Perezida Kagame yakiriye ku meza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya Commonwealth iri kubera i Kigali, abashimira kuba baragiriye u Rwanda icyizere.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gutegura uyu musangiro mu gihe kigera ku myaka ine, byageze aho atangira kwibaza niba abitabiriye iyi nama, bazabasha kuwitabira.

Ati “Twanyuze muri byinshi kuva mu 2020 muri buri gihugu, buri karere no muri Commonwealth muri rusange. Icyorezo cya Covid-19 cyari kigoye ku buryo cyatweretse agaciro k’imikoranire n’umuryango. Ntabwo dushobora gutera imbere tudakoreye hamwe.”

Yashimiye abitabiye, kuba bakoze urwo rugendo, abashimira kuba bariyemeje kubana n’u Rwanda mu bihe bigoye.

Ati “Ndabashimira ku bw’icyizere mwagiriye u Rwanda kugira ngo rwakire umuryango mugari w’ibihugu bya Commonwealth ndetse runayobore uyu muryango.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth bwakoranye n’u Rwanda mu gutegura iyi nama, ashimira abayobozi bawitabiriye.

Akomeza agira ati “By’umwihariko ndashaka gushimira abashyitsi bacu babiri. Umwe ni Gianni Infantino uyobora FIFA. Akunda kuvuga ko umupira w’amaguru ari yo siporo yonyine. Ese mwemeranya na we? Dushobora kwemeranya ko umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwihariye bwo guhuriza abantu hamwe, cyo kimwe na Cricket.”

Perezida Kagame yavuze ko binyuze mu mupira w’amaguru, abantu bashobora guhana ibitekerezo, avuga ko Igikombe cy’Isi kigira uruhare mu guhuza abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Undi muntu Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko, ni Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, aho yamugaragaje nk’umuntu w’inshuti w’ibihugu byinshi bya Commonwealth.

Ati “Qatar ku buyobozi bwe, irakataje mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bitwugarije. Uhereye ku bijyanye n’ingufu, umutekano, ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu mu Burasirazuba bwo hagati no mu kurwanya ruswa.”

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abakuru b’ibihugu baza guhurira hamwe mu nama. Iraza kwemerezwamo abanyamuryango babiri bashya, Togo na Gabon, ndetse inatorerwemo n’Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango.

Komiseri Mukuru wa Polisi, CG Dan Munyuza n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, bagera ahabereye isangira

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, yarimbye Kinyarwanda

Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yari kumwe n’umugore we Neo Masisi

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yari yambaye agapfukamunwa

Dr Donald Kaberuka (hagati), aganira na bagenzi be kuri Kigali Convention Centre

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, ibumoso bwe hari Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J. Mohammed, yari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika, Moussa Faki Mahamat

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter M. Mathuki (ubanza ibumoso), aganira n’abandi bayobozi

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Finance Limited, Tidjane Thiam, (ibumoso) yari kumwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula

Perezida wa Namibia, Hage Geingob (uwa kabiri iburyo) yari kumwe n’umugore we Monica Geingos

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yari kumwe n’umugore we Carrie Johnson

Ivan Kagame na we ari mu bitabiriye iri sangira

Perezida Kagame yari kumwe na Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani

Perezida Kagame ari kumwe na Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani

Perezida Kagame yifuriza ibihe byiza abitabiriye isangira

Iri sangira ryabereye muri Kigali Convention Centre

Yanditswe na Philbert Girinema

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ku-meza-abakuru-b-ibihugu-bitabiriye-chogm?fbclid=IwAR3cUOqFC60VmO4FZGBetPGyEFCBA771wmDMm6XOaLv0Ara62yNsSmDOiO0