Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwategetse ko Muhayimana Claude ushinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arekurwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe umwanzuro uzava mu bujurire bwe.

Mu Ukuboza mu 2021 nibwo Muhayimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo guhamywa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 63 wari umushoferi wa Guest House ku Kibuye, akekwaho kuba yaratwaraga abicanyi hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Nyuma y’umwaka urenga Muhayimana ahamijwe iki cyaha, Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwatangaje ko rwafashe umwanzuro wo kumufungura akazakurikiranwa ari hanze mu gihe azaba aburana mu bujurire.

Umunyamategeko wa Muhayimana, Philippe Meilhac yavuze ko uyu mwanzuro w’urukiko bawakiriye neza kandi ufite ishingiro.

Ati “Uyu mwanzuro urimo gushishoza kandi urakwiriye kuko tutazi igihe kuburanisha mu bujurire bizabera, mu gihe cy’iperereza umukiliya wanjye yabaga ari hanze kandi nta kibazo byigeze biteza.”

Mu 1994, uyu mugabo yari umushoferi wa hotel yari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku Kibuye. Ashinjwa ko yatwaraga intagondwa z’Abahutu n’abasirikare bagiye mu bikorwa byo kwica Abatutsi ku misozi yo hirya no hino muri Kibuye ndetse ko yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku kigo cy’ishuri kimwe cyo muri ako gace muri Mata 1994.

Mu iburanisha riheruka, Muhayimana yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kindi yari gukora.

Ati « Ari mwe mwari gukora iki, murumva nari kubigenza nte muri Jenoside, nakoze ibyo nashoboye. Ibindi nabituye Imana. »

Muhayimana yakomeje avuga ko abamushinja ari abateguriwe kumurega ibinyoma bitewe n’uko yinjiye muri RNC, Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda.

Ati “RNC yashinzwe mu 2010. Twateguye imyigaragambyo i Rouen itaragaragaye neza mu maso ya Guverinoma y’u Rwanda. Ibiri kumbaho byose ni ingaruka z’uko ninjiye muri RNC.”

Muhayimana yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo Ihuriro ry’Imiryango iharanira ko abagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa (CPCR) yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishijwe ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba ariko rusubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Muhayimana arekuwe mu gihe, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Karongi bagaragazaga ko batishimiye igifungo yahawe.

Urukiko rwo mu Bufaransa rwarekuye by’agateganyo Muhayimana wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

https://www.igihe.com/ubutabera-2047/article/urukiko-rwo-mu-bufaransa-rwarekuye-muhayimana-wahamijwe-ibyaha-bya-jenoside