Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baracyari mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe, hazirikanwa ibikorwa by’indashyikirwa umaze kugeza ku Banyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, haba mu bikorwaremezo, ubukungu, ikoranabuhanga, umutekano n’ibindi.

FPR Inkotanyi ni umuryango uyoboye u Rwanda rukomeje urugendo rudasanzwe rw’iterambere.

Abanyarwanda baba mu mahanga [Diaspora], bagize uruhare rukomeye mu byagezweho muri iyi myaka ishize kandi umusanzu wabo wo gukomeza guteza imbere igihugu urakenewe cyane.

Uruhare rw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu iterambere ry’igihugu ruhera ku buryo bakomeje kwiyongera cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo gukorera igihugu, ahanini biturutse ku kwesa imihigo FPR Inkotanyi iba yarahize imbere y’Abanyarwanda.

Guhuza imbaraga ni indi ntwaro ituma basenyera umugozi umwe. Mu myaka ishize Abanyamuryango ba FPF Inkotanyi batuye, biga, cyangwa bakorera ku Mugabane w’u Burayi bateguye inama rusange zibahuza mu bihugu bitandukanye, iheruka yabereye mu Busuwisi, hari iyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuza n’abo muri Canada n’iteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka izabera mu Budage.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko muri rusange uko imyaka ishira ari na ko uyu Muryango urushaho gukura no gukomera, bikaba ari byiza kandi bitanga icyizere cyane biturutse no ku rubyiruko rukomeje kwitabira ibikorwa byawo no kubigiramo uruhare rufatika ati « ni ibyo gushima ».

Yavuze ko icyo umuryango witeze ku banyamuryango bawo bari muri Diaspora, baba abahakorera, abanyeshuri n’abahatuye ari uguhoza igihugu cyabo n’abagituye ku mutima.

Ati “Baharanire gukora cyane kandi neza kuko ari byo soko y’iterambere Umuryango FPR wifuza kugeza ku Banyarwanda. Bahahe ubumenyi bukwiye, barushakire imbuto n’amaboko, barwagurire amarembo”.

Yijeje Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu mahanga ko batazigera bahezwa mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu kuko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi, bakwiye kubyumva uko, bakabiharanira, bakaba indashyikirwa ku ruhembe barasaniraho.

Ati “Abanyamuryango batuye mu mahanga ni indorerwamo amahanga areberamo ishusho y’u Rwanda. Basigasire ibyagezweho ndetse barusheho gukora byinshi byiza bihesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Ambasaderi Gasamagera avuga ko abanyamuryango batuye mu mahanga, bagize uruhare rukomeye mu byagezweho muri iyi myaka ishize kandi rwari mu nzira y’iterambere ry’igihugu akaba ari ingirakamaro kandi bitezweho kongera imbaraga mu byo bakora, yaba mu ishoramari, mu ikoranabuhanga no mu bindi bikorwa biteza imbere igihugu.

Ibyo Umunyamabanga wa FPR Inkotanyi ateganyiriza abanyamuryango mu myaka itanu

Mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’Isabukuru yayo y’imyaka 35, Perezida Kagame yatorewe gukomeza kuba Chairman ku majwi 99,8%, yungirijwe na Uwimana Consolée, naho Amb. Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.

Ambasaderi Gasamagera yashimiye Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, n’Abanyamuryango ku cyizere bamugiriye bakamutorera kuba Umunyamabanga Mukuru.

Yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere, ibikorwa bizibanda ku gushyira mu bikorwa Manifesto ya 2017-2024 FPR- Inkotanyi yemeye kugeza ku Banyarwanda.

Ni ibikorwa bishyirwa mu bikorwa mu buryo bushimishije kandi bikwiye kongeramo imbaraga kugira ngo 2024 izagere byageze ku ntego no kurenzaho.

Nubwo ari ibikorwa byahuye n’imbogamizi zitandukanye cyane cyane icyorezo cya Covid-19 cyagabanyije umuvuduko mu kwesa imihigo Abanyarwanda biyemeje. Amb. Gasamagera yemeza ko ibyo umuryango wiyemeje bizagerwaho.

Ati “Ikigaragarira buri wese ni umuvuduko twasubiyeho nyuma ya Covid 19, mu kugera ku ntego twiyemeje mu bukungu, mu buzima, mu bikorwaremezo biteza imbere umuturage, ibikorwa birivugira kandi biracyaza”.

Mu myaka itanu iri imbere, ibikorwa FPR Inkotanyi yifuza kugeza ku Banyarwanda bizikuba ubugira kenshi kandi mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu nk’ibikorwaremezo biteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda, ikoranabuhanga, ubukungu, umutekano usesuye, ishoramari n’ibindi.

Amb. Gasamagera ati “Ibikorwa twifuza kugeraho ni byinshi kandi bizashyirwa mu bikorwa nk’uko FPR Inkotanyi n’ubundi itajya itezuka ku nshingano yihaye yo guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Amb. Gasamagera kandi yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho igaragara hose, cyane mu Karere no mu bihugu by’i Burayi na Amerika, aho cyane cyane urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rugakwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango bashingiye ku mateka agoretse bigishwa.

Yashishikarije abanyamuryango kwigisha abato amateka nyayo y’igihugu cyabo no kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ihemberwa nkana n’abakuru bakayicengeza mu bato.

Gasamagera yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baba muri Diaspora kwagurira u Rwanda amarembo

https://

karirima@igihe.com

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwagurira-u-rwanda-amarembo-umukoro-fpr-inkotanyi-yahaye-abanyamuryango-bayo-bo