Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Ugushyingo, Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, aherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Let. Gen. Charles Kayonga n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo, bakiriye Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mwando Nsimba, wari uherekejwe n’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Kongo harimo umugaba mukuru w’ingabo Lt. Gen. Didier Etumba.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kanombe, minisitiri w’ingabo wa Congo yatangarije abanyamakuru ko aje mu nama na mugenzi we w’u Rwanda mu rwego rwo kuganira uko umutekano wifashe mu bihugu byombi, aho asanga hari intambwe yatewe ku mpande zombi.

Minisitiri Mwando Nsimba aje mu Rwanda nyuma y’uruzinduka Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yagiriye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize, na nyuma y’ibindi biganiro bitandukanye byagiye biba mu rwego rwo kurebera kamwe uburyo umutekano wakomeza kubugwabungwa muri aka karere.

Muri iyi nama bararebera hamwe uko umutekano wifashe mu bihugu byombi, ndetse n’icyakorwa kugirango umutekano usesuye urusheho gushinga imizi. Minisitiri w’ingabo wa Congo kandi yatangaje ko bakomeje gukora ibishoboka byose ngo mu rwego rwo kurwanya umutwe wa FDLR.

image
Minisitiri Mwando Nsimba akigera ku kibuga cy’indege

image
Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe, umugaba mukuru w’ingabo Lt Gen Kayonga
n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayizari, baje kwakira minisitiri w’ingabo wa Congo

image
image
Minisitiri Mwando Nsimba yakirwa na Gen Kabarebe
image
Minisitiri Mwando Nsimba arikumwe n’abari bamuherekeje

image
Abaminisitiri bombi ubwo baganiraga n’abanyamakuru

Olivier MUHIRWA

http://www.igihe.com/news-7-11-8264.html
Posté par rwandaises.com