Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko ashyigikiye inzira zo gukemura ibibazo hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda binyuze mu nzira z’ibiganiro.
Ibi byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku wa 21 Werurwe 2024, ubwo yari amaze kugirana ikiganiro na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza hagati ya RDC n’u Rwanda.
Itangazo ryagize riti “Perezida wa Repubulika (Macron) yakiranye yombi umuhate wa Perezida wa Angola mu gukemura ibibazo bya Congo, by’umwihariko uburyo bwo kubikemura mu nzira ya dipolomasi, akaba ashyigikiye byimazeyo iyo nzira y’ubuhuza mu gutuma haboneka igisubizo ku makimbirane biciye mu biganiro, nk’uko aherutse kubyibutsa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’uwa RDC, Félix Tshisekedi.”
Muri Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko yiteguye kuba yasubira mu biganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, hagamijwe gushaka igisubizo cy’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibi bihugu byombi.
Perezida Macron atangaje ibi nyuma y’uko u Bufaransa bwagiye bugerageza guhosha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.
Muri Nzeri mu 2022, Perezida Paul Kagame, mugenzi we, Félix Tshisekedi na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro.
Aba Bakuru b’Ibihugu bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari hateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu nkuru Jeune Afrique yatangaje muri uwo mwaka yavuze ko ifite amakuru yizewe avuga ko u Bufaransa bwinjiye mu bikorwa byo guhuza u Rwanda na RDC ku bw’amakimbirane bifitanye.
Amakuru avuga ko muri Kamena 2022, ubwo umwuka mubi wari wifashe nabi cyane hagati y’ibihugu byombi, Perezida Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akaza kwiyemeza ko azahamagara Perezida Félix Tshisekedi kuri telefone.
Bivugwa kandi ko kugira ngo habeho ubuhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço Perezida Macron yabigizemo uruhare ndetse agakomeza gushyigikira intambwe zose zagendaga ziterwa.
Perezida Macron yakiranye yombi umuhate wa Perezida wa Angola mu gukemura ibibazo bya Congo