Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda, aho yitabiriye Inama y’Ihuriro rya 23 ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo, World Travel and Tourism Council (WTTC) izabera i Kigali.

Uyu Mukuru w’Igihugu yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Yakiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc.

Imirimo y’inama y’iri huriro iteganyijwe tariki 1-3 Ugushyingo 2023, aho izaba yigira hamwe iterambere ry’ubukerarugendo.

Ni ubwa mbere inama nk’iyi ibereye muri Afurika. Ni mu rwego rwo kwishimira iterambere uyu mugabane umaze kugeraho mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Biteganyijwe ko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu ari umwe mu bakuru b’ibihugu bazageza ijambo ku bandi bazaba bayitabiriye.

Mu bandi banyacyubahiro bazayigaragaramo harimo Perezida Paul Kagame, uwa Togo, Faure Gnassingbé, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, Minisitiri w’Intebe wa Lesotho n’abandi.

Mu bandi bazatanga ibiganiro muri iyi nama harimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Francis Gatare n’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA), Yvonne Manzi Makolo.

Umuyobozi wa WTTC, Julia Simpson, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kuganira no gutegura ahazaza h’ubukerarugendo.

Ati “Iyi nama izitabirwa n’abayobozi, abahanga udushya n’abafata ibyemezo baturutse hirya no hino ku Isi, kugira ngo twigire hamwe ahazaza h’uru ruganda. Ni umwanya wo gutegura no gutekereza ku hazaza hakomeye gusa, ahubwo hatanga amahirwe kuri bose kandi harengera ibidukikije.”

Yakomeje avuga ko bahisemo ko izabera mu Rwanda kuko ari igihugu cyamaze gushinga imizi mu bukerarugendo kandi ko ibikorwa byabwo bitanga umusanzu mu bukungu bw’Umugabane wa Afurika.

Perezida Suluhu yaherukaga mu Rwanda mu 2021, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda ndetse hagasinywa amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-suluhu-wa-tanzania-ategerejwe-mu-rwanda