Ambasade y’u Rwanda mu Budage yateguye ikiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, baba ababa mu Rwanda no mu mahanga.

Ibi biganiro bizaba kuwa Gatandatu tariki 27 Kanama mu mujyi wa Hannover uherereye mu Majyaruguru y’u Budage, ukaba umwe muri itatu minini iri muri icyo gihugu.

Ibi biganiro byateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda na Diaspora nyarwanda mu Budage. Bifite insanganyamatsiko igira iti “Being a Rwandan is a sacred pact and foundation of our unity” cyangwa se ngo “Kuba Umunyarwanda ni igihango n’umusingi w’ubumwe bwacu”.

Ambasade y’u Rwanda na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco byishimiye kuzahura n’urubyiruko rwinshi kuri uyu wagatandatu nkuko rwabyifuze ubwo basuraga u Rwanda muri gahunda bajemo mu kumenya byimbitse iwabi ku isoko.

Abazatanga ibiganiro muri uyu munsi barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage Igor Cesar, Pasiteri Dr Antoine Rutayisire, Umwanditsi w’ibitabo Marie Kresbach, Umunyeshuri muri Jacobs University Bremen, Vainqueur Gabiro, Musafiri Sebiziga, umuhanzi Jules Sentore na Dj Malik.

Ibi biganiro bizatangira saa yine z’amanywa ku isaha yo mu Budage, bibere mu nzu mberabyombi Kulturzentrum Pavillon iherereye Lister Meile 4, 30161 Hannover.

Hashize igihe gahunda ya Ndi Umuryarwanda itangijwe mu Rwanda, igamije gufasha abanyarwanda kurenga imyumvire y’ibibatanya birimo amoko n’ibindi bakarangamira ibibahuza ari byo Bunyarwanda.

Iyi gahunda yatanze umusaruro mugari mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko ituma biyumvamo Ubunyarwanda kurenza ikindi icyo ari cyo cyose.

Ubushakashatsi ku gipimo cy’Ubwiyunge mu Banyarwanda [Rwanda Reconciliation Barometer] mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko ubwiyunge bwageze ku kigero cya 94.7%. Muri ubu bushakashatsi, Ndi Umunyarwanda niyo nkingi iri imbere kuko igeze ku kigero cya 98.6%. https://www.youtube.com/embed/Tb7s_3-Dj5U

Minisitiri Mbabazi Rosemary ni umwe mu bazatanga ikiganiro

Ambasaderi Igor Cesar azayobora ibi biganiro kuri Ndi Umunyarwanda

Pasiteri Antoine Rutayisire azatanga ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda

Musafiri Sebiziga azaba ari umusangiza w’amagambo

Umwanditsi w’ibitabo Marie Kresbach na we azaba ahari

Lambert Bariho azifatanya n’Abanyarwanda baba mu Budage kuganira kuri Ndi Umunyarwanda

Umuhanzi Jules Sentore azifatanya n’abanyarwanda baba mu Budage mu biganiro bigaruka kuri Ndi Umunyarwanda

Vainqueur Gabiro wiga mu Budage azitabira ibi biganiro

DJ Malik ari mu bazitabira ibi biganiro

https://igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-baba-mu-budage-bazaganira-kuri-ndi-umunyarwanda