Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarurura amahoro muri Centrafrique, azishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kuzifuriza umwaka mushya muhire no kuzishimira ubwitange zikomeje kugaragaza.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Biruta wari uherekejwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe ubutasi muri RDF, ku wa 13 Mutarama 2022 yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Batayo ya ‘Rwanda 57 Task Force’ ikambitse i Nzilla muri Bangui.

Bukeye bwaho ku wa 14 Mutarama, yasuye abandi basirikare bari Batayo ya 8 n’iya 9 bakambitse M’poko i Bangui. Aba basirikare bari muri izi batayo bo ni aboherejwe mu Butumwa bwa Minusca.

Dr Biruta yagejeje kuri aba basirikare ubutumwa bwa Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda bwo kubifuriza umwaka mushya muhire ndetse no kubashimira uburyo bakomeje kuzuza inshingano zabo barangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga.

Yakomeje agaragariza aba basirikare uko igihugu gihagaze mu bijyanye n’umutekano ndetse n’ibyo kiri gukora mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 birimo gutanga inkingo ku baturage.

Yabagaragarije kandi uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’imibanire n’ibihugu by’ibituranyi.

Brig Gen Vincent Nyakarundi yasabye aba basirikare gukomera ku ntego ndetse bagaharanira gusohoza neza inshingano zabo.

U Rwanda nicyo gihugu gifite umubare munini w’abasirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Mu Ukuboza 2020 kandi rwoherejeyo Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi ’Special Force’ binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aganira n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique Ubwo Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakiraga Minisitiri Vincent Biruta

Yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-centrafrique