Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa siporo n’urubyiruko mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, avuga ko yabanje kujya kwivuriza muri Nigeria ahava akomereza i Nairobi muri Kenya, akaba yitabye Imana kuri uyu wa 20 Kanama 2021, nyuma y’iminsi ibiri ashyizwe mu bitaro.

Mu cyumweru gishize, Joe Habineza yari yavuganye na IGIHE ubwo yizihizaga imyaka 33 arushinze. Yavuze ko yishimiye kuba amaze iyi myaka yose abana n’umugore we.

Yagize ati “Iyi myaka isobanuye ibintu byinshi cyane, ariko iby’ingenzi ni ugukundana no kwihanganirana!”

Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’.

Mu 2019 yagizwe umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, ikigo cy’ubwishingizi cyihaye intego yo gufasha n’ababukeneye ariko bafite amikoro aciriritse. Uwo mwanya yawuvuyeho muri Kanama 2020. https://www.youtube.com/embed/8MhtGWMRKm4https://www.youtube.com/embed/KFnojdeJ58g Joseph Habineza ubwo yarahiriraga inshingano nka Minisitiri w’Umuco na Siporo mu 2014 Joseph Habineza ni umwe mu bayobozi bakundaga gusabana no kuganira n’urubyiruko cyane Aha ni mu 2014 ubwo Joseph Habineza yasubizwaga muri Guverinoma Joseph Habineza abamuzi neza bavuga ko yari umuntu urangwa n’urugwiro Mu 2013 ubwo Joseph Habineza yaganiraga na Perezida Kagame, aho bari bitabiriye umwiherero w’abayobozi bakuru Ambasaderi Habineza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Nigeria Aha ni mu mwaka wa 1988 ubwo Joseh Habineza yakoraga ubukwe Iyi ni ikipe ya Electrogaz Volley-ball club mu 1989 ubwo bari bari kuri Stade Nyamirambo de Kigali ( Uhereye inyuma ibumoso ugana iburyo hai: Antoine Sebalinda, Joe Habineza, Kagabo, Sosthene, Coach Jean Paul, Karirima Aimable, Rudandi, Kayumba & Nkusi Gérard) Guhera mu buto bwe, Habineza yari umuntu uha abato n’abakuru umwanya, abakene n’abakize babanaga Ambasaderi Habineza yitabye Imana nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we Aha Ambasaderi Habineza n’umuryango we bari kumwe na Perezida Kagame

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-joseph-habineza-wahoze-ari-minisitiri-yitabye-imana