Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Charles Michel, yagarutse ku burangare bw’uyu muryango, muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko ubu ntacyo ufite cyo kuvuga uretse kwicuza no kugaragaza umutima umenetse.

Yabigarutseho mu butumwa yatanze ku wa 07 Mata 2023 ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange byibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muyobozi yishyize mu mwanya w’abahigwaga mu 1994, aho abagabo, abagore n’abana bicwaga umusubirizo umuborogo ari wose, abicanyi basahura iby’abo bicaga, babagirira nabi bikabije mbese ari akaga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Byari ibihe abicwaga baborogaga basaba gutabarwa ari na ko imihoro ivuza ubuhuha, abicanyi bagakomeza ibyo bikorwa kugeza ubwo batwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.”

Icyakora yagaragaje ko nubwo ibyo byabaye, byabereye mu maso y’umuryango mpuzamahanga, utaranagize icyo ukora kugira ngo Jenoside yabaga ihagarikwe mu maguru mashya.

Ati “Tuje imbere yanyu twiyoroheje. Nkanjye nk’Umubiligi, Umunyaburayi nyuma y’iyi myaka 30 nzi neza icyo u Burayi, umugabane wanjye ugomba uwanyu wa Afurika. Nzi neza amateka ndetse n’aho yakomotse. Nzi ibyabaye byose.”

Uyu muyobozi yavuze ko uko gutererana u Rwanda ari ko kwatumye n’igihugu cye cy’inkomoko ni ukuvuga u Bubiligi, gisaba imbabazi, kuba ntacyo cyakoze ngo gikumire ubutegetsi bwariho butegura Jenoside kandi kibizi.

Yavuze ko ku bw’izo mpamvu ari ngombwa kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, “nk’uburyo bwo kwigira ku makosa yabaye kugira ngo himakazwe Isi izira ikibi ukundi.”

Yibukije ko Umugabane w’u Burayi wahuye n’ibibazo bikomeye bitari intambara z’Isi gusa, ahubwo na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ni ibikorwa agereranya n’ibyo u Rwanda rwahisemo, aho abaturage bahisemo ubutabera bunoze, kubabarira, ubwiyunge “ibyagize uruhare mu kwimakaza uburezi kuri bose, ubuzima budaheza kubaka ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ibindi.”

Ati “Iyi myaka 30 yaranzwe n’iterambere ndetse n’umutima wo kudaheranwa n’agahinda nk’uko bigaragara.”

Yerekanye ko Abanyarwanda banyuze mu bikomeye ariko bahitamo kwishakamo ibisubizo bibafasha gukira ibikomere, bubaka buri kimwe cyose gahoro gahoro nta gusubira inyuma kuko bari bazi icyo bashaka.

Ati “Babifashijwemo no kwicara hasi bakaganira ku byabaye, bamwe bagasaba imbabazi abandi bakababarira, bituma bongera gukora sosiyete yubaha buri wese ndetse ishingiye ku bumuntu. Ibi bigaragaza ko abaturage bakomoka mu bice bitandukanye babana mu mahoro.”

Icyakora Michel yavuze ko bidapfa kugerwaho gutyo gusa, ahubwo bisaba imbaraga n’umurava udasanzwe kugira ngo iki cyizere cyo kubaho kigaruke mu bantu, agasaba ko buri wese yaharanira kugera kuri uru rwego.

Ku rundi ruhande Michel yagaragaje ko nubwo Isi ikomeje gutera imbere mu nguni zose bigizwemo uruhare n’ubumenyi bwa muntu, inakomeje kugaragaramo ibibazo byo kudatanga ubutabera bukwiriye, ubusumbane, ivangura, ubugizi bwa nabi ndetse n’amakimbirane atarangira.

Yagaragaje ko kuri ubu nk’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi baha agaciro indangagaciro ka kimuntu nk’uko Amasezerano ya Loni abishimangira, akavuga ko izo ndangagaciro ziramutse zimakajwe, abantu batakongera kubona amahano nk’ayabaye mu bihe byashize.

Ati “Ni na yo mpamvu tunenga twivuye inyuma ibitero biherutse kugabwa na Hamas ndetse tugasaba ko imbohe uyu mutwe watwaye zarekurwa byihuse.”

Yagaragaje ko batangiye gutekereza izindi ngamba aho ibikorwa by’ubutabazi, kurambika intwaro ari ingenzi nk’uburyo bwo kubaha ibyemezo by’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Charles Michel yagarutse ku bugwari bwaranze uyu muryango bujyanye no gutererana Abatutsi bicwaga ubwo Jenoside yari irimbanyije

Igihe.com