Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Buyapani ndetse n’abayobozi muri icyo gihugu bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa ko iyo Jenoside yatumye u Rwanda rwiyemeza kurinda amahoro n’ahandi ku Isi kuko rwaciye mu bihe bikomeye cyane byo kutayagira.

Iki gikorwa cyabaye ku itariki 8 Mata 2024, kibera mu cyumba cy’inama cya UN University Hall kiri i Tokyo mu Murwa Mukuru w’u Buyapani.

Hateraniye Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, inshuti zabo, abayobozi mu Buyapani ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga inyuranye.

Ambasaderi Mukasine Marie Claire uhagarariye u Rwanda mu Buyapani, yibukije abitabiriye iki gikorwa ko u Rwanda rwibuka mu rwego gusigasira ubumwe, komora ibikomere ndetse no kwirinda ko ihungabana ryahererekanywa mu bisekuru by’ahazaza.

Yavuze ko Jonoside yakorewe Abatutsi ari amwe mu mateka ashaririye cyane u Rwanda n’Isi yose byanyuzemo, aho abantu barenga miliyoni bishwe nta kurobanura kandi mu gihe cy’iminsi ijana yonyine.

Ati “Tugomba kumenya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashoboraga kwirindwa. Twashoboraga guhangana n’abateguye umugambi wagejeje kuri aya mahano ateye agahinda. Uyu munsi turibuka dusubiza icyubahiro abishwe ariko tunafata mu mugongo n’abacitse ku icumu”.

Yashimangiye ko imyaka 30 ari nayo u Rwanda rumaze mu kiragano gishya cy’ubumwe buzira urwango kandi rwimakaza Ndi Umunyarwanda na politiki idaheza.

Ambasaderi Mukasine yongeyeho ko nubwo hari iyo ntabwe nziza imaze guterwa ndetse inatanga icyizere ariko hakiri abakomeje kumvikana hirya no hino ku Isi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi birengagije imbaga yahitanye.

Gusa yavuze ko u Rwanda ubu ruhagaze neza mu kurinda amahoro kuko rwabaye mu bihe bibi byo kutayagira.

Ati “Mu rwego rwo guharanira ko ibyabereye mu Rwanda mu 1994 bitazongera kuba n’ahandi, u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu ukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi. U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byohereza ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungiririje w’u Buyapani, Fukazawa Yoichi yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye agahinda ariko ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye buzatuma bidasubira ukundi.

Ati “U Rwanda rumaze gushimangira gahunda yo kwibuka kandi bifasha guca mu bikomeye byinshi no gutera imbere binyuze mu kubaka ubumwe uko ibiragano bigenda bisimburana. U Buyapani bukomeje gushyigikira gahunda nziza y’u Rwanda yo guharanira ko nta handi hakongera kuba amahano ku Isi”.

Yoichi kandi yishimiye cyane iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo, ubu rukaba ruhagaze neza ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Mu myaka 30 ishize ku buyobozi bwa Perezida Kagame, u Rwanda rwabashije kuba ahantu heza ho gukorera ubucuruzi kandi ruri no gutera intambwe yo kuba Igihugu gifite iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Ntewe ishema n’ukuzahuka mu buryo bw’umwihariko by’u Rwanda ndetse no gutera imbere”.

Yashimye kandi imibanire y’u Rwanda n’u Buyapani irangwa n’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubuhinzi, uburezi, ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga ndetse ko bizakomeza kwaguka kurushaho.

Ambasaderi Mukasine Marie Claire yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurinda amahoro ku Isi kuko rwaciye mu bihe bikomeye byo kutayagira

Yoichi yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye agahinda ariko ko u Buyapani buzakomeza ubufatanye buzatuma bidasubira ukundi

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Buyapani

Karirima@igihe.com

https://igihe.rw/diaspora/article/u-buyapani-bibutse-basobanurirwa-ko-jenoside-yigishije-u-rwanda-kuba-umurinzi-w