U Rwanda rwakiriye dose 108.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson; mu cyiciro cya mbere cy’izirenga miliyoni ebyiri rwaguze.
Johnson & Johnson ni inkingo zitandukanye n’izisanzwe zitangwa mu Rwanda aho umuntu ahabwa dose ebyiri mu gihe zo dose imwe gusa uyihawe akaba akingiwe byuzuye.
Ahagana saa Moya zo ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Nzeri 2021 ni bwo indege ya Brussels Airlines yagejeje izi nkingo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Izo nkingo zakozwe n’Abanyamerika ziyongereye ku zindi u Rwanda rwifashisha zirimo AstraZeneca y’Abahinde, Pfizer y’Abanyamerika na Sinopharm y’Abashinwa rwakiriye ku wa 19 Kanama 2021.
Dose 108.000 u Rwanda rwakiriye ni icyiciro cya mbere cy’inkingo 2.191.000 za Johnson&Johnson Guverinoma yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwiza inkingo mu bihugu bya Afurika izwi nka AVAT (African Vaccine Acquisition Trust).
Umugabane wa Afurika ubinyujije muri AVAT uheruka kugura inkingo miliyoni 400 za Johnson & Johnson zizafasha ibihugu byawo kurushaho gukingira abaturage benshi.
Izi nkingo zizajya zihabwa ibihugu by’ibinyamuryango bya Afurika Yunze Ubumwe, AU; gahunda yari iyo kugura dose miliyoni 220 ariko zikaba zakiyongeraho miliyoni 180.
Hatoranyijwe Johnson & Johnson kuko uyihawe afata dose imwe, rubikika neza ndetse rukaba hari ibice byarwo bikorerwa muri Afurika y’Epfo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nzanzimana Sabin, wakiriye inkingo, yatangaje ko ziri muri gahunda y’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe.
Ati “Ni icyiciro cya mbere cy’inkingo zije mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe (AU) kugira ngo Afurika nayo ubwayo itangire kujya ibasha kugira inkingo igeza mu bihugu (byayo).”
Guverinoma iherutse kwemeza ko nibura buri cyumweru hakirwa inkingo zigera ku 230.000 zikomeza gusaranganywa abo mu ngeri zitandukanye hibandwa ku bafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa na Coronavirus.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 1 Nzeri 2021 yerekana ko Abaturarwanda 1.553.189 bamaze guhabwa nibura dose imwe y’urukingo rwa Covid-19, abahawe ebyiri bo ni 687.111.
Gahunda y’ikingira rusange yongerewemo ingufu uko inkingo ziboneka ku bwinshi, ndetse ubu muri Kigali hari gukingirwa uwo ari we wese ugejeje ku myaka 18.
Kugeza ubu, nibura abagera kuri 80% by’abari mu Mujyi wa Kigali bahawe dose ya mbere y’urukingo.
Zigenewe uturere tugifite abantu bake bakingiwe
Dr Nsanzimana yavuze ko inkingo za Johnson&Johnson u Rwanda rwakiriye zizatangwa mu turere tugifite umubare muke w’abakingiwe.
Ati “Abantu benshi bazi ko uru rukingo rutangwaho dose imwe. Ni nayo mpamvu aho ruri buze gutangwa ruraba rwunganira n’ahandi abantu batarabona inkingo, cyane cyane mu turere tugifite imibare mike y’abakingiwe.”
Dr Nsanzimana yashimye ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika bitangiye gushyira ingufu mu gushaka inkingo cyane ko byasigaye inyuma mu bikorwa by’ikingira.
Izazanywe mu Rwanda ni cyo cyiciro cya mbere cy’iziri gukwirakwizwa muri AVAT, ibindi bihugu nabyo bikaba bitegereje kwakira izabyo.
Dose miliyoni 400 ni zo zizatangwa zose hamwe mu bihugu bya Afurika binyuze muri iyo gahunda.
Leta y’u Rwanda yiyemeje gukingira abantu 30 ku ijana by’abantu bakuru kugeza mu mpera za 2021, na 60% by’abaturarwanda bose mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira. U Rwanda rwakiriye dose 108.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson U Rwanda rwakiriye dose 108.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson; zitangwaho dose imwe gusa uyihawe akaba akingiwe byuzuye Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin (ibumoso) ni we waje kwakira izo nkingo. Aha yari kumwe n’umuyobozi wa Uneka, sosiyete izitwara Bwa mbere, u Rwanda rwakiriye inkingo zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson Inkingo zakiriwe kuri uyu wa 2 Nzeri 2021, ni icyiciro cya mbere Izi nkingo zigiye gutangwa mu turere tugifite abakingiwe bake Indege ya Brussels Airlines ni yo yagejeje inkingo za Johnson & Johnson mu Mujyi wa Kigali