Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, ari mu Rwanda kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024.
Ubwo Kiir yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda ni yo yemeje amakuru y’uru ruzinduko rw’akazi rwa Perezida Kiir.
Yagize iti “Perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.”
Byitezwe ko ahura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, baganire ku bufatanye bw’ibihugu byombi ariko no ku bibazo byugarije akarere.
Nyuma y’aho tariki ya 11 Mutarama 2024 u Burundi bufunze imipaka yabwo n’u Rwanda, ubunyamabanga bukuru bwa EAC bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’umubano ukomeje kuzamba muri uyu muryango.
Hashize iminsi mike, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, asanze Perezida Kiir i Juba muri Sudani y’Epfo, baganira kuri ibi bibazo, banashyiraho umurongo w’uburyo bigomba gukemukamo urimo kuganiriza impande zose bireba.
Perezida Kiir yamenyesheje Dr Mathuki ko ateganya kohereza intumwa ze muri ibi bihugu kugira ngo zimugerezeyo ubutumwa mbere y’uko abijyamo. Nta gihindutse, muri iyi minsi ashobora kugera no mu Burundi na RDC.
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sudani-y-epfo-ari-mu-rwanda