Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye ba ambasaderi 8 bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Bose bahurije ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ ibihugu byabo n’u Rwanda, Perezida Kagame nawe akaba yabijeje ubufatanye kugirango akazi kabo kazagende neza.

Ubwo yamaraga gushyikiriza Perezida wa Repubulika impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, Ambasaderi wa Kenya Rose Makena Muchiri yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bikorana muri byinshi kuko bihuriye muri EAC ndetse no mu Muryango w’Ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza.

Rose Makena yavuze ko ibyo bihugu byombi bizakorana byinshi bijyanye no guteza imbere ubukungu, ikoranabuhanga ndetse n’ubuhinzi, ibyo byose bikaba ari mu rwego rwo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Umutegarugori Rose Makena akaba ari umunyamategeko w’umwuga, yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, aba Umuyobozi muri EAC, hanyuma ahita ahabwa imirimo yo guhagararira igihugu mu Rwanda.

Ambasaderi ugiye guhagararira Algérie mu Rwanda Benmokhtar Abderrahmane yatangarije abanyamakuru ko igihugu cye gisanzwe gikorana n’u Rwanda mu guteza imbere uburezi, kuko baha buruse za kaminuza abanyeshuri benshi ba Afurika, muri bo hakaba harimo abanyarwanda benshi. Yavuze ko bazabwira za minisiteri zigakora imishinga itandukanye izifashishwa mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko hari ikibazo gikunda kugaragara kuri dipolome zitangwa n’amashuri yisumbuye yo mu Rwanda, kuko iyo zigeze hanze bivugwa ko zitemewe, ariko yongeraho ko icyo kibazo bazagishakira umuti bafatanije n’abo bireba mu Rwanda.

Twabamenyesha ko ibihugu 7 muri ibyo 8 byari bisanzwe bihagarariwe mu Rwanda, usibye igihugu cya Maroc cyafunguye ambasade yacyo bwa mbere.

Dore ba ambasaderi uko:

– Rose Makena Muchiri ahagarariye igihugu cya Kenya, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro i Kigali.

image
Perezida Kagame na ambasaderi Rose Makena Muchiri

image
Perezida Kagame na ambasaderi Rose Makena Muchiri n’umugabo we

– Khaled Abdel Rahman Abdel Satam ahagarariye igihugu cya Misiri, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro i Kigali.

image
Perezida Kagame na ambasaderi Khaled Abdel Rahman Abdel Satam

– Benmokhtar Abderrahmane ahagarariye igihugu cya Algeria, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro i Kampala muri Uganda.

image
Perezida Kagame na ambasaderi Benmokhtar Abderrahmane

– Agis Loizou ahagarariye igihugu cya Chypre, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

image
Ambasaderi Agis Loizou

– Absolom Chanyuka Chimonyo ahagarariye igihugu cya Zimbabwe, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro Dar-es-Salaam muri Tanzaniya.

image
Perezida Kagame na ambasaderi Gen. Absolom Chanyuka Chimonyo

– Jaques Pitteloud ahagarariye igihugu cy’u Busuwisi, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

image
Perezida Kagame na ambasaderi Jaques Pitteloud na madamu

– Abdelilah Benryane ahagarariye igihugu cya Maroc, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

image
Ambasaderi Abdelilah Benryane

image
Perezida Kagame yakira impapuro z’akazi za ambasaderi Abdelilah Benryane

– Zainol Rahim bin Zainuddin ahagarariye igihugu cya Malaysia, ambasade y’icyo gihugu ikaba ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

image
Ambasaderi Zainol Rahim bin Zainuddin

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-8144.html
Posté par rwandaises.com