Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Perezida Andrzej Duda yageze mu Rwanda avuye muri Kenya ku mugoroba wo ku wa Kabiri. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo yamwakiriye. Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame na Duda bagirana ibiganiro b’abahagarariye abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Pologne, bigamije ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukungu bihuriweho n’impande zombi.
Nyuma ya Saa Sita, biteganyijwe ko Perezida Duda asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirushyinguyemo.
U Rwanda na Pologne bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu bucuruzi kuko nko mu 2016, itsinda ry’abashoramari bahagarariye ibigo 10 byo muri Pologne bikora mu bijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’iby’imiti, ndetse n’abatanga serivisi zo kwakira abantu bagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Abashoramari bo muri Pologne bafite ibikorwa bikomeye mu Rwanda birimo n’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu karere ka Gasabo.
Ni rwo ruganda rwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rufite ubushobozi bwo gushongesha rukanatunganya gasegereti mu gihe mu myaka yashize, yacukurwaga ikajya gutunganyirizwa mu mahanga.
Muri Pologne hari abanyarwanda benshi bagiyeyo kwiga muri kaminuza. Nko kuva hagati ya 2018-2020, abarenga 1000 bari bamaze kujya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu zaba iza leta n’izigenga.
Pologne ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bifite uburezi buteye imbere. Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-mugenzi-we-wa-pologne