya 19 Gicurasi 2021

https://www.igihe.com/politiki/article/ntabwo-dushaka-abaduha-amategeko-perezida-kagame-yagarutse-ku-cyazambije