Perezida Paul Kagame yashimye byimazeyo ibihugu byagize uruhare mu kongera kuvuka k’u Rwanda kugeza ubwo rugera ku iterambere ruriho nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Uganda na Afurika y’Epfo.

Umukuru w’Igihugu, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 7 Mata 2024, yabanje kwisegura ku bihugu atari buvuge, agaragaza ariko ko ari byinshi byafashije u Rwanda ku giti cyabyo.

Yagize ati “Urugero Uganda yahetse umutwaro w’ibibazo by’imbere mu Rwanda mu myaka myinshi, yewe yananenzwe ku bw’ibyo.”

Kuri Uganda, iki gihugu ni cyo cyari gicumbikiye Abanyarwanda benshi mu bishyize hamwe, bakarema umutwe wa gisirikare wa RPA-Inkotanyi watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990.

Iki gihugu cyanashinjwe guha abarwanyi ba RPA ubufasha burimo intwaro n’imyitozo ya gisirikare, cyane ko abofisiye batangije uru rugamba nka Gen Maj Fred Rwigema na Paul Kagame babaga mu gisirikare cyayo.

Perezida Kagame yatangaje ko “abayobozi n’abaturage ba Ethiopia na Eritrea” bafashije u Rwanda kongera kwiyubaka nyuma yo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasobanuye ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yari umwe mu basirikare bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yari ikirangira.

Umukuru w’Igihugu yazirikanye ko Kenya, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania byacumbikiye Abanyarwanda bari barahunze jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwicanyi bwayibanjirije.

Kuri Tanzania by’umwihariko, Perezida Kagame yibukije abitabiriye iki gikorwa ko Julius Nyerere wayoboraga iki gihugu atacumbikiye Abanyarwanda gusa, ahubwo ko yanagize uruhare rukomeye mu biganiro bya Arusha byahuje Leta y’u Rwanda yayoborwaga na Habyarimana Juvénal na FPR Inkotanyi.

Ati “Ibihugu byinshi bihagarariwe hano byohereje abahungu babyo n’abakobwa mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda. Abo basirikare ntabwo batereranye u Rwanda, ahubwo ni umuryango mpuzamahanga wadutereranye. Mpaye icyubahiro umupfakazi wa Captain Mbaye Diagne wapfuye gitwari ubwo yarokoraga Abanyarwanda benshi.”

Yibukije ko ba Ambasaderi ba Nigeria, Czech na New Zealand muri Loni, bakoresheje inyito nyayo ya jenoside yakorewe Abatutsi, ntibakangwa n’igitutu cya politiki cy’ibihugu bikomeye cyane byifuzaga ko ukuri guhishwa, ati “Tubakomeye amashyi.”

Umwihariko wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yatangaje ko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, Afurika y’Epfo yayoborwaga na Nelson Mandela yabaye u Rwanda hafi, irufasha mu gusana inzego zari zarangiritse.

Yasobanuye ko iki gihugu cyishyuriye u Rwanda abaganga bo muri Cuba, baza kurufasha kubaka urwego rwarwo rw’ubuvuzi rwari rwarasenyutse, inafasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kwiga muri kaminuza batishyuye nk’abanyamahanga.

Yagize ati “Afurika y’Epfo yatwishyuriye abaganga bo muri Cuba kugira ngo badufashe kubaka urwego rwacu rw’ubuvuzi rwari rwarasenyutse, ifungurira abanyeshuri b’Abanyarwanda kaminuza zayo, bishyura nk’abenegihugu.”

Perezida Kagame yatangaje ko mu banyeshuri b’Abanyarwanda Afurika y’Epfo yafashije, harimo abarokotse jenoside ndetse n’abakomoka ku bagize uruhare muri jenoside, kandi ko abenshi muri bo ubu ari abayobozi.

Ati “Abenshi barakomeje, baba abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu cyacu. Uyu munsi babayeho mu buzima bushya.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye ibihugu byo ku y’indi migabane n’imiryango mpuzamahanga byagize uruhare mu iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’imyaka 30.

Umukuru w’Igihugu yashimiye ibihugu byose byagize uruhare mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda

Par Igihe.com