Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni yatangaje ko itariki u Rwanda rwibohoyeho ari umunsi udasanzwe kuko igihugu cyongeye kubaho mu bumwe kandi abantu bagira uburenganzira n’amahirwe angana.

Yabigarutseho mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora byabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023.

Ambasaderi James Musoni yagejeje ku bitabiriye ibi birori amateka u Rwanda rwanyuzemo kugeza rubonye ubwigenge mu 1962, abereka ko icyo gihe cyose ubutegetsi bwari buriho bwakomeje gutoteza Abatutsi, bakorerwa ivangura no guhezwa mu mashuri no mu mirimo.

Iri vangura n’irondakarere byakomeje kuranga ubutegetsi kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihagarikwa n’ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame.

Yagarutse ku bikorwa bikomeye u Rwanda rwagezeho nyuma yo kwibohora, birimo kugera ku ntego z’ikinyagihumbi mu by’ubuzima, kugira uruhare rukomeye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Yashimangiye ko mu umutekano usesuye uri mu Rwanda ari wo utuma ba mukerarugendo bahitamo kuhasura, anagaruka ku ntambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Amb Musoni yasobanuye ko hatewe intambwe ishimishije mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge ku buryo ubu Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana mu gihugu.

Ati “Nubwo mu ngeri zose hari iterambere rigaragara, Abanyarwanda bazi neza ko igikenewe cyane ari ukubaka ibirambye. Niyo mpamvu urubyiruko ari rwo shingiro rya gahunda z’iterambere ry’igihugu, kugira ngo ruhabwe ibikenewe byose ngo ruzabashe gusigasira indangagaciro zacu, kandi ruzihererekanye ikiragano ku kindi.”

Amb Musoni yashimye abaturage ba Zimbabwe na Guverinoma y’iki gihugu uburyo bafashe mu mugongo u Rwanda mu bihe bikomeye by’ibiza biheruka guhitana abantu 135 muri Gicurasi 2023.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Amon Murwira yavuze ko kuba itariki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge yegeranye n’iyo kwibohora bisa n’ibyasobanura ko ibibi byakozwe n’abakoloni byagombaga gutsindwa burundu n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu.

Ati “Uyu munsi, buri gihe itariki ya 4 Nyakanga isobanura ukuvuka bundi bushya kw’igihugu, mu mirongo ngenderwaho mishya, kongera kugira agaciro n’icyizere cyo kubaho kw’abanyarwanda. Kuzirikana ibyo bituma duha icyubahiro intwari zatanze ubuzima bwazo ngo igihugu kibe uyu munsi ari igihugu gikomeye.”

Murwira yashimye ibikorwa by’iterambere byagezweho mu Rwanda mu bihe bitandukanye by’umwihariko mu bumwe n’ubwiyunge n’iterambere ry’ubukungu.

Yavuze ko Zimbabwe izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza mu ngeri ibihugu byombi bifitemo imikoranire.

Muri Gicurasi u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye atatu arimo ajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga, imiturire, n’iterambere ry’abagore. U Rwanda kandi rumaze igihe rwakiriye abarimu b’abanyazimbabwe baje gutanga umusanzu mu kuzamura urwego rw’uburezi mu Rwanda.

https://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/abanyarwanda-baba-muri-zimbabwe-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-bibutswa