Perezida Kagame yasubije Bamporiki Edouard wamusabye imbabazi yemera ko yakiriye ruswa, amubwira ko gukosa bibaho ariko ikibi ari uko umuntu adahinduka, ko bene uwo aba akwiriye guhanwa.

Umukuru w’Igihugu yabivuze mu butumwa yanditse kuri Twitter asubiza Bamporiki wari wamutakambiye.

Bamporiki yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco anatangira gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano na ruswa.

Yanditse asaba Perezida Kagame imbabazi, avuga ko umutima wamubujije amahwemo, ati “nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Abantu batandukanye batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Bamporiki, bavuga ko ari iby’agaciro kuba yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi.

Umwe muri bo witwa Yumva Jean Paul yanditse ati “ Imbabazi z’uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”

Perezida Kagame yahise asubiza ubutumwa bwa Yumva, avuga ko ibyo avuga byumvikana ariko ko Bamporiki yakunze guhora asaba imbabazi mu gihe yakoze ikosa.

Ati “ Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha

Kugeza ubu ntiharatangazwa icyo Bamporiki yakoze kuko RIB ifite dosiye ye ikiri mu iperereza ku byo akekwaho. Amakuru acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uyu mugabo yafashwe yakira ruswa.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhanwa-birafasha-perezida-kagame-yasubije-bamporiki-wamusabye-imbabazi