Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wagaragaje ko imiyoborere mibi iri mu ntandaro y’intambara zikomeje kubera mu ntara zigize uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Akanama ka EU, mu itangazo kashyize hanze kuri uyu wa 4 Werurwe 2024, kagaragaje ko bidakwiye ko hakomeza gukoreshwa imbaraga z’igisirikare, ahubwo ko impande zihanganye zikwiye kuyihagarika, zikajya mu biganiro nk’uko biteganywa n’imyanzuro yafatiwe i Luanda na Nairobi mu 2022.

Mu gihe iyi ntambara yasubije inyuma umubano wa RDC n’u Rwanda, aka kanama kasabye ibi bihugu kwirinda icyatuma bijya mu ntambara, ahubwo ko byaganira ku buryo byakemura impamvu muzi z’amakimbirane bifitanye, bigendeye ku mirongo yatanzwe ku rwego rw’akarere.

EU irahamya ko mu gihe impamvu muzi z’intambara ihanganishije ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 zakemurwa, byafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere birambye.

Iti “EU iracyigikiye amahoro, umutekano n’iterambere ry’uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange. Byagerwaho binyuze mu gukemura impamvu muzi zose z’umutekano muke n’ihungabana ry’akarere, zirimo imiyoborere mibi, ruswa, kugira ibigo biheza, umuco wo kudahana, gukoresha nabi ububasha no kurwanira kugenzura ubutaka n’undi mutungo kamere, ndetse no gukoresha inzira zitemewe zo kunyuzamo umutungo kamere.”

Uyu muryango wagaragaje ko Leta ya RDC n’abandi bantu bo mu karere bakorana na FDLR; umutwe ugizwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, usaba ko uburyo bwose ubu bufatanye bubamo bwahagarara.

Muri RDC hakomeje kumvikana imvugo z’urwango zibasira amoko na politiki izishyigikira. Uyu muryango wagaragaje ko mu bazenyegeza harimo abanyapolitiki n’abahagarariye za sosiyete sivili, ubasaba guharanira icyatuma iki gihugu kibona amahoro, aho gukomeza kugishyira mu bibazo.

Uti “EU irashimangira ko yamagana imvugo z’urwango, izibasira abanyamahanga na politiki ishingiye ku ivanguramoko. Irasaba abanyapolitiki n’abagize za sosiyete sivili gushyigikira ibiganiro by’amahoro, ntibakomeze kwenyegeza.”

Uyu muryango utanze ubu butumwa mu gihe igisirikare cya RDC n’izindi ngabo zigifasha kurwana na M23, gikomeje gushyira intwaro ziremereye hafi y’umujyi wa Sake na Goma. Ni igikorwa kigaragaza ko icyizere cy’uko intambara yahagarara mu gihe cya vuba ari gike.

https://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/eu-yagaragaje-imiyoborere-mibi-ya-rdc-nk-intandaro-y-intambara-yo-mu