Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yatangaje ko yishimiye Abanyarwanda bakomeje kumugirira icyizere, kinarushaho kwiyongera, anahishura ko atajya yumva ashobewe n’iyo haba hari ibibazo bikomeye kubera abo ayoboye bakomeza kumwizera.

Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yari imaze gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuva tariki 14-15 Nyakanga 2024.

Mu majwi arenga 78.9% yabaruwe, Paul Kagame yagize 99.15% mu gihe Dr Frank Habineza wa DGPR afite 0.53%, na ho umukandida wigenga Philippe Mpayimana we iby’ibanze bigaragaza ko afite amajwi 0.32%.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangaje ko kugira amajwi menshi gutya bigaragaza icyizere Abanyarwanda bamufitiye ndetse kigenda cyiyongera uko iminsi yigira imbere.

Ati “Mbishyize mu buryo bw’ubuzima bw’abantu, bw’umuntu nanjye bundeba, iki gikorwa cy’amatora, cyo kwiyamamaza twabanje, cyo gutora, noneho n’ibitugaragarijwe bimaze gusohoka bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomoye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu ngo ahite akugarurira icyireze. Ni ikintu wubaka ubundi mu gihe.”

Yakomeje avuga ko igihe cyose atajya yiheba kuko no mu bikomeye icyizere afitanye n’abaturage kimufasha kumva ko bazafatanya bakabikemura.

Ati “Niba mujya mwitegereza kandi muri iyi myaka tumaranye n’ibikorwa byinshi ari ko rimwe na rimwe bigorana, hari uwari wambona nsa n’uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na busa no mu bigoranye tuzanyuramo cyangwa tumaze kunyuramo. Ni cya cyizere mba mfitanye namwe nizeye ko tuzabikemura.”

Perezida Kagame yahamije ko iby’ibanze byavuye mu matora byatangajwe ari ubudasa inshuro nyinshi buyobera amahanga.

Ati “Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza ahuwo bikiyongera. Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw’Abanyarwanda. Ndabashimira rero nk’Abanyarwanda, nka FPR ituri imbere mu bitekerezo, mu bikorwa, mu ngiro ya politike, ndashimira urubyiruko mwebwe, tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge bibe n’umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu gukemura ibibazo igihugu cyahura na byo aho kwitana ba mwana ngo umwe yite undi nyirabayazana.

Yagaragaje ko iby’amatora bisa n’ibyamaze kujya ku ruhande, ahubwo hagezweho ibikorwa “kugira ngo tubikore inyungu ku Banyarwanda ziboneke.”

Yashimiye imitwe ya politike yifatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora n’abandi bose bagize uruhare kuva mu kwiyamamaza kugeza ku munsi w’amatora.

Biteganyijwe ko amajwi y’agateganyo azatangazwa kuwa 20 Nyakanga mu gihe amajwi ya burundu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite azatangazwa bitarenze ku wa 27 Nyakaga 2024.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-njya-nshoberwa-na-busa-perezida-kagame-nyuma-yo-kugira-amajwi-99-15