Imyaka ibaye hafi 31 Paul Kagame wari Visi Chairman wa FPR Inkotanyi n’Umugaba Mukuru w’ingabo zayo (RPA ), afungiwe i Paris mu Bufaransa, azira kutumvikana n’abayoboraga u Bufaransa ku kibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zari zarahejejwe mu mahanga.

Muri Nzeri 1991, FPR yari igiye kumara umwaka itangije urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma y’uko Leta ya Juvenal Habyarimana yinangiye, ikanga kwemera abanyarwanda bari bamaze igihe mu buhunzi.

Yaba Leta y’u Rwanda icyo gihe, u Bufaransa n’ibindi bihugu byari byaramaze kubona ubushobozi bwa FPR, dore ko nko muri Mutarama uwo mwaka, ingabo za RPA zari zagabye igitero ku mujyi wa Ruhengeri, zifungura imfungwa zose zari zifungiyemo.

Byahatiye Leta ya Habyarimana kujya mu biganiro byo guhagarika imirwano, amasezerano y’ibanze asinywa muri Werurwe 1991.

Nubwo amasezerano y’agahenge yari yasinywe, FPR ntiyigeze imanika amaboko, aribyo byatumye u Bufaransa bwari inshuti y’akadasohoka ya Leta ya Habyarimana bugira uruhare rukomeye mu kumvisha FPR ko nta mpamvu yo gukomeza kurwana.

Guhera tariki 17 kugeza tariki 23 Nzeri 1991, itsinda ry’intumwa za FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zagiye mu Bufaransa, ku butumire bwa Jean Christophe Mitterrand wari Umujyanama wa se Perezida François Mitterrand kuri Afurika, na Paul Dijoud wari ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa.

Mu byo bagombaga kuganiraho, ni intambara yari imaze amezi asaga icumi, uburyo imirwano yahagarara ndetse no gusobanura impamvu y’ingabo u Bufaransa bwari bwarohereje mu Rwanda gufasha iza Habyarimana mu cyiswe ‘Opération Noroît’ yatangijwe mu Ukwakira 1990, nyuma y’ibitero bya FPR.

Raporo yakozwe nyuma y’urwo ruzinduko igasinywaho na Paul Dijoud, ivuga ko Kagame yishimiye urwo ruzinduko, nyuma yo gusobanurirwa intego z’u Bufaransa mu Rwanda.

Nubwo inyandiko z’icyo gihe z’u Bufaransa zigaragaza ko uruzinduko rwagenze neza, siko bimeze nk’uko byagaragajwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’igihe kinini bibaye.

Perezida Kagame abayobizi ba FPR babanje kwanga ko ajya mu Bufaransa, ariko abumvisha ko ari ngombwa

Perezida Kagame yabigarutseho tariki 1 Gicurasi 2021 ubwo yari ayoboye inama yaguye ya Komite nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi. Icyo gihe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wari utangiye kuzahuka, hashize iminsi mike hasohotse raporo yitiriwe ‘Duclert’ igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kagame yavuze ko muri icyo gihe, bamwe mu bayobozi ba FPR batifuzaga ko na we agenda kuko batari bizeye umutekano we mu Bufaransa, kabone nubwo u Bufaransa bwo bwari bwagaragaje ko bumushaka.

Ati « Tubanza kubiganira, bati urajya he? Ushobora no kugenda ntugaruke. Ndababwira nti nta kintu na kimwe dukora kitagira ingaruka. Nitwanga baravuga ngo RPF ni abirasi, ni abashotoranyi. »

Bagiye mu Bufaransa inama iraba, Paul Dijou afata umwanya agaragaza uko igihugu cye cyumva ibintu n’ibyo basaba FPR Inkotanyi.

Perezida Kagame ati « Muri iyo nama atangira kuntunga intoki, ati ’mugomba guhagarika imirwano mukagenda Habyarimana akabaha ibyo agomba kubaha. Bari bazi ko turwanira imyanya. »

« Mwebwe mugende Habyarimana azareba uko abagenza, ati kandi nimudahagarika intambara, nimugera n’i Kigali abo murwanira ntabo muzahasanga. »

Aha Perezida Kagame yashakaga kugaragaza ko u Bufaransa bwari buzi neza umugambi wa Jenoside Leta ya Habyarimana yari yarateguye, akurikije ayo magambo ya Paul Dijou yavuzwe mbere ya Jenoside ho imyaka itatu.

Batawe muri yombi…..

Inama irangiye muri Quai d’Orsay ahari Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, Kagame n’intumwa zamuherekeje basubiye kuri hoteli. Bwari butangiye kwira.

Bararyamye, bigeze saa kumi z’ijoro, Kagame akanguka yumva abantu bahondagura urugi.

Ati « Ngiye kumva, numva ibintu bikubise ku cyumba, amatara araka mbona abantu benshi, bamwe bafite imbunda. Ndabyuka nti ’who are you?’ [muri ba nde] Umwe ararakara ati ’aranatinyuka kuvuga Icyongereza i Paris. »

Yakomeje agira ati « Ndebye neza mbona bamwe mu bashinzwe umutekano twari kumwe babambitse amapingu. Bati fungura igikapu cyawe turebemo impapuro… »

Bahise bafata za ntumwa za FPR na Paul Kagame arimo, babashyira mu modoka babajyana ahantu iryo joro, ngo babahate ibibazo.

Ati « Twagezeyo mbere ya saa kumi n’ebyiri. Nka saa sita baza kuza bati ’murashaka icyo kunywa?’ tuti ’Oya’. Batujyana mu ibazwa bafite na bya byuma bireba ko abantu babeshya. Ndabangira nti njye sinshobora, keretse nimunyica mukagishyira ku murambo wanjye. »

Mu bibazo abo bashinzwe umutekano mu Bufaransa babajije Perezida Kagame, harimo kumenya ikibagenza mu Bufaransa n’ibindi.

Mu gihe bari mu ibazwa, izindi ntumwa za FPR Inkotanyi zari zagiye mu Bufaransa zarabimenye zitangira kubashakisha, bituma inzego z’umutekano mu Bufaransa zijya ku gitutu cyo kubarekura.

Ati « Nyuma batujyana ahandi, tuhasanga umuntu ugaragara nk’aho ari umuyobozi wabo, azana ibirahure bya Whiskey, mbabwira ko ntanywa inzoga, nti ndashaka ko mundekura. »

« nka saa kumi n’igice, mbwira Bihozagara nti ntabwo twongera kurara hano, wenda nubwo twarara i Bruxelles. Nuko ashaka umuntu ijoro ryose adushyira mu modoka, turagenda. »

Igitutu cy’u Bufaransa kuri FPR ntabwo cyigeze gihindura intego bari bafite yo guharanira uburenganzira bw’impunzi z’abanyarwanda zari mu mahanga.

Umwaka wakurikiyeho hasinywe amasezerano yo guhagarka imirwano, mu 1993 hasinywa amasezerano ya Arusha, atarashyizwe mu bikorwa kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye Leta ikibigendamo biguru ntege.

U Bufaransa bwatumijeho abarimo Paul Kagame nyuma y’uko FPR yari ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’igihugu

Paul Dijoud wari ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yabwiye intumwa za FPR ko zidashobora gutsinda Leta ya Habyarimana

Jean Christophe Mitterrand ni umwe mu batumiye FPR Inkotanyi i Paris

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha

https://igihe.com/politiki/amateka-y-isi/article/umunsi-paul-kagame-afungirwa-i-paris