Yanditswe na IGIHE

Umuryango w’Abibumbye watanze impuruza ku bimenyetso biganisha kuri Jenoside biri gututumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku buryo hatagize igikorwa amateka ashobore kwisubiramo.

Ni ubutumwa bwanyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, nyuma yo kugirira uruzinduko muri iki gihugu kuva ku bwa 10 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2022.

Wairimu yavuze ko yatewe impungenge n’uburyo imvururu mu Karere k’Ibiyaga Bigari zirushaho gufata indi ntera, mu gihe aka karere ari ko kabereyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 30 Ugushyingo, yagize ati « Imvururu zihari ubu ni ikimenyetso cy’uko sosiyete ifite intege nke; ni icyerekana ko hakiri uburyo butuma urwango rwavuyemo Jenoside mu bihe byashize rukomeza guhererekanwa. »

Ubu butumwa buje mu gihe ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko guhera ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano n’igisirikare cy’icyo gihug, FARDC.

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, muri RDC hari imvugo n’ibikorwa byibasiye abasivile bavuga Ikinyarwanda, aho bamwe bicwa urubozo, bakabwirwa amagambo abakomeretse n’ibindi bashinjwa kuba ibyitso bya M23.

Uruzinduko rwa Alice Wairimu Nderitu rwakurikiye urw’itsinda ry’abatekinisiye bo mu biro bye ryerekanye ko ibipimo Loni igenderaho mu gusesengura ibyaha by’ubwicanyi bigaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo gukwirakwiza imvugo zibiba urwango kandi ko nta buryo buhari Leta yashyizeho bwo kubikemura.

Mu minsi ishize hari bamwe mu banyepolitiki bo muri icyo gihugu bagiye bumvikana bakwirakwiza imvugo zibasira abavuga Ikinyarwanda, bakangurira abandi baturage kubagirira nabi.

Alice Wairimu Nderitu yavuze ko hari ubwiyongere bw’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu, ibitero hirya no hino, ihohotera rishingiye ku gitsina bikorerwa by’umwihariko Abanyamulenge hashingiwe ku bwoko bwabo, aho bafatwa nk’aho bafitanye isano n’abo mu bihugu bituranyi ndetse n’imvururu hagati y’amatsinda y’abantu.

Ubugizi bwa nabi muri RDC ntiburi mu Burasirazuba bw’igihugu gusa, kuko Alice Wairimu Nderitu yagaragaje ko no mu Burengerazuba bw’igihugu ariko bimeze mu moko arimo aba-Suku, Mbala, Yansi, Songe, Luba, Kongo, Yaka na Teke.

Yavuze ko izo mvururu zahitanye ubuzima bw’abaturage abandi bagakomereka, inzu zirasenywa izindi ziratwikwa.

Loni igaragaza ko umuzi w’ubu bugizi bwa nabi n’urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

Kubera ko uyu mutwe ubarizwa ku butaka bwa RDC, Wairimu yakomeje avuga ko byatumye havuka indi mitwe yitwaje intwaro ku buryo kunanirwa kurwanya iyo mitwe ari byo byateye ingaruka zihari uyu munsi.

Yavuze ko gushakira umuti amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, bisaba gukemura umuzi wabyo no kwigira ku masomo y’ibyabaye mu mateka.

Hashize iminsi hari amashusho ateye ubwoba akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho abavuga Ikinyarwanda bicwa bunyamaswa cyangwa bagahohoterwa bazira uko bavutse.

Mu mezi ashize hari andi mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi UDPS ruzenguruka mu murwa mukuru Kinshasa rufite imihoro, ruri guhiga abavuga Ikinyarwanda ngo bicwe.

Leta ya RDC isa n’itarajwe ishinga n’ubwo bugizi bwa nabi kuko nta bagezwa mu nkiko ngo babiryozwe.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu


https://igihe.com/amakuru/article/intumwa-ya-loni-yatanze-impuruza-ku-rwango-rurimo-kugirirwa-abavuga