Perezida Kagame yagarutse ku gititu kimaze iminsi cyotswa u Rwanda ngo rurekure Paul Rusesabagina, avuga ko urubanza rwe rwaciye mu mucyo, na ho abashaka ko arekurwa bakwiye kumenya ko ubuzima bw’Abanyarwanda bufite agaciro nk’uko ubw’Ababiligi n’Abanyamerika na bwo bufite agaciro.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama ngarukamwaka yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar.

Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru Steven Craig Clemons ukora kuri The Hill, kimwe mu binyamakuru bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Clemons wavutse mu 1962 yakoze kuri The Atlantic no ku bindi binyamakuru birimo Quartz. Yabajije Umukuru w’Igihugu icyo avuga ku bantu bamaze igihe basaba ko Paul Rusesabagina afungurwa n’icyo asubiza abavuga ko ibyaye kuri uyu mugabo wabaye icyamamare kubera filime Hotel Rwanda ari intambara ya ba “Paul babiri” [Paul Kagame na Paul Rusesabagina ].

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu benshi badashishikajwe n’ikintu na kimwe ku kibazo cya Rusesabagina usibye kuvuga gusa ko akwiriye kurekurwa.

Inkuru ya Rusesabagina, Kagame yavuze ko ifite impande ebyiri, aho rumwe rushingiye kuri filime Hotel Rwanda. Iyi filime yagombaga kuba ibara inkuru ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka igira Rusesabagina intwari y’u Rwanda.

Ikindi gice cyo yavuze ko cyubakiye ku cya mbere kuko cyo abantu benshi bari bararemye Rusesabagina bashingiye kuri filime nk’umuntu w’igitangaza, maze na we yuririra kuri ubwo bwamamare yaba ku giti cye cyangwa se akoreshejwe ashinga kandi ayobora umutwe witwaje intwaro wagabye ibitero ku Rwanda.

Ati “Iyo mitwe yagendaga ihindura amazina ariko yarayishyigikiraga agera n’aho aba umuyobozi w’umwe muri yo. Yakundaga gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rimwe akajya muri RDC, muri Zambia no mu bindi bice by’aka karere.”

Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Imitwe yitwaje intwaro yashyigikiye, yateraga inkunga, yakunze kugaba ibitero mu gihugu cyacu iturutse mu Burundi ubundi iturutse muri RDC. Hano [Rusesabagina] yatanze ibimenyetso, birahari, ntabwo abihakana.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari abantu bashyigikira Rusesabagina, bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu buryo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rumute muri yombi.

Ati “Babuze inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu byabaye kugira ngo agere mu Rwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abandi bareganwaga na Rusesabagina, batanze ibimenyetso mu rubanza bashinjanya ariko by’umwihariko abo bose bagera kuri 20 bose bashinjaga Rusesabagina.

Ati “Abantu bamugize igitangaza bakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe, batitaye ku nzirakarengane, ku bikorwa bye cyangwa se ku byo abareganwa nabo bavuga.”

Perezida Kagame yavuze ko bisa n’aho “abakomeye” bamugize igitangaza bumva ko akwiriye kurekurwa kuko ari umuturage w’u Bubiligi akaba anafite uburenganzira bumwemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu gukurikirana Rusesabagina, Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byombi byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bimushinja biboneka.

Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa.”

Yakomeje agira ati “Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime ariko ibireba ubuzima bwacu, ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika. »

Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu banenga u Rwanda bose babishingira ku kuba hari ibyo rwabashije gukora, akibaza intambwe rumaze gutera iyo iza kuba itaratewe ikiba kivugwa.

Ati “ Iyo tuza kuba nta ntambwe twateye, iyo tuza kuba ntacyo twagezeho, abatunenga bari gushingira kuki uyu munsi? Dushobora kunengwa ku bwo gutera intambwe nziza, ahari no kuba tuticaye ntacyo dukora. “

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ubwabo batanga ibisubizo ku banenga u Rwanda, kandi ko n’abo bantu babibona kandi babisoma. Perezida Kagame yatangaje ko ubuzima bw’abanyarwanda budakwiriye kurutishwa ubw’abandi bantu Umukuru w’Igihugu yatanze ikiganiro muri iyi nama yifashishije ikoranabuhanga

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bwacu-bufite-agaciro-nk-ubw-ababiligi-n-abanyamerika-kagame-asubiza

.