Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yashyikirije Perezida w’iki gihugu, Nana Akufo-Addo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ambasade y’u Rwanda muri Ghana yabitangaje ibinyujije ku Rubuga rwa X aho yagaragaje ko Ambasaderi Mbabazi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, akanashima umubano w’ibihugu byombi.

Ubutumwa bukomeza buti “Uyu munsi, Ambasaderi Mbabazi yashyikirije Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu mu birori byabereye mu biro bya Perezida i Accra.”

“Yashimye kandi umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Ghana ndetse yiyemeza gukomeza kuwagura.”

Ubu butumwa bukomeza bugaragaza ko Perezida Akufo-Addo yashimye Rosemary Mbabazi wamushyikirije inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda, yemera gutanga ubufasha mu koroshya imikoranire by’umwihariko mu bucuruzi.

Yavuze ko kandi yiteguye gukomeza gushimangira ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA riba igisubizo.

Perezida Nana Akufo-Addo yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gufungura ambasade yacyo mu Rwanda mu gihe cya vuba mu gushimangira imikoranire n’imibanire y’ibihugu byombi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Rosemary Mbabazi nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana ku wa 24 Werurwe 2023.

Mbabazi yabaye Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri zirimo iy’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’iyari ishinzwe Ikoranabuhanga ndetse yananyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere aho yari ashinzwe ibijyanye n’Ishoramari.

Ambasaderi Mbabazi afite uburambe mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ishoramari na Politiki, ku buryo ari ibintu bizamufasha mu gushyira imbere ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Ghana.

Yari yagaragaje ko kuba igihugu cya Ghana agiye guhagarariramo u Rwanda ari na cyo gifite icyicaro cy’Isoko Rusange rya Afurika bizamufasha gufasha Abanyarwanda kubyaza umusaruro amasezerano arishyiraho.

Mbabazi yanagaragaje ko azibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda baba muri Ghana, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere indangagaciro z’Umuco Nyarwanda.

https://www.igihe.com/diaspora/article/amb-rosemary-mbabazi-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri