Amakuru yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook aravuga ko Col Theoneste Bagosora wari umusirikare ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana, yapfuye.

Achille Bagosora yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook amagambo yifuriza se iruhuko ridashira.

Col Theoneste Bagosora yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo; azwi ku mvugo zibiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nko ku wa 9 Mutarama 1993 i Arusha muri Tanzania ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano ya Arusha ku gice kirebana no kugabana ubutegetsi, Bagosora yasohotse arakaye avuga ati “Ndatashye ngiye gutegura imperuka.”

Bivugwa ko kandi ubwo yari mu mishyikirano ya gisirikare yabereye i Byumba ahitwa i Ngondore, yeruye ko nta mututsi uzakandagira mu Ngabo z’u Rwanda icyo gihe.

Izo mvugo n’imyitwarire byatumye ubwo Jenoside yatangiraga tariki 7 Mata 1994, aba umwe mu bagize uruhare mu kuyikwirakwiza no kuyicengeza mu baturage, byatumye Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rumukatira imyaka 35 y’igifungo.

Col Bagosora yari afungiye muri Mali ku bw’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho bivugwa ko yari amaze igihe arwaye.

Yari aherutse kwangirwa kurekurwa ngo ave muri gereza atarangije igifungo yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Nta makuru yandi aramenyekana ku bijyanye n’urupfu rwe. Amakuru aravuga ko Theoneste Bagosora wamenyekanye nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba yapfuye

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-theoneste-bagosora-yaba-yapfuye