Umunyemari akaba n’umunyapolitiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba yasubijwe imitungo ya se yari amaze imyaka 14 aburana mu Rwanda.

Imitungo Bemba yasubiranye ni ibibanza bibiri biherereye muri Rukiri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, imbere y’ahahoze Alpha Palace Hotel.

Ni ibibazo bya Société d’Exploitation Agricole du Rwanda (EAR Ltd) yatunganyaga ikawa, yahoze ifitwemo imigabane na Bemba Saolona ari we se wa Jean Pierre Bemba.

Hari hashize igihe mu rukiko rw’ikirenga hari imanza z’iyo sosiyete zituruka ku kutumvikana kw’abiyita abanyamigabane bayo, bagenzi babo bakavuga ko ntaho babazi. Ibibazo byavutse nyuma y’umwaka wa 2005 ubwo Saolona wari usigaranye imigabane muri iyo sosiyete yagurishaga imitungo yayo uwitwa Dunia Bakarani ibihumbi bigera ku 160 by’amadolari.

IGIHE yamenye amakuru y’uko Jean Bemba aherutse mu Rwanda kureba uko icyo kibazo giteye, akaba yarahuye n’abo baburanaga bakemeranya gukemura ikibazo mu mahoro, ibibanza arabyegukana.

Me Buhuru Pierre Célèstin wunganira Bakarani yabwiye IGIHE ko na we amakuru yumvise ari uko ikibazo cyakemutse, gusa ngo nticyakemukiye mu rukiko.

Yagize ati “Nta cyemezo cy’urukiko cyafashwe burundu tuzi kubera ko imanza n’ubu turacyaziburana. Twari dufite imanza zo gusesa cyamunara.”

“Kuba hari icyemezo cyafashwe ntabwo cyaturutse mu rukiko. Ngo byaturutse ku bundi buhuza ni ko tubyumva, ntabwo turabona inyandiko ibitwemeza ariko ngo byaturutse kuri Bemba Jean Pierre wabinyujije mu nzego kugeza ubu tutari twamenya ariko bigatuma cyamunara bayisesa ubwabo.”

Icyakora Buhuru avuga ko niba ibibanza byasubiye mu maboko ya Bemba na EAR Ltd, bagomba kubusibiza Dunia Bakarani kuko ari we wari waguze, bitaba ibyo bagasubira mu rukiko.

Ati “Hari ibintu bibiri, niba Bemba n’abazungura ba Bemba batemera ko Dunia yaguze ngo na bo bumvikane ikibazo cyumvikane, ubwo noneho urubanza ruzakomeza hagati ya Bemba na Dunia wenyine. Ubwo abo ni bo bazumvikana mu rwego rwa mbere, nibatumvikana ubwo inkiko zizakemura ikibazo kimwe n’uko bashobora kumusubiza amafaranga bagasubirana ikibanza cyabo.”

Jacqueline Wibabara, umunyamategeko w’abazungura ba Bemba Saolana yemereye IGIHE ko ikibazo cyakemutse gusa yirinda kugira byinshi abivugaho.

Kayitana Imanzi Emmanuel umwe mu baburanyi wavugaga ko ari umunyamigabane wa EAR Ltd ariko abazungura ba Bemba bakavuga ko ntaho bamuzi, yabwiye IGIHE ko nta kintu yabitangazaho ubu ariko igihe kizagera akabivugaho.

Ati “Ntacyo nshaka kuvuga iki gihe ariko amaherezo nta kabuza bizamenyakana. Bizatinda ariko ukuri kuzamenyakana.”

Uko ikibazo cyageze mu nkiko

Mu mwaka wa 1989, muri Zaїre hari umunyemari ukomeye witwa Bemba Saolona akaba inshuti ya Perezida Mobutu Sese Seko. Mobutu yaje gusura u Rwanda barazana, Saolona amenyana na Perezida Juvenal Habyarimana ndetse amusaba kuba yashora imari mu Rwanda.

Saolona amaze kubyemera, yahujwe na Majyambere Silas na we wari umunyemari mu Rwanda ngo barebe ibyo bashoramo imari.

Bombi baje kwemeranya gushora imari mu bijyanye n’ibihingwa byoherezwa hanze, biyemeza gushinga Société d’Exploitation Agricole du Rwanda (EAR Ltd) yagombaga gutunganya ikawa.

Muri iyo sosiyete, Saolona yashyizemo imigabane 59 %, Majyambere ashyiramo imigabane 20%, umuvandimwe we witwaga Ngendahimana Ezechiel ashyiramo imigabane ingana na 20 % na ho abandi banye-Congo barimo na Jean Pierre Bemba umwana wa Saolona bashyiramo 1% by’imigabane.

Kuko bifuzaga kwiyandikisha ngo bahabwe ibyangombwa vuba, ngo Saolona yahise atanga amafaranga y’imigabane ya buri wese, muri sitati bemeranya ko buri wese azagenda ayamwishyura gahoro gahoro.

Baguze i Remera banatumiza imashini zo gutangira gutunganya umusaruro. Ubwo bari baratumije imashini, nibwo hatangiye intambara yo kubohora u Rwanda, Saolona agira impungenge umushinga basa n’abawuhagaritse. Aho hazengurutswe n’igipangu cy’amatafari ahiye nibwo butaka Jean Pierre Bemba yasubiranye

Jenoside irangiye, Saolona yandikiye ba bantu bose yishyuriye imigabane ubwo batangizaga EAR Ltd , abamenyesha kumwishyura amafaranga ye mu minsi 30 bitaba ibyo akegukana imigabane yabo burundu muri iyo sosiyete.

Ngo Majyambere yavuze ko hari ibindi bibazo afite mu bucuruzi bwe ku buryo atajya mu byo kwishyura imigabane, amenyesha Saolona ko imigabane ye ayitwara. Ngendahimana we yaje gupfa, umuryango we wandikirwa usabwa kwishyura ntiwabikora, imigabane ye na yo Saolona arayitwara. Bivuze ko muri EAR Ltd, Saolona yasigaye afitemo imigabane ingana na 99 %, mu gihe 1 % yari ifitwe n’umuhungu we Bemba n’abandi banye-Congo.

Mu mwaka wa 1997, u Rwanda rwohereje Kayitana Imanzi Emmanuel ngo arubere Ambasaderi i Kinshasa. Ngo yaje guhura na Saolona, amusaba kumukurikiranira imitungo ye iba mu Rwanda, ni ukuvuga iyo ya EAR Ltd yari afitemo imigabane anayibereye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi.

Kayitana yahawe ibaruwa imwemerera guhagarira imitungo ya Saolona mu Rwanda, anamuha inshingano zo gushaka uburyo bazahura iyo sosiyete igakomeza gukora. Ibibanza bya EAR Ltd byatangije kujya bikodeshwa na Kayitana, ababikoreramo bakamwishyura na we amafaranga akayashyikiriza Saolona.

Mu mwaka wa 2005, Saolona ngo yaje kubona EAR Ltd ntaho igana ayigurisha Dunia Bakarani Faustin wanabaye umudepite muri Congo. Ibibanza byaguzwe ibihumbi bigera ku 160 by’amadolari.

Byaje kuzamba bagana inkiko

Kayitana wacungaga imitungo ya Bemba na Bakarani wari waguze, bagiye mu biro bya Meya w’Umujyi wa Kigali basaba guhabwa impapuro z’ihererekanyamutungo n’iz’ubugure, bakora inama bemeza ko ibibanza byari ibya Saolona bihawe Bakarani, hakorwa inyandikomvugo na noteri ayisinyaho.

Meya w’umujyi wa Kigali ngo yabohereje mu Karere ka Gasabo ngo abe aribo babakorera ihererekanyamutungo. Bakarani agezeyo asanga Kayitana yamenyesheje Meya ko atagomba kwemera iryo hererekanyamutungo ngo kuko Saolona hari ibyo amugomba ataramuha.

Saolona amaze kubona bibaye birebire yatanze ikirego, urukiko rwemeza ko ihererekanyamutungo n’ubugure byubahirije amategeko. Basubiye ku karere ka Gasabo gusaba icyo cyangombwa na bwo ngo barakibima kuko Kayitana yagaragazaga ko hari ibibazo bafitanye bitarakemuka.

Majyambere na we yahise atanga ikirego avuga ko ubwo bugure butemewe kuko harimo imigabane y’umuvandimwe we Ngendahimana witabye Imana. Kayitana yatanze ikindi kirego yamagana ubwo bugure.

Bombi baje gutsindwa kuko Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwagaragaje ko Majyambere nta cyerekana ko yahawe ububasha n’umuvandimwe we bwo kumuzungura.

Mu mwaka wa 2009, Saolona yarapfuye, iby’imigabane muri EAR Ltd bitangira gukurikiranwa n’umuhungu we Jean Pierre Bemba wari ufungiye i La Haye.

Majyambere yajuririye Urukiko rw’Ikirenga mu gihe urubanza rwari rugeze hagati, hinjiramo na Kayitana agobotse yitwaje urupapuro rwerekana ko mu mwaka wa 1998, Saolona yamuhaye imigabane ingana na 40 % muri EAR Ltd ndetse anamuha ububasha bwo kuyihagararira, avuga ko atemera ko ibibanza bya sosiyete bigurishwa Bakarani.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso mu mwaka wa 2017, urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko Majyambere atsinzwe ariko Kayitana aratsinda, bivuze ko Kayitana byemejwe ko afite imigabane ingana na 40 % kandi ari na we uhagarariye EAR Ltd.

Ubwo Kayitana yazanaga impapuro zigaragaza ko Saolona yamuhaye imigabane, Bakarani yatanze ikirego avuga ko ari impapuro mpimbano, Kayitana atsindwa mu Rukiko rw’Ibanze bamukatira imyaka irindwi y’igifungo, ajuriye mu Rukiko Rwisumbuye bamugira umwere.

Mu rubanza rwo mu Rukiko rw’Ikirenga, abanyamategeko ba Jean Pierre Bemba bavuze ko nta masezerano bazi Kayitana yigeze agirana na Saolona, bityo ko batamuzi nk’umunyamigabane muri EAR Ltd.

Mu 2019 uruhande rwa Bakarani n’urwa Saolona ruhagarariwe na Bemba batanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga, basaba gusubirishamo urubanza rwemeje ko Kayitana ari we uhagarariye EAR Ltd kandi afitemo imigabane.

Ikibazo cyari kikiri mu Rukiko rw’Ikirenga. Jean Pierre Bemba niwe muzungura w’imitungo ya se iri i Kigali Iki kibanza Bemba na bagenzi be bamaze igihe bakiburana mu nkiko Ubu butaka buri haruguru y’umuhanda imbere y’ahahoze Alpha Palace Bemba Saolana yabuguze mu 1989 Ku muryango winjira muri ikibanza Bemba yasubiranye

Amafoto ya IGIHE: Yuhi Augustin

https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/jean-pierre-bemba-yasubiranye-imitungo-yari-amaze-imyaka-14-aburana-mu-rwanda