whatsapp sharing button

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ishoramari rikorerwa muri Afurika atari ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo gushyigikira iterambere ry’uyu mugabane ari icyemezo gikwiye kandi kirimo ubushishozi.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 26 Gicurasi 2022, mu isangira ryateguwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gushyigikira intego za IRCAD, (Research Institute against Digestive Cancer).

IRCAD ni Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki Kigo cy’Abafaransa kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga umuntu hibandwa ku ndwara za kanseri zifata imyanya yo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko bafungura igice kinini cy’umubiri (minimally invasive surgery). Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.

Mu kwagura ibikorwa byacyo, IRCAD France n’u Rwanda, mu 2018 byatangije ibikorwa muri Afurika [IRCAD Africa] ndetse icyicaro gikuru cyacyo kiri kubakwa i Masaka muri Kigali.

Igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kugishyigikira cyitabiriwe n’abayobozi muri za Leta by’umwihariko abakora mu rwego rw’ubuzima, abikorera, urubyiruko rwo muri kaminuza, ibigo y’ubucuruzi, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda n’abandi.

Cyahawe intego yo ‘Kwagura serivisi ziboneye z’ubuvuzi bwifashisha ubushakashatsi, guhanga udushya no kwimakaza izo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika’.

Madamu Jeannette Kagame yabashimye avuga ko ari ab’ingenzi mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “U Rwanda ruzaba igicumbi cya serivisi z’ubuvuzi binyuze mu bufatanye n’inshuti zarwo n’imikoranire n’inzego zitandukanye.’’

Yavuze ko kuba inyubako zizakira Ikigo cy’icyitegererezo cya IRCAD Africa, ziri ku butaka bw’u Rwanda biteye ishema.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kubaga hatabayeho gusatura umubiri ari ingenzi mu gutanga ubuvuzi buboneye no kugabanya umubare w’impfu z’abapfa nyuma yo kubagwa.

Ati “Ni uburyo bwizewe, buboneye kandi butanga ubuvuzi bwo kubaga bihindura ubuzima kandi bigatwara igihe gito.’’

Yashimye imikoranire ya IRCAD na kaminuza zo mu Rwanda nka Carnegie Mellon na AIMS kuko ‘byerekana intego yayo n’icyerekezo ifite.’

Yakomeje avuga ko bizeye kubona impinduka za IRCAD Africa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi buboneye.

Ati “Ndashaka gushimangira ko ishoramari muri Afurika si ubugiraneza. Gushora imari mu iterambere rya Afurika ni icyemezo gikwiye kandi kirimo ubwenge.’’

Yashimangiye ko ahazaza h’uburezi, iterambere ry’ubukunfu byose bishingira ku rwego rw’ubuzima ruhamye.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ishoramari rikorerwa muri Afurika mu gushyigikira iterambere ryayo ari icyemezo kirimo ubushishozi

Umuyobozi wa IRCAD, Jacques Marescaux, yasobanuye ko iki kigo cyita ku gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi bwo kubaga.

Yagize ati “Dufite icyizere ko mu myaka 20, ibikorwa byo kubaga bizaba bikorwa byihuse cyane.’’

Ku Isi abarenga miliyari eshanu ntibafite uburyo bw’ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rizwi nka ‘medical imaging’.

Umuyobozi wa IRCAD Africa Fund, Dr King Kayondo, yavuze ko ubu buvuzi bufite inyungu rusange buzatanga.

Ati “Abarwayi bazasubira mu kazi kandi batekanye. Aha hantu hazadufasha guhana ubumenyi, bizatubyarira amahirwe ari mu bwenge bw’ubukorano. Bizazamura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.’’

IRCAD Africa yitezweho gutanga ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru, kurema abashakashatsi bakomeye mu by’ubwenge bw’ubukorano muri Afurika, kubaka imishinga yihariye ya Afurika, inakemura ibibazo byayo, gufasha u Rwanda mu cyerekezo cyarwo cyo kuba igicumbi cy’ubushakashatsi no guhanga udushya mu buvuzi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye ko iki kigo kizashyigikira umurongo wa Leta wo kugira abaganga b’inzobere mu kuvura.

Yagize ati “Mu myaka yashize, u Rwanda rwageze kuri byinshi birimo guhanga ibisubizo. Nko gushyiraho ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga mu kubaga. IRCAD Africa iri kuza nk’igisubizo cyo gutanga ubuvuzi bugezweho.’’

Lancet Global Health yerekana ko nibura 13% y’indwara zibasira Isi zivurwa zibanje kubagwa.

Ibi byatumye IRCAD Africa ivuka ngo izafashe mu kongera izo serivisi kuko uwavuwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ‘rigabanya ububabare, amaraso ava no gutinda mu bitaro.’

Mu gukusanya inkunga, habonetse miliyoni zisaga 550 Frw; mu myaka itatu IRCAD Africa ikeneye miliyoni 1$ ku mwaka ngo itere inkunga amahugurwa ku biga kubaga n’ibikorwa by’ubushakashatsi muri Afurika.

Biteganyijwe ko imirimo ya IRCAD Africa izatangira ku mugaragaro mu Ugushyingo 2022 ari na bwo ikigo izakoreramo kizatahwa.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yageraga muri Kigali Marriott Hotel ahabereye isangira ryakusanyirijwemo inkunga yo gushyigikira intego za IRCAD Africa

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko intego y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi izagerwaho binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye

Bari bateze amatwi impanuro bahawe n’abayobozi batandukanye bitabiriye iri sangira

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasobanuye ko u Rwanda rwihaye intego yo kubaka urwego rw’ubuvuzi rugezweho

Umuyobozi wa Africa Medical Supplier, Shema Fabrice, ni we wayoboye iki gikorwa

Dr Claire Karekezi, Umunyarwandakazi w’inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko ari mu bazigisha abazahugurirwa muri IRCAD Africa

Ni isangira ryitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye

Iri sangira ryitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abikorera n’abandi

Dr Nsengiyumva Charles, Umujyanama muri Minisiteri y’Ubuzima akaba n’Umunyamabanga Mukuru muri IRCAD Africa, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe guhabwa icyicaro cy’iki kigo kubera ubuyobozi bwiza rufite

Abitabiriye iri sangira bashyiriweho ikoranabuhanga ryo gusemura ryafashaga buri wese kwisanga

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Strasbourg, Michaël Galy, yavuze ko binyuze mu bufatanye byasinyanye n’u Rwanda ‘biteguye kongera imbaraga mu bufatanye kandi bizeye ko buzatanga umusaruro’

Umuyobozi wa IRCAD, Jacques Marescaux, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda avuga ko bureba kure no mu kwita kuri serivisi z’ubuzima

Umuyobozi wa IRCAD Africa Fund, Dr King Kayondo, yavuze ko ubu buvuzi bufite inyungu rusange buzatanga nibutangira gutangwa

Madamu Jeannette Kagame yashimye abikorera avuga ko umusanzu wabo ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu

Madamu Jeannette Kagame yaganiraga n’Umuyobozi wa IRCAD, Jacques Marescaux

Visi Perezida wa Mbere wa PSF, Mubiligi Jeanne Françoise yahuje urugwiro n’umwe mu bitabiriye iri sangira

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse aganira n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, Dr Nsanzimana Sabin

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase aganira n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie

Umuyobozi wa IRCAD, Jacques Marescaux, na we yitabiriye iri sangira ryakusanyirijwemo inkunga yo gufasha ibikorwa by’iki kigo

Umuyobozi wa Africa Medical Supplier na AS Kigali, Shema Fabrice (ibumoso) aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, mu bayobora ibigo by’imari bitabiriye iri sangira

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, aganira n’abitabiriye iri sangira

Mubiligi Jeanne Françoise ari mu bayoboye igikorwa cyo kwitanga

Yari afatanyije na Hannington Namara uyobora Equity Bank Rwanda

Abitabiriye iri sangira, bitanze mu gushyigikira IRCAD Africa

Umunyarwenya Michael Sengazi yasusurukije abitabiriye iri sangira binyuze mu nkuru zisekeje zifitanye isano n’ubwitange buranga abaganga

Abasore bafashaga abari mu isangira kuryoherwa n’umuziki

Amafoto: Igirubuntu Darcy

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushora-imari-muri-afurika-si-ubugiraneza-ni-icyemezo-kiboneye-madamu-jeannette