Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga.

Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame mu biro bye, Lusail Palace, kuri uyu wa Gatandatu. Ibiganiro byabo byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kurushaho kuwagura.

Banaganiriye kandi ku bibazo bireba akarere n’ibindi mpuzamahanga bifite aho bihuriye n’ibi bihugu byombi nk’intambara iri kubera muri Gaza.

Ibiganiro byabo byitabiriwe na Sheikh Saud bin Abdulrahman Al Thani uyobora Ibiro bya Emir wa Qatar; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi n’abandi bayobozi bakuru.

Ku ruhande rw’u Rwanda, byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari, Jeanine Munyeshuli n’abandi bayobozi bakuru.

Qatar ifite ishoramari rikomeye mu Rwanda ririmo Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ndetse iri mu nzira zo kwegukana imigabane ingana na 49% muri RwandAir.

Iri no mu ishoramari rijyanye n’amahoteli mu Rwanda n’ibindi.

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-emir-wa-qatar-202943