Madamu Jeannette Kagame yizihije Umunsi mukuru w’Abagore mu gikorwa yatumiwemo na mugenzi we Margaret Kenyatta, mu muhango witabiriwe n’umukuru w’igihugu wa Kenya, Uhuru Kenyatta,

Kimwe n’ahandi ku Isi, Kenya yizihije uyu munsi mukuru kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 mu muhango wabereye ahitwa The Kenya School of Government, mu gace ka Kabete kari mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Nairobi.

Uyu munsi wahuriranye no gufungura ku mugaragaro ikigo ‘Margaret Kenyatta Institute of Gender and Development Studies’, umuhango wari uyobowe na Margaret Kenyatta.

Iki kigo cyitiriwe Margaret Kenyatta kizajya gitangirwamo amasomo afasha abana b’abakobwa n’abagore kwitinyuka bakumva ko bafite ubushobozi nk’ubw’abagabo kandi bagaharanira kugira uruhare muri gahunda z’iterambere.

Margaret Kenyatta yavuze ko ari ishema kuba Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na we muri uyu muhango, amugaragaza nk’inshuti nziza ihora iharanira iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa.

Ati “Ni iby’agaciro kuri njye guha ikaze umushyitsi wacu udasanzwe n’inshuti dufitanye umubano mwiza mu myaka myinshi ishize. Mu myaka yashize yagiye adusura muri Kenya ndetse akagira uruhare mu irushanwa ryo kwiruka ku maguru rya ‘Beyond Zero Marathon’.”

Yakomeje agira ati “ Aharanira iterambere ry’umugore n’umukobwa ndetse agaharanira gukemura ibibazo bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage mu Rwanda. Uyu munsi yemeye ubutumire bwacu bwo kubana natwe mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.”

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo hari abagore benshi bagiye bagaragaza ko bashoboye, hirya no hino ku Isi hakigaragara ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.

Ati “Haracyariho ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa, nubwo hari abagore benshi hirya no hino ku Isi bagiye bahanga udushya ndetse bagakora ibikorwa by’ubutwari bihambaye ndetse bakabishimirwa mu ruhame.”

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko World Economic Forum igaragaza ko bizafata imyaka 135 cyangwa kugeza 2057 kugira ngo icyuho kiri mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore kirangire.

Ati “Imibare iteye inkeke ndetse hari bimwe mu bibazo bitarasubizwa.”

Yavuze ko muri iyi minsi hagaragara ibibazo bishya birimo imihindagurikire y’ibihe kandi abagore bakomeje guhura n’ingaruka zabyo nyinshi.

Ati “Abagore bagize 70% by’abakennye ku Isi, ubu bukene butuma bibasirwa n’ingaruka z’ibiza zirimo amapfa n’inzara, 80% by’abava mu byabo kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ni abagore.”

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yavuze ko nubwo ibibazo bikiri byinshi, hari ibyo kwishimirwa mu byo igihugu cye kimaze kugeraho mu bijyanye n’uburinganire nyuma y’imyaka 59 kibonye ubwigenge.

Yavuze ko ubu abahungu n’abakobwa bafite uburenganzira bungana mu kwiga yaba mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye. Urugero ni nk’aho mu 2017 bahuriye mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro, Kigali International Peace Marathon ryabaye tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Margaret Kenyatta yitabiriye Kigali International Peace Marathon nyuma y’aho umwaka wari wabanje Madamu Jeannette Kagame yari yitabiriye isiganwa ryiswe ‘Beyond Zero Campaign’ i Nairobi rigamije gutanga ubutumwa bwo kugabanya impfu z’abana n’abagore. Madamu Jeannette Kagame yakiriwe n’abarimo Perezida Kenyatta na Margaret Kenyatta Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bakunze kugaragara mu bikorwa bigamije iterambere ry’abagore Madamu Jeannette Kagame yasinye mu gitabo cy’abashyitsi basuye Kenya Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hakiri byinshi bikwiriye gukemurwa bibangamira iterambere ry’umugore Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo hari abagore benshi bagiye bagaragaza ko bashoboye, hirya no hino ku Isi hakigaragara ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore

Yanditswe na Iradukunda Serge

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yakiriwe-na-mugenzi-we-margaret-kenyatta-mu-muhango-wo