Abanyarwanda baba muri California y’Amajyaruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023 bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bitabiriye harimo Abanyarwanda batuye muri Leta ya California bari biganjemo urubyiruko, abayobozi batandukanye muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Dr. Phodidas Ndamyumugabe yatanze ubuhamya bw’inzira yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’uko umuryango we wose wishwe.
Yashimye Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zikarokora abahigwaga.
Umwe mu bayobozi akaba no mu bashinze Kaminuza ya Sonoma State University, Chrstyne Davidian, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi kuba yibukwa iminsi ijana yose, ari ngombwa cyane, ndetse intego ari ukugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho mu Rwanda.
Dr. Boatamo Masupyoe mu ijambo rye we yavuze ko buri gihe iyo habaye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, atumirwa, kandi no kuri iyi nshuro nubwo yari arwaye byari ngombwa ko yitabira akifatanya n’abandi.
Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyubahiro ku nzirakarengane zayiguyemo, ndetse yitsa ku rubyiruko rwavutse nyuma ko hakwiye kuzirikanwa n’ingaruka zirimo ihungabana ruterwa n’ibyabaye ku babyeyi barwo.
Dr. Boatamo yibukije ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwihariko, rukigishwa amateka y’ibyo igihugu cyanyuzemo mu kwirinda no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri California y’Amajyepfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abdul Bigirumwami, we yavuze ko Kwibuka uyu mwaka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kuzirikana ibihe bibi igihugu cyabayemo ndetse no gutekereza ku buryo bitazongera kubaho ukundi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana, mu butumwa bwe yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguha agaciro ndetse n’icyubahiro abishwe no gufata mu mugongo abarokotse.
Yashimangiye ko inshingano yo gukumira « Jenoside ari iya buri wese » kugira ngo ibyabaye bitazasubira.
Yagaragaje ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, hakigaragara ikibazo cy’ingengabitekerezo yayo ibi ahanini bigakorwa n’abayigizemo uruhare n’abambari babo bashaka guhunga amateka ashaririye bashoyemo igihugu.
Yasabye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi kubyamagana mu buryo bwose bushoboka.
Muri uyu muhango kandi hanacanwe urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’Abanyarwanda, ndetse hanatangwa ubutumwa bumuhumuriza kandi bwubaka.
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje hirya no hino ku Banyarwanda batuye mu ntara esheshatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri iki gihe cy’iminsi ijana.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uguha agaciro n’icyubahiro abishwe
Abitabiriye iki gikorwa bibukijwe ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buri wese
Abanyarwanda batuye muri Leta ya California bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi